ZEKARIYA 13
IbyâisĹko yo koza ibyaha
1 â Uwo munsi abâinzu ya Dawidi nâabaturage bâi Yerusalemu bazaziburirwa isĹko yo kuboza ibyaha nâimyanda.â
2 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati â Uwo munsi nzatsemba amazina yâibigirwamana mu gihugu bye kuzibukwa ukundi, kandi nzirukana abahanuzi nâumwuka wanduye mu gihugu.
3 Maze niharamuka habonetse uhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati âNtuzabaho kuko uhanura ibinyoma mu izina ryâUwitekaâ, nuko nahanura, se na nyina bamwibyariye bazamusogota.
4 Nuko uwo munsi abahanuzi bose nibahanura, bazakorwa nâisoni zo kuvuga ibyo beretswe, kandi ntibazongera kwambara imyambaro yâubwoya yo kubeshya.
5 Ahubwo azahakana ati âSindi umuhanuzi, ndi umuhinzi wâubutaka kuko banguze nkiri muto.â
6 Kandi bazambaza bati âIzo nguma zo mu biganza byawe wazikomerekejwe nâiki?â Na we azabasubiza ati âIzi nguma nazikomerekeye mu nzu yâincuti zanjye.â
Inkota yâImana ihagurukirizwa umwungeri
7 â Byuka wa nkota we, urwane nâumushumba wanjye, urwane nâumuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kubita umwungeri intama zisandare, kandi nâabato nzabashyiraho ukuboko kwanjye.â
8 Uwiteka aravuga ati â Muri icyo gihugu cyose, ibice bibiri byacyo bizarimbuka bipfe, ariko icya gatatu kizasigara.
9 Kandi icyo gice cya gatatu nzakinyuza mu muriro, mbatunganye nkâuko batunganya ifeza. Nzabagerageza nkâuko bagerageza izahabu, bazambaza izina ryanjye, nanjye nzabumvira. Nzabita abantu banjye, na bo bazavuga bati âUwiteka ni we Mana yanjye.â â