ZEKARIYA 12
Ahanura ko Abayuda bazakizwa
1 Ibyo ijambo ryâUwiteka rihanurira Isirayeli. Uwiteka wabambye ijuru agashyiraho imfatiro zâisi, kandi akarema umwuka mu muntu aravuga ati
2 â Dore nzahindura i Yerusalemu igikombe kidandabiranye amahanga yose ahakikije nâi Buyuda, ubwo bazagota i Yerusalemu.
3 Uwo munsi i Yerusalemu nzahahindura ibuye riremerera amahanga yose, abazaryikorera bose bazakomereka cyane, kandi amahanga yose yo mu isi azateranira kuharwanya.â
4 Uwiteka aravuga ati â Uwo munsi nzakanga ifarashi yose, kandi uyiriho nzamutera ibisazi. Nzaherereza amaso ku nzu ya Yuda, kandi amafarashi yâamahanga yose nzayahuma amaso.
5 Abatware bâu Buyuda bazibwira bati âAbaturage bâi Yerusalemu ni bo maboko yacu, kuko bafite Uwiteka Nyiringabo ho Imana yabo.â
6 â Uwo munsi abatware bâu Buyuda nzabahindura nkâurujyo ruriho umuriro bashyira mu nkwi, cyangwa ifumba bashyize mu miba yâingano. Bazakongora amahanga yose abakikije iburyo nâibumoso, kandi bazabona i Yerusalemu hongeye kubakwa aho hahoze.
7 â Kandi Uwiteka azabanza gukiza amahema yâi Buyuda, kugira ngo icyubahiro cyâinzu ya Dawidi, nâicyâabâi Yerusalemu cye kwamamara ngo kirute icyâu Buyuda.
8 Uwo munsi Uwiteka azarinda abaturage bâi Yerusalemu, umunyantegenke muri bo azamera nka Dawidi, kandi inzu ya Dawidi izamera nkâImana, nka marayika wâUwiteka uri imbere yabo.
9 Maze uwo munsi nzashaka kurimbura amahanga yose yateye i Yerusalemu.
10 â Kandi nzasuka ku nzu ya Dawidi no ku baturage bâi Yerusalemu umutima wâimbabazi nâuwo kwinginga. Bazitegereza jyewe uwo bacumise, bazamuborogera nkâuko umuntu aborogera umwana we wâikinege, bazamuririra bashavure, nkâuko umuntu agirira umwana we wâimfura ishavu.
11 Uwo munsi i Yerusalemu bazaboroga cyane, nkâuko baborogeye i Hadadirimoni mu kibaya cyâi Megido.
12 Kandi igihugu kizaboroga, umuryango wose ukwawo, umuryango wâinzu ya Dawidi ukwawo nâabagore babo ukwabo, nâumuryango wâinzu ya Natani ukwawo nâabagore babo ukwabo,
13 nâumuryango wâinzu ya Lewi ukwawo nâabagore babo ukwabo, nâumuryango wâAbashimeyi ukwawo nâabagore babo ukwabo,
14 nâimiryango isigaye yose, umuryango wose ukwawo nâabagore babo ukwabo.