ZEKARIYA 14
Umunsi wāUwiteka
1 Dore hazaba umunsi wāUwiteka ubwo bazagabanira iminyago muri wowe.
2 Nzakoranya amahanga yose atere i Yerusalemu, kandi umurwa uzahindÅ«rwa, amazu azasahurwa, nāabagore bazabenda ku gahato, igice cyāabantu bo mu murwa bazajyanwa ari imbohe, ariko abazaba barokotse muri wo ntibazatsembwa.
3 Maze Uwiteka azahurura arwane nāayo mahanga, nkāuko yajyaga arwana mu ntambara.
4 Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi wa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musozi wa Elayono uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ugeze iburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cyāumusozi kimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi.
5 Muzahunga munyure mu gikombe cyāimisozi yanjye, kuko igikombe cyāiyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nkāuko mwahungaga igishyitsi cyāisi cyabaye ku ngoma ya Uziya umwami wāAbayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana nāabera bayo bose.
6 Nuko uwo munsi ntihazabaho umucyo urabagirana, kandi ntuzaba ikibunda.
7 Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi nāUwiteka, utari amanywa ntube nāijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.
8 Kandi uwo munsi amazi yāubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja yāiburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja yāiburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba.
9 Kandi Uwiteka azaba Umwami wāisi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe nāizina rye rizaba rimwe.
10 Igihugu cyose kizahinduka nka Araba uhereye i Geba ukageza i Rimoni, mu ruhande rwāikusi yāi Yerusalemu. Kandi umurwa uzashyirwa hejuru ugere aho wahoze, uhereye ku irembo rya Benyamini ukageza aho irembo rya mbere ryahoze ku irembo ryo ku nkokora, kandi uhereye ku gihome cya HananÄli ukageza ku mazu yāumwami bengeramo.
11 Maze abantu bazawuturamo kandi nta muvumo uzaba ugihari, ahubwo i Yerusalemu hazaba amahoro.
12 Iki ni cyo cyago Uwiteka azateza amahanga yose yarwanije i Yerusalemu: bazashira bahagaze, amaso yabo azashirira mu bihene kandi indimi zabo zizaborera mu kanwa.
13 Uwo munsi imidugararo ikomeye iturutse ku Uwiteka izaba muri bo maze bazisubiranamo, umuntu wese azafata mugenzi we barwane.
14 Kandi i Buyuda hazatera i Yerusalemu, maze ubutunzi bwāamahanga yose ahakikije buzateranywa, izahabu nāifeza nāimyambaro byinshi cyane.
15 Kandi icyo cyago ni ko kizagera no ku mafarashi nāinyumbu, nāingamiya nāindogobe, nāamatungo yose azaba ari muri izo ngerero.
16 Maze uzarokoka mu mahanga yose yateraga i Yerusalemu wese azajya azamuka uko umwaka utashye, ajye gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, ajye no mu minsi mikuru yāingando.
17 Nuko umuntu wese wo mu miryango yose yo mu isi, utazazamuka ngo ajye i Yerusalemu gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, iwabo ntihazagusha imvura.
18 Kandi ishyanga rya Egiputa niritazamuka ngo rize na bo ntibazagusha imvura, na ho hazaba icyago Uwiteka ateza amahanga yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru yāingando.
19 Icyo kizaba igihano Abanyegiputa bazahanwa, nāamahanga yose yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru yāingando.
20 Uwo munsi ku nzogera zāamafarashi hazaba handitsweho ngo: Cyerejwe Uwiteka, kandi inkono zo mu nzu yāUwiteka zizamera nkāinzabya zo ku gicaniro.
21 Kandi koko inkono zāi Yerusalemu nāizāi Buyuda zizaba zerejwe Uwiteka Nyiringabo, maze abatamba ibitambo bose bazajya baza kuzenda ngo bazitekemo inyama. Uwo munsi nta MunyakanÄni uzaba mu nzu yāUwiteka Nyiringabo.