ZABURI 71
1 Uwiteka, ni wowe mpungiyeho, Singakorwe nâisoni.
2 Ku bwo gukiranuka kwawe unkize untabare, Untegere ugutwi unkize.
3 Umbere urutare rwâubuturo, Aho nzabasha kujya mpungira, Wategetse kunkiza, Kuko ari wowe gitare cyanjye nâigihome kinkingira.
4 Mana yanjye, nyarura mu maboko yâumunyabyaha, Nyarura mu maboko yâumunyarugomo ukiranirwa.
5 Kuko ari wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka, Ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye.
6 Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye, Ni wowe wankuye mu nda ya mama, Nzajya ngushima iminsi yose.
7 Ndi ishyano ritangaza benshi, Ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye.
8 Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe, Nâicyubahiro cyawe umunsi wire.
9 Ntunte mu gihe cyâubusaza, Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize.
10 Kuko abanzi banjye bamvuga, Abubikira ubugingo bwanjye bajya inama bati
11 â Imana yaramuretse, Mumwirukane, mumufate kuko atagira uwo kumukiza.â
12 Mana, ntumbe kure, Mana yanjye, tebuka untabare.
13 Abanzi bâubugingo bwanjye bakorwe nâisoni barimbuke, Abashaka kungirira nabi bambikwe ibitutsi nâigisuzuguriro.
14 Ariko jyeweho nzajya niringira iteka, Nziyongeranya iteka kugushima.
15 Akanwa kanjye kazabara inkuru yo gukiranuka kwawe, Nâagakiza kawe umunsi wire, Kuko ntazi umubare wabyo.
16 Nzajya aho uri mvuge imirimo ikomeye Umwami Uwiteka yakoze, Nzavuga gukiranuka kwawe wenyine.
17 Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye, Kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze.
18 Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi zâubusaza, Ntarabwira abâigihe kizaza ibyâamaboko yawe, Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.
19 Mana, urugero rwo gukiranuka kwawe rugera mu ijuru, Ni wowe wakoze ibikomeye, Mana, ni nde uhwanye nawe?
20 Ni wowe watweretse ibyago byinshi bikomeye, Uzagaruka utuzure, Utuzamure udukure ikuzimu.
21 Ungwirize gukomera, Uhindukire umare umubabaro.
22 Nanjye nzagushimisha nebelu, Mana yanjye, nzashima umurava wawe.Ni wowe nzaririmbira ishimwe mbwira inanga, Uwera wâAbisirayeli we.
23 Iminwa yanjye izishima cyane, Ubwo nzakuririmbira ishimwe, Nâubugingo bwanjye wacunguye buzishima.
24 Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe umunsi wire, Kuko abashaka kungirira nabi bakojejwe isoni, bamwajwe.