ZABURI 70
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi yahimbiwe kuba urwibutso.
2 Mana, tebuka unkize Uwiteka, tebuka untabare.
3 Abashaka ubugingo bwanjye bakorwe n’isoni bamware, Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma, Bagire igisuzuguriro.
4 Abambwira bati “ Ahaa, ahaa!” Basubizwe inyuma ku bw’isoni zabo.
5 Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe, Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati “ Imana ihimbazwe.”
6 Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro n’umukene, Mana, tebuka uze aho ndi, Ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye, Uwiteka, ntutinde.