ZABURI 69
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware wâabaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa â Amarebe.â Ni Zaburi ya Dawidi.
2 Mana, nkiza kuko amazi ageze no ku bugingo bwanjye.
3 Ndigise mu byondo birebire, Bidafite aho umuntu yahagarara, Ngeze muri nyina umuvumbi urantembana.
4 Kurira kuranduhije umuhogo wanjye urumye, Amaso yanjye yarerutse ngitegereza Imana yanjye.
5 Abanyangira ubusa baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi Abashaka kundimbura bampora impamvu zâibinyoma barakomeye, Ni bwo narihishijwe icyo ntanyaze.
6 Mana, ni wowe uzi ubupfu bwanjye, Ibyaha byanjye ntubihishwa.
7 Mwami, Uwiteka Nyiringabo, Abagutegereza be kumwazwa nâibyanjye, Mana yâAbisirayeli, Abagushaka be guterwa igisuzuguriro nâibyanjye.
8 Kuko nihanganira ibitutsi bakuntukira, Mu maso hanjye huzuye ipfunwe.
9 Mpindutse umushyitsi kuri bene data, Nâumunyamahanga kuri bene mama.
10 Kuko ishyaka ryâinzu yawe rindya, Ibitutsi byâabagutuka byaguye kuri jye.
11 Ubwo nariraga ngahanisha umutima wanjye kwiyiriza ubusa, Byampindukiye ibitutsi.
12 Ubwo nambaraga ibigunira, Nabaye iciro ryâimigani kuri bo.
13 Abicara mu marembo baramvuga, Ndi indirimbo yâabasinzi.
14 Ariko jyeweho ni wowe nsenga Uwiteka, Mana, mu gihe cyo kwemererwamo, Ku bwo kugira neza kwawe kwinshi, Unsubirishe umurava wâagakiza kawe.
15 Unsayure mu byondo ne kurigita, Nkire abanyanga nkire nâamazi maremare.
16 Umuvumba we kuntembana, Imihengeri he kumira, Rwa rwobo rwe kumbumbiraho umunwa warwo.
17 Uwiteka, unsubize kuko imbabazi zawe ari nziza, Unkebuke nkâuko kugira neza kwawe ari kwinshi.
18 Kandi jyewe umugaragu wawe ntumpishe mu maso hawe, Kuko mfite umubabaro unsubize vuba.
19 Wegere ubugingo bwanjye ubukize, Uncungure ku bwâabanzi banjye.
20 Ni wowe uzi uko ntukwa, Nâisoni zanjye nâigisuzuguriro cyanjye na byo urabizi, Abanzi banjye bose bari imbere yawe.
21 Ibitutsi byamenaguye umutima ndarwaye cyane, Nashatse uwangirira imbabazi ariko ntihaboneka nâumwe, Nashatse abo kumara umubabaro ndababura.
22 Kandi bampaye indurwe kuba ibyokurya byanjye, Ngize inyota bampa umushari wa vino.
23 Ameza yabo imbere yabo ahinduke ikigoyi, Bakiri mu mahoro ahinduke umutego.
24 Amaso yabo ahumwe batareba, Uhindishe umushyitsi ikiyunguyungu cyabo iteka.
25 Ubasukeho uburakari bwawe, Umujinya wâinkazi wawe ubagereho.
26 Iwabo hasigare ubusa, Kandi ntihakagire uba mu mahema yabo.
27 Kuko bagenza uwo wakubise, Kandi bavuga umubabaro wâabo wakomerekeje.
28 Rundanya ibyaha ku byaha byabo, Be kwinjira mu byo gukiranuka kwawe.
29 Basibanganywe mu gitabo cyâubugingo, Be kwandikanwa nâabakiranutsi.
30 Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro ndaribwa, Mana, agakiza kawe kanshyire hejuru.
31 Nzashimisha izina ryâImana indirimbo, Nzayihimbarisha ishimwe ryâibyo yankoreye.
32 Ibyo bizanezeza Uwiteka birushe impfizi, Cyangwa ikimasa gifite amahembe cyatĹŤye inzara.
33 Abagwaneza bazabireba bishime, Mwa bashaka Imana mwe, Imitima yanyu isubizwemo ubugingo.
34 Kuko Uwiteka yumva abakene, Ntasuzugura abe bari mu nzu yâimbohe.
35 Ijuru nâisi bimushime, Nâinyanja nâibizigendamo byose.
36 Kuko Imana izakiza i Siyoni, Ikubaka imidugudu ya Yuda, Bazayibamo igihugu kibabere gakondo.
37 Kandi urubyaro rwâabagaragu bayo ruzakiragwa, Abakunda izina ryayo bazagituramo.