ZABURI 72
1 Zaburi ya Salomo. Uhe umwami guca imanza kwawe, Uhe umwana wâumwami kutabera kwawe.
2 Azacira abantu bawe imanza zitabera, Nâabanyamubabaro bawe azabacira imanza zâukuri.
3 Guca imanza zitabera kuzatuma imisozi miremire Nâimigufi izanira abantu amahoro.
4 Azaca imanza zirengera abanyamubabaro bo mu bantu, Azakiza abana bâabakene, Kandi azavunagura umunyagahato.
5 Bazakubaha ibihe byose, Izuba nâukwezi bikiriho.
6 Azamera nkâimvura imanuka ikanyagira ibyatsi biciwe, Nkâibitonyanga bitonyangira ubutaka.
7 Mu minsi ye abakiranutsi bazashisha, Kandi hazabaho amahoro menshi, Kugeza aho ukwezi kuzashirira.
8 Azatwara ahereye ku nyanja ageze ku yindi nyanja, Kandi ahereye kuri rwa Ruzi ageze ku mpera yâisi.
9 Ababa mu butayu bazamwunamira, Abanzi be bazarigata umukungugu.
10 Abami bâi Tarushishi nâabami bo ku birwa bazazana amaturo, Abami bâi Sheba nâabami bâi Seba bazazana ikoro.
11 Abami bose bazamwikubita imbere, Amahanga yose azamukorera.
12 Kuko azakiza umukene ubwo azataka, Nâumunyamubabaro utagira gitabara.
13 Azababarira uworoheje nâumukene, Ubugingo bwâabakene azabukiza.
14 Azacungura ubugingo bwabo, Abukize agahato nâurugomo, Kandi amaraso yabo azaba ayâigiciro cyinshi imbere ye.
15 Nuko azarama kandi bazamuha ku izahabu yâi Sheba, Bazamusabira iteka, Bazamusabira umugisha umunsi wire.
16 Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga zâimisozi, Amahundo yayo azanyeganyega nkâibiti byo kuri Lebanoni, Abanyamudugudu bazashisha nkâubwatsi bwo ku butaka burabije.
17 Izina rye rizahoraho iteka ryose, Izina rye rizahamaho, izuba rikiriho, Abantu bazisabira umugisha wo guhwana na we, Amahanga yose azamwita umunyehirwe.
18 Uwiteka Imana ni yo Mana yâAbisirayeli ihimbazwe, Ni yo yonyine ikora ibitangaza.
19 Izina ryayo ryâicyubahiro rihimbazwe iteka, Isi yose yuzure icyubahiro cyayo. Amen kandi Amen.
20 Ibyo Dawidi mwene Yesayi yasabye birarangiye.