ZABURI 130
1 Indirimbo y’Amazamuka. Uwiteka, njya ngutakira ndi imuhengeri.
2 Mwami, umva ijwi ryanjye, Amatwi yawe atyarire kumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.
3 Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa? Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?
4 Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri, Kugira ngo wubahwe.
5 Ntegereza Uwiteka, Umutima wanjye urategereza, Kandi ijambo rye ni ryo niringira.
6 Umutima wanjye ugirira Uwiteka amatsiko, Urusha uko abarinzi bayagirira igitondo, Ni koko urusha uko abarinzi bayagirira igitondo.
7 Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ujye wiringira Uwiteka, Kuko imbabazi zibonerwa aho Uwiteka ari, Kandi aho ari ni ho habonerwa gucungurwa kwinshi.
8 Kandi ni we uzacungura ubwoko bw’Abisirayeli, Abukureho ibyo bwakiraniwe byose.