ZABURI 131
1 Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka. Uwiteka, umutima wanjye ntiwibona, Kandi amaso yanjye ntagamika, Kandi siniha ibiruta urugero rwanjye, Cyangwa ibitangaza byananira.
2 Ni ukuri nturishije umutima wanjye ndawucecekesheje, Nk’uko umwana w’incuke yigwandika kuri nyina, Umutima wanjye wigwandika muri jye nk’umwana w’incuke.
3 Wa bwoko bw’Abisirayeli we, Ujye wiringira Uwiteka, Uhereye none ukageza iteka ryose.