ZABURI 129
1 Indirimbo y’Amazamuka. Bambabaje kenshi uhereye mu buto bwanjye, Abe ari ko ubwoko bw’Abisirayeli buvuga none.
2 Bambabaje kenshi, uhereye mu buto bwanjye, Ariko ntibanesheje.
3 Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye, Bahaciye impavu ndende.
4 Uwiteka ni umukiranutsi, Yaciye ingoyi abanyabyaha banshyizeho.
5 Abanga i Siyoni bose, Bakorwe n’isoni basubizwe inyuma.
6 Babe nk’ubwatsi n’imyaka bimeze ku mapfundo y’amazu, Byuma bitarakura.
7 Ibyo umusaruzi atuzuza ikiganza cye, Cyangwa uhambira imiba atuzuza igikondorero cye.
8 Abahisi ntibavuge bati “ Umugisha w’Uwiteka ube kuri mwe, Tubasabiye umugisha mu izina ry’Uwiteka.”