ZABURI 121
1 Indirimbo y’Amazamuka. Nduburira amaso yanjye ku misozi, Gutabarwa kwanjye kuzava he?
2 Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka, Waremye ijuru n’isi.
3 Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza, Ukurinda ntazahunikira.
4 Dore ūrinda Abisirayeli, Ntazahunikira kandi ntazasinzira.
5 Uwiteka ni we murinzi wawe, Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe.
6 Izuba ntirizakwica ku manywa, Cyangwa ukwezi nijoro.
7 Uwiteka azakurinda ikibi cyose,Ni we uzarinda ubugingo bwawe.
8 Uwiteka azakurinda amajya n’amaza, Uhereye none ukageza iteka ryose.