ZABURI 120
1 Indirimbo y’Amazamuka. Mu mubabaro wanjye natakiye Uwiteka, Aransubiza.
2 Uwiteka, kiza ubugingo bwanjye iminwa ibeshya, N’ururimi ruriganya.
3 Wa rurimi ruriganya we, azaguha iki? Azakongēra birutaho ki?
4 Ni imyambi ityaye y’intwari, Ni amakara y’umurotemu.
5 Mbonye ishyano kuko ntuye i Mesheki, Nkaba mu mahema ya Kedari.
6 Umutima wanjye wahereye kera, Uturanye n’uwanga amahoro.
7 Jyeweho nshaka amahoro, Ariko iyo mvuze bashaka intambara.