ZABURI 122
1 Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka. Narishimye ubwo bambwiraga bati “ Tujye mu nzu y’Uwiteka.”
2 Yerusalemu, Ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe.
3 Yerusalemu, Wubatswe nk’umudugudu ufatanijwe hamwe.
4 Aho imiryango izamuka ijya, Ari yo miryango y’Uwiteka, Kugira ngo babe abagabo bo guhamiriza Abisirayeli, Kandi bashime izina ry’Uwiteka.
5 Kuko ari ho batereka intebe z’imanza, Intebe z’inzu ya Dawidi.
6 Nimusabire i Yerusalemu amahoro, “ Abagukunda bagubwe neza.
7 Amahoro abe imbere y’inkike zawe, Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.”
8 Ku bwa bene data na bagenzi banjye, None ndavuga nti “ Amahoro abe muri wowe.”
9 Ku bw’inzu y’Uwiteka Imana yacu, Nzajya ngushakira ibyiza.