YOSUWA 8
Yosuwa yigira inama yo gutera Ayi
1 Uwiteka abwira Yosuwa ati â Ntutinye kandi ntukuke umutima. Jyana ingabo zose uhaguruke utere kuri Ayi, umenye ko nshyize umwami waho nâabantu be nâumudugudu we nâigihugu cye mu maboko yawe.
2 Uzagire Ayi nâumwami waho nkâuko wagize i Yeriko nâumwami waho, kandi iminyago yaho nâinka zaho uzabyitwarire bibe iminyago yanyu, nuko muzace igico inyuma yâumudugudu.â
3 Maze Yosuwa ahagurukana nâingabo ze zose ngo batere kuri Ayi. Yosuwa aherako atoranya abantu inzovu eshatu bâintwari kandi bâimbaraga, abohereza nijoro
4 arabategeka ati â Mucire igico hafi yâumudugudu inyuma yawo, ntimujye kure yawo cyane, ahubwo mube mwiteguye.
5 Nanjye nâabantu turi kumwe tuzegera umudugudu, nuko nibatuzira nkâubwa mbere tuzaherako tubahunge.
6 Na bo ntibazabura kudukurikira kuko tuzaba tubashutse, bave mu mudugudu wabo batugeze kure yawo bagire ngo turabahunze nkâubwa mbere, natwe tuzakomeza guhunga imbere yabo.
7 Namwe abari mu gico nimubona yuko bageze kure muzabyuke mutere uwo mudugudu, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba iwubagabije.
8 Nuko nimugera muri uwo mudugudu muzawutwike mukurikije ijambo ryâUwiteka, ngiryo itegeko mbahaye.â
9 Nuko Yosuwa abohereza aho bari bucire igico, bicara hagati yâi Beteli na Ayi iburengerazuba bwa Ayi, ariko iryo joro Yosuwa arara mu bantu.
Batera Ayi bayirimbura, bica umwami waho
10 Mu gitondo kare Yosuwa arazinduka ateranya abantu, azamukana nâabakuru bâAbisirayeli abarangaje imbere, bajya kuri Ayi.
11 Ingabo zose zari kumwe na we zirazamuka zegera uwo mudugudu zigira aho ziwitegeye, zigandika aho ikasikazi yo kuri Ayi, hariho igikombe hagati yaho na Ayi.
12 Maze yohereza abantu inzovu ibihumbi bitanu, abategeka ko bacira igico hagati yâi Beteli na Ayi, iburengerazuba bwâumudugudu.
13 Uko ni ko baciye abantu mu nteko, ingabo zose zari ikasikazi yâumudugudu, kandi abaciye igico bari iburengerazuba bwaho. Iryo joro Yosuwa ajya muri icyo gikombe hagati.
14 Nuko umwami wa Ayi abibonye, abo mu mudugudu bazinduka bihuta basanganira Abisirayeli, bose bajyana nâumwami wabo kubarwaniriza ahategetswe iruhande rwâikibaya, ariko ntiyamenya ko hari abamuciriye igico inyuma yâumudugudu.
15 Yosuwa nâAbisirayeli bose bihindura nkâabaneshejwe imbere yabo, bahungira mu nzira ijya mu butayu.
16 Bateranya aba Ayi bose ngo bakurikire Yosuwa, nuko baramukurikira ariko barashukashukwa ngo bave mu mudugudu.
17 Ntihagira umugabo usigara muri Ayi cyangwa i Beteli ataje kwirukana Abisirayeli, basiga umudugudu wuguruwe barabakurikira.
18 Uwiteka abwira Yosuwa ati â Tunga kuri Ayi icumu ryawe kuko ngiye kuyikugabiza.â Yosuwa atunga kuri Ayi icumu yari afite mu ntoki.
19 Arambuye ukuboko kwe, abari mu gico babyuka aho bari bari, birukanka binjira mu mudugudu barawutsinda, bahita bawutwika.
20 Aba Ayi bakebutse inyuma babona umwotsi wâumudugudu utumbagiye hejuru, bituma bananirwa guhunga babura epfo na ruguru, abari bahungiye mu butayu barabahindukirana.
21 Yosuwa nâAbisirayeli bose babonye ko abari baciye igico batsinze umudugudu, kandi ko umwotsi wawo utumbagira, bagaruka bica aba Ayi umugenda.
22 Abari bateye umudugudu bawuvamo bakubira aba Ayi hagati, babaturuka hirya no hino barabica, ntihagira nâumwe ucika ku icumu.
23 Umwami wa Ayi bamufata mpiri, bamuzanira Yosuwa.
24 Nuko Abisirayeli barangije kwicira aba Ayi ku misozi no mu butayu aho babakurikiye, bamaze kubicisha inkota bose kugeza aho bashiriye, Abisirayeli bose bagaruka kuri Ayi baharimbuza inkota.
25 Nuko abantu ba Ayi bapfuye uwo munsi, abagabo nâabagore bari inzovu nâibihumbi bibiri.
26 Yosuwa ntiyagarura ukuboko yatungishije icumu, kugeza ubwo yamaze kurimbura aba Ayi bose,
27 keretse inka nâiminyango byâuwo mudugudu, Abisirayeli babyijyanira ho iminyago nkâuko Uwiteka yasezeranije Yosuwa.
28 Nuko Yosuwa atwika Ayi, ayihindura ibirundo byâamatongo na bugingo nâubu.
29 Umwami wa Ayi we amumanika ku giti kugeza nimugoroba, izuba rigiye kurenga Yosuwa ategeka abantu ngo bamanure intumbi ye bayijugunye imbere yâirembo ryâumudugudu, bayirundaho amabuye bayagira ikirundo kinini, kiracyariho na bugingo nâubu.
Yosuwa yubaka igicaniro, yandika amategeko ku mabuye
30 Birangiye Yosuwa yubakira Uwiteka Imana yâAbisirayeli igicaniro cyâamabuye ku musozi witwa Ebali,
31 nkâuko Mose umugaragu wâUwiteka yategetse Abisirayeli, kandi uko byanditswe mu gitabo cyâamategeko ya Mose, igicaniro cyâamabuye mazima atigeze gukozwaho icyuma nâumuntu nâumwe, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa nâibitambo byâishimwe yuko bari amahoro.
32 Maze yandikira imbere yâAbisirayeli ku mabuye yâigicaniro amategeko ya Mose, nkâuko Mose yari yarayanditse.
33 Abisirayeli bose nâabakuru babo nâabatware babo nâabacamanza babo, bahagarara hirya no hino yâisanduku imbere yâAbalewi bâabatambyi bahekaga isanduku yâisezerano ryâUwiteka, si imbyaro zabo gusa ahubwo nâabanyamahanga. Igice cyabo cyari gihagaze ahagana ku musozi Gerizimu, ikindi gice ahagana ku musozi Ebali, nkâuko Mose umugaragu wâUwiteka yabategetse ubwa mbere gusabira Abisirayeli umugisha.
34 Hanyuma asoma amagambo yâamategeko yose, imigisha nâimivumo nkâuko byari byanditswe byose mu gitabo cyâamategeko.
35 Nta jambo na rimwe mu yo Mose yategetse yose Yosuwa atasomeye imbere yâiteraniro rya Isirayeli, harimo abagore nâabana nâabanyamahanga bagendanaga na bo.