YOSUWA 7
Abisirayeli batera kuri Ayi bakaneshwa
1 Ariko Abisirayeli baracumura kuko benze ku byashinganywe: Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, ni we wari wenze ku byashinganywe, Uwiteka arakarira Abisirayeli uburakari bwaka nkâumuriro.
2 Nuko bavuye i Yeriko, Yosuwa atuma abantu kuri Ayi hafi yâi Betaveni iburasirazuba bwâi Beteli, arababwira ati â Nimugende mutate icyo gihugu.â Nuko abo bagabo bajya gutata kuri Ayi.
3 Bagaruka aho Yosuwa ari baramubwira bati â Abantu bose ntibajyeyo, hagende nkâibihumbi bibiri cyangwa bitatu, abe ari bo batera kuri Ayi. Ntiwirirwe uruhiriza abantu bose ubusa uboherezayo, kuko abaho ari bake.â
4 Nuko abantu baragenda bari nkâibihumbi bitatu, bagezeyo birukanwa nâabo kuri Ayi.
5 Ariko abantu bo kuri Ayi babicamo abagabo nka mirongo itatu na batandatu, babavana imbere yâirembo ryabo babageza i Shebarimu babirukana ikijyepfo, nuko imitima yâabantu ishya ubwoba ihinduka nkâamazi.
Yosuwa arira, asobanuza Uwiteka impamvu zabyo
6 Nuko Yosuwa abyumvise ashishimura imyenda ye, agwa yubamye imbere yâisanduku yâUwiteka, ageza nimugoroba we nâabakuru bâAbisirayeli, bitera umukungugu mu mitwe.
7 Nuko Yosuwa aravuga ati â Ayi we, Nyagasani Mana! Ni iki cyatumye wambutsa aba bantu Yorodani, ukaba udushyize mu maboko yâAbamori ngo baturimbure? Erega iyaba twarigumiye hakurya ya Yorodani!
8 None Mana ndacyavuze iki, ubwo Abisirayeli bahaye ibitugu ababisha babo?
9 AbanyakanÄni nâabo mu gihugu cyose nibabyumva bazatugota, bazimanganye amazina yacu mu isi. None se, izina ryawe rikuru uzarirengera ute?â
10 Nuko Uwiteka abwira Yosuwa ati â Byuka. Ni iki gitumye ugwa wubamye?
11 Abisirayeli baracumuye kuko baciye ku itegeko ryanjye nabategetse, bagatwara ku bintu byashinganywe, bakabyiba bakirengagiza, ndetse bakabishyira mu bintu byabo.
12 Icyo ni cyo cyatumye Abisirayeli batabasha guhagarara imbere yâababisha babo bakabaha ibitugu, kuko bahindutse ibivume. Ndetse sinzongera kubana namwe ukundi, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe.
13 Byuka wejeshe abantu uti âMwiyereze umunsi wâejo kuko Uwiteka Imana yâAbisirayeli ivuze iti: Muri mwe hariho uwenze ku byashinganywe, Bisirayeli mwe? Ntimukibasha guhagarara imbere yâababisha banyu, keretse mugaruye ibyari byashinganywe biri muri mwe.
14 Mu gitondo muzaterane uko imiryango yanyu iri, nuko umuryango Uwiteka azarobanura uzaterane uko amazu yawo ari, maze inzu Uwiteka azarobanura izaterane uko imbyaro zayo ziri, kandi urubyaro Uwiteka azarobanura ruzaterane hazajye haza umuntu umwe umwe.
15 Nuko uzafatanwa ibyashinganywe azatwikanwe nâibyo afite byose, kuko yishe isezerano ryâUwiteka agakora ishyano mu Bisirayeli.â â
Akani afatwa, abyatura, bamwica
16 Yosuwa azinduka mu gitondo kare, ahamagaza Abisirayeli nâimiryango yabo uko iri, umuryango wa Yuda uratoranywa.
17 Yigiza hafi amazu yâAbayuda afata inzu ya Zera, yigiza hafi inzu yâAbazera nâimbyaro zayo, afata Zabudi.
18 Yigiza hafi urubyaro rwe umuntu umwe umwe, nuko Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, arafatwa.
19 Maze Yosuwa abwira Akani ati â Mwana wanjye, ndakwinginze wubahe Uwiteka Imana yâAbisirayeli, uyÄturire, maze umbwire nonaha icyo wakoze, ntumpishe.â
20 Akani asubiza Yosuwa ati â Ni ukuri nacumuye ku Uwiteka Imana yâAbisirayeli, uko nabigenje ni uku:
21 nabonye mu minyago umwambaro mwiza wa Shinari, na shekeli zâifeza magana abiri, nâumuhimba wâizahabu wâigipimo cya shekeli mirongo itatu, ndabyifuza mperako ndabyenda mbihisha mu gitaka, biri mu ihema ryanjye hagati, nâifeza iri munsi yabyo.â
22 Uwo mwanya Yosuwa yohereza intumwa, zigenda ziruka zihina mu ihema, zisanga bihishwe mu ihema rye nâifeza iri munsi yabyo.
23 Nuko babikuramo babizanira Yosuwa nâAbisirayeli bose, babirambika imbere yâUwiteka.
24 Yosuwa nâAbisirayeli bose bafata Akani mwene Zera, benda ifeza nâumwambaro nâumuhimba wâizahabu, nâabana be, abahungu nâabakobwa, nâinka ze nâindogobe ze nâintama ze, nâihema rye nâibyo yari afite byose babijyana mu gikombe cyitwa Akori.
25 Bagezeyo Yosuwa aravuga ati â Ni iki cyatumye utugwa nabi? Nawe Uwiteka arakugwa nabi uyu munsi.â Abisirayeli bose bamutera amabuye, nâurubyaro rwe barutera amabuye maze barabatwika.
26 Birangiye bamurundaho ikirundo kinini cyâamabuye, kiracyariho nâubu. Nuko Uwiteka arÄŤgarura, areka uburakari bwe bukaze. Nuko izina ryâicyo gikombe ni Akori na bugingo nâubu.