YOSUWA 6
Imana ibwira Yosuwa uburyo bazazenguruka Yeriko
1 I Yeriko hari hakinzwe cyane kuko batinyaga Abisirayeli, nta wasohokaga kandi nta winjiraga.
2 Uwiteka abwira Yosuwa ati â Dore nkugabije i Yeriko nâumwami waho nâintwari zaho.
3 Namwe abâingabo mwese muzazenguruke umudugudu rimwe, abe ari ko muzajya mukora kumara iminsi itandatu.
4 Kandi abatambyi barindwi bazatware amahembe arindwi yâamapfizi yâintama imbere yâisanduku, ku munsi wa karindwi muzazenguruke umudugudu karindwi, maze abatambyi bavuze imahembe.
5 Amahembe navuga cyane mukumva amajwi yayo, abantu bose bazavugire icyarimwe baranguruye amajwi yabo, inkike zâamabuye zigose umudugudu zizaherako ziriduke, abantu bose bazurire, umuntu wese imbere ye.â
6 Yosuwa mwene Nuni ahamagara abatambyi arababwira ati â Nimuheke isanduku yâisezerano, abatambyi barindwi bajyane amahembe arindwi yâamapfizi yâintama imbere yâisanduku yâUwiteka.â
7 Maze abwira abantu ati â Nimuhite muzenguruka umudugudu, nâabafite intwaro na bo bahite bajye imbere yâisanduku yâUwiteka.â
8 Nuko Yosuwa amaze kubwira abantu, abatambyi barindwi bajyana amahembe arindwi yâamapfizi yâintama banyura imbere yâUwiteka bayavuza, isanduku yâisezerano ryâUwiteka barayibakurikiza.
9 Abafite intwaro bo bajya imbere yâabatambyi bavuza amahembe, nâabâinyuma bakurikira isanduku, ba batambyi bakomeza kugenda bavuza amahembe.
10 Yosuwa ategeka abantu arababwira ati â Ntimuzasakuze cyane ngo ijwi ryanyu ryumvikane, ntihakagire ijambo riva mu kanwa kanyu kugeza umunsi nzababwirira nti âNimurangurure amajwiâ, muzahereko muvuge.â
11 Nuko azengurukana isanduku yâUwiteka umudugudu rimwe, basubira mu mahema yabo bararamo.
12 Nuko Yosuwa azinduka mu gitondo kare, abatambyi baheka isanduku yâUwiteka,
13 nâabatambyi barindwi bajyana amahembe arindwi yâamapfizi yâintama bajya imbere yâisanduku yâUwiteka, bakomeza kugenda bayavuza, maze abafite intwaro bajya imbere, abâinyuma bakurikira isanduku yâUwiteka, bagenda bavuza amahembe.
14 Ku munsi wa kabiri bazenguruka umudugudu rimwe basubira mu mahema yabo, bagenza batyo iminsi itandatu.
15 Ku munsi wa karindwi bazinduka kare mu museke, bazenguruka umudugudu nkâuko bajyaga bagenza muri iyo minsi itandatu, ariko kuri uwo munsi ho bazenguruka umudugudu karindwi.
16 Bagejeje ku ncuro ya karindwi abatambyi bakivuza amahembe, Yosuwa abwira abantu ati â Nimutere amajwi hejuru kuko Uwiteka abahaye umudugudu.
17 Kandi umudugudu nâibiwurimo byose bizashinganirwa Uwiteka, ariko maraya uwo Rahabu abe ari we uzarokokana nâabo mu nzu ye bose, kuko yari yarahishe ba batasi twoherezaga.
18 Namwe muzÄ«rinde mu buryo bwose ikintu cyose cyashinganywe, kuko nimugikoraho muzazanira urugerero rwâAbisirayeli umuvumo nâamakuba.
19 Ariko ifeza yose nâizahabu, nâibintu byâimiringa nâibyâicyuma byose byerejwe Uwiteka, bizajye mu bubiko bwe.â
Inkike zâi Yeriko ziriduka, bakiza Rahabu
20 Abantu baherako barangurura amajwi abatambyi bakivuza amahembe, muri ako kanya abantu bumvise amajwi yâamahembe barangurura amajwi, inkike zâamabuye zirariduka, abantu barazamuka batera umudugudu, umuntu wese imbere ye barawutsinda.
21 Barimbura rwose ibyari muri uwo mudugudu byose, abagabo nâabagore, abato nâabakuru, inka nâintama nâindogobe babyicisha inkota.
22 Maze Yosuwa abwira ba bagabo babiri batataga igihugu ati â Nimwinjire mu nzu ya maraya uwo, musohore uwo mugore nâibyo afite byose nkâuko mwamurahiye.â
23 Nuko abo basore bari batase barinjira, basohora Rahabu na se na nyina na bene se, nâibyo yari afite byose nâumuryango wabo wose, babishyira inyuma yâurugerero rwâAbisirayeli.
24 Umudugudu barawutwika nâibyarimo byose, keretse ifeza nâizahabu nâibintu byâimiringa nâibyâibyuma, kugira ngo bazabishyire mu nzu yâububiko bwâUwiteka.
25 Nuko Yosuwa arokora maraya uwo Rahabu nâinzu ya se nâibyo yari afite byose, aba mu Bisirayeli na bugingo nâubu kuko yahishe za ntumwa Yosuwa yatumaga gutata i Yeriko.
Yosuwa avuma i Yeriko
26 Icyo gihe Yosuwa arabihanangiriza arahira ati â Umuntu uzahaguruka akajya kĆ«baka uyu mudugudu wâi Yeriko, avumwe imbere yâUwiteka. Igihe azubaka urufatiro rwaho azapfushe imfura ye, nâigihe azahaterera inzugi zâamarembo azapfushe umuhererezi we.â
27 Nuko Uwiteka yabanaga na Yosuwa kandi arogera, byamamara mu gihugu cyose.