YOSUWA 5
Yosuwa akebesha abantu
1 Nuko abami bose bâAbamori bari hakuno ya Yorodani mu ruhande rwâiburengerazuba, nâabami bâAbanyakanÄni bari ku nyanja, bumvise uko Uwiteka yagabanirije amazi ya Yorodani imbere yâAbisirayeli kugeza aho bambukiye, imitima yabo ishya ubwoba, bacika intege ku bwâAbisirayeli.
2 Icyo gihe Uwiteka abwira Yosuwa ati â Wisaturire amabuye atyaye, mukebe Abisirayeli ubwa kabiri.â
3 Yosuwa asatura amabuye atyaye, ayakebeshereza Abisirayeli ku musozi Araloti.
4 Impamvu yatumye Yosuwa abakebesha ngiyi: abagabo bose bari baravuye muri Egiputa, bari baraguye mu nzira inyura mu butayu barimo ingabo zose, ni bo bari bavuye muri Egiputa.
5 Abantu bose bari bavuyeyo bari barakebwe, ariko abo babyariye mu butayu bakiri mu nzira yaho ubwo bavaga muri Egiputa, bo bari batarakebwa
6 kuko Abisirayeli bazerereye imyaka mirongo ine mu butayu, kugeza igihe ingabo zose zâubwoko bwabo zavuye mu Egiputa zashiriye, kuko batumviye Uwiteka. Uwiteka yari yarabarahiye ko atazemera ko bareba igihugu Uwiteka yasezeraniye ba sekuruza babo kukibaha, ari cyo gihugu cyâamata nâubuki.
7 Abana babo yabashubije mu cyimbo cyabo, ari bo Yosuwa yakebesheje kuko bari batarakebwa, impamvu ni uko batakebewe mu nzira.
8 Nuko abantu bose bamaze gukebwa baguma aho bari bari mu mahema yabo kugeza aho bakiriye.
9 Uwiteka abwira Yosuwa ati â None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga.â Ni cyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo nâubu.
Baziririza ibya Pasika
10 Nuko Abisirayeli babamba amahema i Gilugali, baziririza Pasika ku munsi wa cumi nâine wâukwezi nimugoroba, mu kibaya cyâi Yeriko.
11 Bukeye bwâumunsi wa Pasika, uwo munsi nyine bawuryaho ibigugu byâingano zo muri icyo gihugu, nâudutsima tutasembuwe nâibigori bikaranze.
12 Nuko bukeye bwâuwo munsi baririyeho ibigugu byâingano zo muri icyo gihugu manu ntiyongera kuboneka. Abisirayeli ntibongera kubona manu ukundi, ahubwo uwo mwaka barya imyaka yâigihugu cyâi KanÄni.
Marayika abonekera Yosuwa
13 Nuko Yosuwa yegereye i Yeriko yubura amaso abona umuntu uhagaze amwerekeye, afite inkota mu ntoki. Yosuwa aramwegera aramubaza ati â Mbese uri uwo mu bacu, cyangwa uwo mu babisha bacu?â
14 Aramusubiza ati â Oya, ahubwo nje nonaha kubera ingabo zâUwiteka umugaba.â Yosuwa yikubita hasi yubamye aramuramya, aramubaza ati â Mutware, jyewe umugaragu wawe untegetse iki?â
15 Nuko umugaba wâingabo zâUwiteka abwira Yosuwa ati â Kwetura inkweto mu birenge byawe kuko aho uhagaze aha ari ahera.â Yosuwa abigenza atyo.