YOSUWA 9
Abagibeyoni bigira inama zo kwikiza barahanwa
1 Nuko abami bose bo hakuno ya Yorodani, bo mu misozi no mu bibaya no mu mpande zâInyanja Nini ahagana i Lebanoni, Abaheti nâAbamori nâAbanyakanÄni, nâAbaferizi nâAbahivi nâAbayebusi babyumvise,
2 bateranira hamwe bahuza inama yo kurwanya Yosuwa nâAbisirayeli.
3 Ariko Abagibeyoni bumvise ibyo Yosuwa yakoze i Yeriko no kuri Ayi,
4 bahimba ubwenge baragenda bÄŤhindura intumwa, bajyana amasaho ashaje ku ndogobe zabo, nâimvumba za vino zishaje ziteye ibiremo zibaririye,
5 bambaye inkweto mu birenge zishaje ziteye indomo, nâimyenda ishaje yâubushwambagara, kandi imitsima yose yâimpamba yari yaragwengeye iguye uruhumbu.
6 Barahaguruka basanga Yosuwa nâAbisirayeli mu ngando yâi Gilugali barababwira bati â Turaturuka mu gihugu cya kure, nuko mudusezeranye isezerano.â
7 Nuko Abisirayeli basubiza Abahivi bati â Ahari muri abaturanyi bacu. None twabasha dute gusezerana namwe?â
8 Babwira Yosuwa bati â Turi abagaragu bawe.â Yosuwa arababaza ati â Muri bwoko ki? Muturuka he?â
9 Baramusubiza bati â Twebwe abagaragu bawe turaturuka mu gihugu cya kure, twazanywe ino nâizina ryâUwiteka Imana yawe, kuko twumvise kwamamara kwayo nâibyo yakoze muri Egiputa byose,
10 nâibyo yakoreye abami babiri bâAbamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni umwami wâi Heshiboni, na Ogi umwami wâi Bashani wari muri Ashitaroti.
11 Nuko abakuru bacu nâabari mu gihugu cyacu bose baratubwira bati âNimujyane impamba yâurugendo mujye kubasanganira mubabwire muti: Turi abagaragu banyu none mudusezeranye isezerano.â
12 Kandi iyi mitsima yacu, twayihambiriye mu mazu yâiwacu igishyushye umunsi duhaguruka tukaza kubareba, none yaragwengeye iguye uruhumbu,
13 kandi nâizi mvumba twazujuje vino zikiri nshya none dore ziratobaguritse, imyambaro nâinkweto bidusaziyeho ku bwâurugendo rurerure cyane.â
14 Abisirayeli bemezwa nâibyokurya byabo batabishobanuje Uwiteka.
15 Nuko Yosuwa asezerana na bo isezerano ryâamahoro no kutazabica, nâabatware bâiteraniro barabarahira.
16 Nuko iminsi itatu ishize bamaze gusezerana na bo, bumva ko ari abaturanyi babo kandi ko batuye hagati yabo.
17 Abisirayeli baragenda bagera mu midugudu yabo ku munsi wa gatatu. Imidugudu yabo yari i Gibeyoni nâi Kefira, nâi BÄroti nâi Kiriyatiyeyarimu.
18 Abisirayeli ntibabica kuko abatware bâiteraniro bari barabarahiye Uwiteka Imana yâAbisirayeli, iteraniro ryose ryitotombera abatware.
19 Ariko abatware bose babwira iteraniro bati â Twabarahiye Uwiteka Imana yâAbisirayeli, ntitwabasha kubÄkura
20 ahubwo tubagire dutya: tubasige ari bazima kugira ngo uburakari butatubaho ku bwa ya ndahiro twabarahiye.â
21 Abatware barababwira bati â Nimubareke ari bazima, mubagire abashenyi nâabavomyi bâiteraniro ryose nkâuko twababwiye.â
22 Nuko Yosuwa arabahamagaza arababaza ati â Ni iki cyatumye muturyarya mukavuga yuko muri kure yacu cyane, kandi duturanye?
23 Nuko rero muravumwe, ntabwo muzabura kuba abaretwa nâabashenyi nâabavomyi bâinzu yâImana yanjye.â
24 Basubiza Yosuwa bati â Erega abagaragu bawe twabwiwe neza yuko Uwiteka Imana yawe, yategetse Mose umugaragu wayo kubaha igihugu cyose no kurimbura bene igihugu ngo bashire imbere yanyu. Ni cyo cyatumye tubatinya cyane ku bwâamagara yacu tugakora dutyo.
25 None dore turi mu maboko yawe, icyo ushima ko ari cyiza kigutunganiye abe ari cyo udukorera.â
26 Nuko abagirira atyo, abakiza amaboko yâAbisirayeli ntibabica.
27 Yosuwa abagira abashenyi nâabavomyi bâiteraniro nâabâigicaniro cyâUwiteka, aho azatoranya hose. Ni ko bagikora na bugingo nâubu.