YESAYA 9
Ibihanura Umwami uzavuka ari Umukiza nâUmwami
1 Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cyâigicucu cyâurupfu baviriwe nâumucyo.
2 Wagwije ishyanga, wabongereye ibyishimo bishimira imbere yawe ibyishimo nkâibyo mu isarura, nkâibyâabantu bishima bagabanya iminyago.
3 Kuko umutwaro bamuhekeshaga nâingegene bamukubitaga mu bitugu nâinkoni yâuwamutwazaga igitugu, wabivunnye nko kuri wa munsi wâAbamidiyani.
4 Ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara byose nâimyenda igaraguwe mu maraso, bizaba ibyo gutwikwa bibe nkâinkwi zo mu muriro.
5 Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana wâumuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami wâamahoro.
6 Gutegeka kwe nâamahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi nâubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.
Imana ihana abantu bayo banga kuyumvira, ikomeza kubahana
7 Uwiteka yatumye ubutumwa kuri Yakobo, bugera kuri Isirayeli.
8 Abefurayimu nâabaturage bâi Samariya bose bazabimenya, abo ni bo bavugana ubwibone no kwinangira imitima bati
9 â Amatafari yaraguye, ariko tuzubakisha amabuye abaje, imivumu yaratemwe, ariko mu cyimbo cyayo tuzakoresha imyerezi.â
10 Icyo ni cyo kizatuma Uwiteka ahagurukiriza abanzi ba Resini gutera Efurayimu, akamuhagurukiriza nâababisha be.
11 Abasiriya bazamuturuka imbere, Abafilisitiya na bo bamuturuke inyuma, bazasamira Isirayeli bamurye. Nyamara uburakari bwâUwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.
12 Ariko abantu ntibagarukiye uwabahannye, kandi ntibashatse Uwiteka Nyiringabo.
13 Ni cyo kizatuma Uwiteka acira Isirayeli umutwe nâikibuno, inkindo nâimiberanya icyarimwe.
14 Umugabo mukuru wâicyubahiro ni we mutwe, nâumuhanuzi wigisha ibinyoma ni we kibuno.
15 Abayobora aba bantu barabayobya, kandi abo bayoboye bararimbuka.
16 Bizatuma Uwiteka atishimira abasore babo, ye kubabarira impfubyi zabo nâabapfakazi babo, kuko umuntu wese asuzugura Imana akaba ari inkozi yâibibi, kandi akanwa kose kavuga ibinyabapfu. Nyamara uburakari bwâUwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.
17 Erega gukiranirwa gutwika nkâumuriro utwika imifatangwe nâamahwa, ndetse ugakongeza nâibihuru byo mu ishyamba, bikazingazingwa mu mwotsi utumbagira hejuru nkâibicu bicuze umwijima.
18 Uburakari bwâUwiteka Nyiringabo ni bwo butumye igihugu gikongoka abantu bakamera nkâinkwi zicana umuriro, nta wubabarira mwene se.
19 Umuntu azahubuza ibyokurya iburyo bwe ariko agumye asonze, azarya nâibyâibumoso na bwo ye guhaga. Umuntu wese azarya inyama yo ku kuboko kwe.
20 Manase azarya Efurayimu, Efurayimu na we azarya Manase, kandi bombi bazifatanya batere Yuda. Nyamara uburakari bwâUwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.