YESAYA 8
1 Bukeye Uwiteka arambwira ati â Wende igisate kinini ucyandikisheho ikaramu yâumuntu uti âMaherishalalihashibazi.â
2 Nanjye nzishakira abagabo biringirwa, Uriya wâumutambyi na Zekariya mwene Yeberekiya.â
3 Nuko njya ku muhanuzikazi asama inda, abyara umwana wâumuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo â Mwite Maherishalalihashibazi.
4 Kuko uwo mwana ataramenya kuvuga ati âDataâ cyangwa âMamaâ, ubutunzi bwâi Damasiko nâiminyago yâi Samariya bizajyanwa ho iminyago nâumwami wa Ashuri.â
5 Uwiteka arongera arambwira ati
6 â Ubwo aba bantu banze amazi ya Shilowa atemba buhoro, bakishimira Resini na mwene Remaliya,
7 nuko rero none Uwiteka abateje amazi yâurwo ruzi, amazi menshi afite imbaraga, ari yo mwami wa Ashuri nâicyubahiro cye cyose, azasendera arenge inkombe zose,
8 kandi azatemba agere i Buyuda. AzahasendÄra ahahÄŤtÄnye agere no mu ijosi ryâumuntu, maze natanda amababa ye, azakwira igihugu cyawe, Imanweli.â
9 Nimwiyunge mwa mahanga mwe! Ariko muzavunagurika, kandi namwe abo mu bihugu bya kure nimutege amatwi mwese, mukenyere! Ariko muzavunagurika. Nuko mukenyere ariko muzavunagurika.
10 Mujye inama, ariko izo nama zizapfa ubusa; nimuvuga nâijambo ntirizahama: kuko Imana iri kumwe natwe.
11 Uwiteka yamfatishije ukuboko kwe gukomeye, aranyigisha ambwira yuko ntakwiriye kugendera mu migambi yâubu bwoko ati
12 â Ntimuvuge ngo âBaratugambaniyeâ, nkâuko ubu bwoko buzavuga kuri ibyo byose buti âBaratugambaniye.â Ntimukagire ubwoba nkâubwabo, kandi ntimugatinye.
13 Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubaha mukamutinya.
14 Kandi ni we uzababera ubuturo bwera, ariko azabera amazu ya Isirayeli yombi ibuye risitaza nâurutare rugusha, abere nâabaturage bâi Yerusalemu ikigoyi nâumutego.
15 Benshi bazamusitaraho bagwe bavunike, bazategwa bafatwe.â
16 Bumba Ibihamya, amategeko uyafatanishe ikimenyetso mu bigishwa banjye.
17 Nuko Uwiteka wimaga amaso abâinzu ya Yakobo, nzamutegereza murindire.
18 Dore jyewe nâabana Uwiteka yampaye, turi abo kubera Abisirayeli ibimenyetso nâibitangaza bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, utuye ku musozi wa Siyoni.
19 Kandi nibababwira ngo â Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake nâabapfumu banwigira bakongoreraâ, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese ibyâabazima byabazwa abapfuye?
20 Nimusange amategeko yâImana nâibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye nâiryo jambo nta museke uzabatambikira.
21 Ahubwo bazanyura mu gihugu ari abihebe nâabashonji, maze nibasonza bazarakara bavume umwami wabo nâImana yabo, bazararama barebe hejuru
22 barebe no hasi ku isi, icyo bazabona ni amakuba nâumwijima nâumubabaro umeze nkâubwire, maze bazirukanirwa mu mwijima wâicuraburindi.
23 Ariko nta bwire buzaba ku uwahoze ari umunyamubabaro. Mu gihe cya kera yateye igisuzuguriro igihugu cya Zebuluni nâigihugu cya Nafutali, ariko mu gihe cya nyuma yagiteye icyubahiro ku nzira ikikiye inyanja hakurya ya Yorodani, Galilaya yâabanyamahanga.