YESAYA 7
Ahazi aterwa na Resini na Peka, Yesaya amuhanurira ibyo kumukomeza
1 Ku ngoma ya Ahazi mwene Yotamu, mwene Uziya umwami wâAbayuda, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya umwami wâAbisirayeli baratabaranye, batera i Yerusalemu kuharwanya ntibahashobora.
2 Abantu babwira umuryango wa Dawidi bati â Abasiriya buzuye nâAbefurayimu.â Maze umutima wa Ahazi nâimitima yâabantu be irahubangana, nkâuko ibiti byo mu kibira bihubanganywa nâumuyaga.
3 Uwiteka aherako abwira Yesaya ati â Sohoka nonaha, ujyane nâumwana wawe Sheyariyashubu usanganire Ahazi, murahurira aho umugende wâamazi yâikidendezi cyo haruguru ugarukira, kiri ku nzira yo ku gisambu cyâumumeshi.
4 Maze umubwire uti âWirinde uhumure, witinya kandi we gukurwa umutima nâuburakari bwâinkazi bwa Resini nâAbasiriya nâubwa mwene Remaliya, bameze nkâimishimu ibiri yâimuri zicumba,
5 kuko Abasiriya nâAbefurayimu na mwene Remaliya bagufitiye imigambi mibi. Bavuze ngo
6 nimuze duhaguruke dutere u Buyuda tubakure umutima, tuhace icyuho twiyimikire mwene TabÄli abe umwami waho.
7 â Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora,
8 kuko umutwe wa Siriya ari i Damasiko, nâumutwe wa Damasiko ukaba ari Resini, kandi imyaka mirongo itandatu nâitanu itarashira Abefurayimu bazatagarana, babe batakibaye ishyanga.
9 Umutwe wa Efurayimu ni Samariya, kandi uwa Samariya ni mwene Remaliya. â Nimwanga kwemera, ni ukuri ntimuzakomera.â
Yesaya ahanura umwari uzabyara Imanweli
10 Uwiteka yongera kubwira Ahazi ati
11 â Saba Uwiteka Imana yawe ikimenyetso, usabe icyâikuzimu cyangwa icyo hejuru mu kirere.â
12 Ariko Ahazi aravuga ati â Nta cyo nsaba, singiye kugerageza Uwiteka.â
13 Yesaya aravuga ati â Nimwumve yemwe mwa muryango wa Dawidi mwe, murushya abantu mukabona biboroheye, none murashaka no kurushya Imana yanjye na yo?
14 Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana wâumuhungu amwite izina Imanweli.
15 Amata nâubuki ni byo bizamutunga kugeza aho azamenyera ubwenge bwo kwanga ibibi agakunda ibyiza,
16 kuko uwo mwana ataramenya ubwenge bwo kwanga ibibi ngo akunde ibyiza, igihugu cyâabo bami bombi wazinutswe kizatabwa.
17 â Wowe nâabantu bawe nâinzu ya so Uwiteka azabateza iminsi mibi itigeze kubaho uhereye umunsi Abefurayimu batanye nâAbayuda: ni ko guterwa nâumwami wa Ashuri.
18 â Nuko icyo gihe Uwiteka azahamagaza ikivugirizo isazi zo mu gihugu cyose cyâimigezi ya Egiputa, nâinzuki zo mu gihugu cya Ashuri.
19 Bizaza byose byararare mu bikombe no mu masenga yo mu bitare, no ku mahwa yose no mu rwuri hose.
20 â Icyo gihe Uwiteka azogosha umusatsi ku mutwe nâubwoya bwo ku birenge, abyogosheshe icyuma cyâigitirano, ari cyo mwami wa Ashuri wo hakurya yâuruzi, ndetse kizamaraho nâubwanwa.
21 â Icyo gihe umuntu azaragira inka yâiriza nâintama ebyiri.
22 Nuko kuko amata azaba ari menshi, azatungwa nâamavuta, ndetse abazasigara mu gihugu bose bazatungwa nâamavuta nâubuki.
23 â Kandi icyo gihe ahabaga imizabibu igihumbi igura shekeli igihumbi, hose hazamera imifatangwe nâamahwa.
24 Uwitwaje umuheto nâimyambi ni we uzahagera, kuko igihugu cyose kizaba ari imifatangwe nâamahwa gusa.
25 Kandi nâimisozi yahingwaga yose, uzayitinyishwa nâimifatangwe nâamahwa, ahubwo hazaba urwuri rwâinka nâintama.â