YESAYA 10
1 Bazabona ishyano abategeka amategeko yo guca urwa kibera, nâabanditsi bandikira ibigoramye,
2 kugira ngo birengagize abakene badaca urubanza rwabo, bagahuguza abatindi bo mu bantu banjye, nâabapfakazi bakaba umunyago wabo, kandi impfubyi bazigira umuhigo wabo.
3 None se ku munsi wâamakuba no mu irimbura rizaturuka kure muzamera mute? Muzahungira kuri nde ngo abakize, kandi icyubahiro cyawe uzagisiga he?
4 Bazacishwa bugufi babe hasi yâimbohe, kandi bazagwa babe munsi yâintumbi. Nyamara uburakari bwâUwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.
Ashuri hahanurirwa ko hazahanwa
5 Ashuri ni yo ngegene yâumujinya wanjye, kandi inkoni yitwaje ni yo burakari bwanjye.
6 Nzamuteza ishyanga risuzugura Imana nâubwoko narakariraga, nzaritegeka kubanyaga bakabajyana ho iminyago, bakabanyukanyukira hasi nkâibyondo byo mu nzira.
7 Ariko ibyo si we wabyitumaga ubwe, umutima we ntiwabyibwiraga, ahubwo yamaraniraga kurimbura no kumaraho amahanga atari make.
8 Kuko avuga ati â Mbese abatware banjye bose uko bangana si abami?
9 I Kalino ntihameze nkâi Karikemeshi? Nâi Hamati ntihameze nka Arupadi? Nâi Samariya ntihameze nkâi Damasiko?
10 Nkâuko ukuboko kwanjye kwageze ku bihugu byâibigirwamana byari bifite ibishushanyo bibajwe byarutaga ibiri i Yerusalemu nâi Samariya,
11 ibyo nagiriye i Samariya nâibigirwamana byaho, sinzabigirira i Yerusalemu nâibigirwamana byaho?â
12 Nuko Umwami Imana nimara gusohoza ibyo yagambiriye ku musozi wa Siyoni nâi Yerusalemu byose, nzaherako mpane umwami wa Ashuri, muhora ibyo yakoreshejwe nâumutima wâigitsure nâubwibone byâicyubahiro cye.
13 Kuko yavuze ati â Narabikoze ubwanjye mbikoresheje imbaraga zâukuboko kwanjye nâubwenge bwanjye, kuko ndi umunyabwenge. Nakuyeho ingabano zâamahanga, nanyaze ubutunzi bwabo, nagize ubutwari, nimikĆ«ra abari bicaye ku ntebe zâubwami.
14 Ukuboko kwanjye kwiboneye ubutunzi bwâamahanga nkâuwiboneye icyari cyâinyoni, kandi nkâuko umuntu ateranya amagi inyoni yaretse, ni ko nanjye nateranije ibihugu byo mu isi yose. Nta winyagambuye ngo arambure ibaba, nta wabumbuye akanwa kandi nta nâuwajwigiriye.â
15 Mbese intorezo yakwirata ku uyitemesha? Urukero rwakwiyogeza ku urukeresha? Ni nkâaho inkoni yazunguza uyiteruye, cyangwa inshyimbo ikiterura nkâaho atari igiti.
16 Ni byo bizatuma Uwiteka Umwami Nyiringabo ateza abantu be babyibushye konda, kandi mu bwiza bwe hazakongezwa hatwikwe nkâahatwikwa nâumuriro.
17 Umucyo wa Isirayeli uzaba umuriro, kandi Uwera we azaba ikirimi, bazatwika bamareho imifatangwe nâamahwa bye umunsi umwe.
18 Kandi azamaraho ubwiza bwâishyamba rye, nâubwâimirima ye yera cyane, azamaraho nâubugingo nâumubiri, hazabaho ubwihebe nkâuko bimera iyo Ć«twara ibendera yiheba.
19 Ibiti bizasigara mu ishyamba rye bizaba bike, ibyo umwana muto yakwandika umubare.
Imana isezeranya Abisirayeli kubatabara
20 Nuko uwo munsi abazaba barokotse muri Isirayeli nâabazaba bacitse ku icumu mu nzu ya Yakobo, bazaba batacyisunga ababakubise, ahubwo bazisunga Uwiteka byâukuri, Uwera wa Isirayeli.
21 Abarokotse bo mu Bayakobo bazagarukira Imana ikomeye,
22 ariko nubwo ubwoko bwawe bwa Isirayeli bungana nâumusenyi wo ku nyanja, igice cyabwo ni cyo kizarokoka kigaruke.Byaragambiriwe gusohozwa rwose nâurubanza rutabera,
23 kuko Uwiteka Umwami Nyiringabo yagambiriye kuzabisohoza hagati mu bihugu byose.
24 Ni cyo gituma Uwiteka Umwami Nyiringabo avuga ati â Yemwe bantu banjye batura i Siyoni, ntimutinye Abashuri nubwo babakubita inkoni bakababangurira inshyimbo, bakabagirira nkâuko Abanyegiputa babagize.
25 Hasigaye igihe gito cyane, uburakari nâumujinya byanjye bizabageraho mbarimbure.â
26 Nuko Uwiteka Nyiringabo azamubangurira ibiboko nkâubwo Abamidiyani bicirwaga ku gitare cya Orebu, kandi inkoni ye azaba ayibanguriye hejuru yâinyanja, nkâuko yabigenje muri Egiputa.
27 Uwo munsi umutwaro baguhekeshaga uzakuva ku bitugu, kandi uzakurwa no ku buretwa bagushyizeho, uburetwa buzamarwa no gusīgwa.
28 Dore bageze Ayati banyuze i Miguroni, i Mikimashi ni ho babitse imitwaro yabo,
29 bageze aharenga baganditse i Geba. Abâi Rama bahinze imishyitsi, abâi Gibeya yo kwa Sawuli barahunze.
30 Rangurura ijwi ryawe utake, wa mukobwa wâi Galimu we, ubyumve nawe Layishi, yewe Anatoti wa mutindi we!
31 Abâi Madumana babaye impunzi, nâabaturage bâi Gebimu baraterana ngo bahunge.
32 Uyu munsi wa none arataha i Nobu, arakĆrÄra ukuboko ku musozi wâumukobwa wâi Siyoni, ari wo Yerusalemu.
33 Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo azatemesha amashami imbaraga ze ziteye ubwoba, abasumba abandi cyane bazatemwa, nâabarebare bazacishwa bugufi.
34 Kandi azamaraho ibihuru byo mu ishyamba abitemesheje icyuma, nâi Lebanoni hazatsindwa nâiyo ntwari.