YESAYA 11
Yesaya ahanura ibyerekeye Shami wa Yesayi
1 Mu gitsina cya Yesayi hazakomoka agashami, mu mizi ye hazumbura ishami ryere imbuto.
2 Umwuka wâUwiteka azaba kuri we, umwuka wâubwenge nâuwâubuhanga, umwuka wo kujya inama nâuwâimbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka nâuwo kumwubaha.
3 Azanezezwa no kubaha Uwiteka, ntace imanza zâibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urwâumwe.
4 Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, nâabagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri, kandi isi azayikubitisha inkoni yo mu kanwa ke, nâabanyabyaha azabicisha umwuka unyura mu minwa ye.
5 Gukiranuka kuzaba umushumi akenyeza, kandi umurava uzaba umushumi wo mu rukenyerero rwe.
6 Isega rizabana nâumwana wâintama, ingwe izaryama hamwe nâumwana wâihene; inyana nâumugunzu wâintare nâikimasa cyâumushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura.
7 Inka zizarishanya nâidubu, izazo zizaryama hamwe kandi intare izarisha ubwatsi nkâinka.
8 Umwana wonka azakinira ku mwobo wâincira, nâumwana wâincuke azashyira ukuboko kwe ku gikono cyâimpiri.
9 Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nkâuko amazi yâinyanja akwira hose.
Shami azagarura Abisirayeli bose batatanye
10 Maze uwo munsi igitsina cya Yesayi kizaba gihagaritswe no kubera amahanga ibendera, icyo gitsina ni we amahanga azahakwaho, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro.
11 Uwo munsi Umwami Imana izarambura ukuboko ubwa kabiri, igarure abantu bayo basigaye bacitse ku icumu, ibakura Ashuri na Egiputa nâi Patirosi nâi Kushi na Elamu nâi Shinari nâi Hamati no mu birwa byo mu nyanja.
12 Kandi azashingira amahanga ibendera, ateranye Abisirayeli baciwe, azateraniriza hamwe Abayuda batatanye, abakuye ku mpera enye zâisi.
13 Ishyari ryâAbefurayimu na ryo rizashira, abagirira Abayuda nabi bazatsembwa; Abefurayimu ntibazagirira Abayuda ishyari, kandi Abayuda ntibazagirira Abefurayimu nabi.
14 Bazahorera bagwe ku bitugu byâAbafilisitiya iburengerazuba, baziyunga banyage abâiburasirazuba, bazabangura amaboko yabo kuri Edomu no kuri Mowabu, Abamoni bazabayoboka.
15 Uwiteka azakamya rwose ikigobe cyâinyanja ya Egiputa, azazana nâumuyaga we wotsa akorere ukuboko kwe kuri urwo Ruzi, arukubite arucemo imigezi irindwi, maze yambutse abantu batiriwe bakwetura inkweto.
16 Kandi abantu be basigaye bacitse ku icumu bazabona inzira ngari, bayicemo bava Ashuri nkâiyo Abisirayeli babonye ubwo bazamukaga bava muri Egiputa.