YESAYA 4
Imana isezerana gukiza abakobwa bâi Yerusalemu
1 Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati â Tuzitungirwa nâibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rwâabantu.â
2 Uwo munsi ishami ryâUwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza.
3 Maze uzasigara i Siyoni nâi Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima bâi Yerusalemu, azitwe uwera.
4 Ubwo ngubwo Uwiteka azaba yuhagiye imyanda yâabakobwa bâi Siyoni ayimazeho, kandi azaba amaze amaraso muri Yerusalemu, ayamarishijemo umwuka ukiranuka nâumwuka wotsa.
5 Kandi hejuru yâubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu nâumwotsi ku manywa nâumuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru yâibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo.
6 Kandi ku manywa hazabaho ihema ryo kuzana igicucu ku bwâicyokere, ribe ubuhungiro nâubwugamo bwâishuheri nâimvura.