YESAYA 3
Amakuba azanwa nâibyaha. Abakobwa bâi Yerusalemu bahanwa
1 Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze abâi Yerusalemu nâAbayuda icyari kibatunze nâicyo bari bishingikirijeho, umutsima wose nâamazi yose byabatungaga,
2 nâumunyamaboko wese nâintwari yose nâumucamanza, nâumuhanuzi nâumupfumu nâumukuru,
3 nâumutware wâingabo mirongo itanu nâumunyacyubahiro, nâumujyanama nâumunyabukorikori wâumuhanga nâumupfumu ujijutse.
4 Nzabaha abana ho abatware, abana bato ni bo bazabategeka.
5 Abantu bazarenganywa, umuntu wese azarenganya mugenzi we, undi azarenganya umuturanyi we, umwana azasuzugura abakuru, umutindi azasuzugura abanyacyubahiro.
6 Icyo gihe umuntu azafata mwene se wo mu rugo rwa se amubwire ati â Ubwo ari wowe ufite imyambaro abe ari wowe uba umutware, nâiri tongo abe ari wowe uritegeka.â
7 Uwo munsi azahakana avuge cyane ati â Simbasha kubabera umukiza kuko nta byokurya mfite mu rugo rwanjye, nta nâimyambaro, ndanze ko mungira umutware wâabantu.â
8 I Yerusalemu hararimbutse nâi Buyuda haraguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro.
9 Ishusho yo mu maso habo ni yo muhamya wo kubashinja, berura ibyaha byabo nkâabâi Sodomu, ntibabihisha. Ubugingo bwabo buzabona ishyano, kuko bihamagariye ibyago.
10 Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa nâimirimo yâamaboko yabo.
11 Ariko umunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo byâibyo yakoze.
12 Ubwoko bwanjye burarenganywa nâabana kandi burategekwa nâabagore. Nyamuna bwoko bwanjye, abakuyobora barakuyobya bakarimbura inzira unyuramo.
13 Uwiteka ahagurukijwe no kuburana agacira amahanga imanza.
14 Uwiteka azacira imanza abakuru bâubwoko bwe nâabatware babwo. â Kuko ari mwebwe mwariye uruzabibu mukarumaraho, iminyago yâabakene iri mu ngo zanyu.
15 Ni iki gituma mumenagura ubwoko bwanjye mugahera abakene?â Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo abaza.
16 Kandi Uwiteka aravuga ati â Abakobwa bâi Siyoni bafite ubwibone kandi bagenda bashinze amajosi, barebana amaso yâubuhehesi, bagenda bakimbagira bacinya inzogera.
17 Ni cyo kizatuma Uwiteka ateza abakobwa bâi Siyoni ibikoko mu bitwariro, agatwikurura ibiteye isoni byabo.â
18 Uwo munsi Uwiteka azabambura ubutega barimbana nâibikubwe nâibirezi,
19 nâimitako nâibitare nâimishunzi,
20 nâimitamirizo nâimikufi yo ku maguru, nâimyeko nâimikondo yâamadahano nâimpigi,
21 nâimpeta nâizindi mpeta zo ku mazuru,
22 nâimyambaro yâamabara myiza nâimyitero, nâibishura nâamasaho yâumurimbo,
23 nâindorerwamo nâigitare cyiza, nâibitambaro byo mu mitwe nâimyenda bitwikiriye.
24 Maze mu cyimbo cyâibihumura neza hazaba umunuko, mu cyimbo cyâumweko hazaba umugozi, ahabaga umusatsi utsibye hazaba uruhara. Mu cyimbo cyo kwambara ikoti ryiza bazakenyera ibigunira, ahari ubwiza hazaba inkovu.
25 Ingabo zawe zizicwa nâinkota, intwari zawe zizagwa mu ntambara.
26 Amarembo yâi Siyoni azarira aboroge, hazicara ku butaka hasigaye ubusa.