YESAYA 5
Imana ishinja Abayuda ubuhemu
1 Reka ndirimbire umukunzi wanjye indirimbo yâuruzabibu rwe. Umukunzi wanjye yari afite urutoki rwâuruzabibu ku musozi urumbuka.
2 Ararutabirira arurimburamo amabuye, aruteramo insina yâumuzabibu yâubwoko bwiza cyane, arwubakamo inzu yâamatafari ndende acukuramo nâurwina. Nuko yiringira ko ruzera inzabibu, ariko rwera indibu.
3 Yemwe mwa baturage bâi Yerusalemu mwe, namwe bagabo bâi Buyuda, nimudukize jyewe nâuruzabibu rwanjye.
4 Ikintu nari nkwiriye gukorera uruzabibu rwanjye nasize ni ikihe, ko nari niringiye ko ruzera inzabibu, ni iki cyatumye rwera indibu?
5 Noneho rero reka mbabwire ibyo ngiye gukorera urutoki rwanjye. Nzasenya uruzitiro rwarwo maze rwonwe rwose, nsenye nâinkike yarwo, runyukanyukwe,
6 kandi nzarurimbura. Ntiruzicirwa, ntiruzahingirwa, ahubwo ruzameramo imifatangwe nâamahwa, kandi nzategeka ibicu bye kurugushamo imvura,
7 kuko urutoki rwâUwiteka Nyiringabo ari inzu ya Isirayeli, nâAbayuda ni insina yishimiraga. Yabiringiragamo imanza zitabera, ariko abasangamo kurenganya. Yabiringiragamo gukiranuka, ariko abasangamo umuborogo.
Icyaha cyo guhuguza nâigihano cyacyo
8 Bazabona ishyano abagerekeranya ingo ku zindi, bakikubira imirima kugeza ubwo hatagira ahasigara, mugatura mu gihugu mwenyine.
9 Uwiteka Nyiringabo yampishuriye atya ati â Ingo nyinshi, ndetse nâingo nini nziza zizaba imisaka, he kugira uzibamo.
10 Imirima yâinzabibu cumi izavamo incuro imwe yâintebo, kandi ibibibiro cumi byâimbuto zâamasaka bizavamo incuro imwe yâigiseke.â
Icyaha cyâubusinzi nâibindi byaha nâibihano byabyo
11 Bazabona ishyano abazindurwa no kuvumba ibisindisha, bakaba ari cyo biririrwa bakabirara inkera, kugeza aho bibahindura nkâabasazi.
12 Mu birori byabo bagira inanga na nebelu nâishako nâimyironge na vino, maze ntibite ku murimo wâUwiteka, ntibatekereze ibyo yakoze.
13 Ni cyo cyatumye ubwoko bwanjye bujyanwa ho iminyago buzize ubupfu bwabwo, abanyacyubahiro bo muri bwo bishwe nâinzara kandi rubanda ruguye umwuma.
14 Ikuzimu habaye ikirura, hasamishije akanwa kaho bitagira akagero, maze abantu banjye uko bangana bahamanukana icyubahiro cyabo, ndetse nâuwo muri bo binezereye bagwanamo.
15 Kandi umuntu acishijwe bugufi nâukomeye aracogozwa, nâamaso yâabibone na bo aracogozwa.
16 Ariko Uwiteka Nyiringabo ashyirishijwe hejuru nâimanza zitabera. Imana yera iragaragarisha kwera kwayo gukiranuka.
17 Icyo gihe abana bâintama bazarisha mu bikingi byabo uko bashatse, kandi mu matongo yâabakire inzererezi zizahahindĆ«ra.
18 Bazabona ishyano abakururisha gukiranirwa ingeso zabo mbi nkâukuruza umugozi, bakurura nâicyaha nkâukurura umurunga wâigare,
19 bakavuga bati â Ngaho natebuke, agire vuba umurimo we tuwurebe, nâumugambi wâUwera wa Isirayeli wigire hano, uze tuwumenye.â
20 Bazabona ishyano abita ikibi icyiza nâicyiza bakacyita ikibi. Umwijima bawushyira mu cyimbo cyâumucyo, nâumucyo bakawushyira mu cyimbo cyâumwijima, ibisharira babishyira mu cyimbo cyâibiryohereye, nâibiryohereye bakabishyira mu cyimbo cyâibisharira.
21 Bazabona ishyano abiyita abanyabwenge bajijutse.
22 Bazabona ishyano abigira intwari zo kunywa inzoga, bakagira imbaraga zo guturira ibisindisha,
23 bagatsindishiriza abakiranirwa ku bwâimpongano, ariko umukiranutsi bakamwima ibyo atsindiye.
24 Nuko rero nkâuko ibirimi byâumuriro bikongora ibitsinsi, kandi nkâuko ubwatsi bwumye buhwama mu muriro, ni ko igishyitsi cyabo kizaba ikibore, nâuburabyo buzuma butumuke nkâumukungugu, kuko banze amategeko yâUwiteka Nyiringabo, bagahinyura ijambo ryâUwera wa Isirayeli.
25 Ni cyo gitumye Uwiteka arakarira ubwoko bwe uburakari bukongora nkâumuriro, akabangurira ukuboko kwe kubica, imisozi igahinda umushyitsi, maze intumbi zabo zikamera nkâibishingwe binyanyagiye mu mayira. Nyamara uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.
Imana ihagurukiriza amahanga ubwoko bwayo
26 Azamanikira amahanga ya kure ibendera, azabahamagaza ikivugirizo ngo bave ku mpera yâisi, na bo bazaza nâingoga bihuta.
27 Muri bo nta wuzananirwa ngo asitare, nta wuzahunikira ngo asinzire, nta wuzakenyuruka kandi nâudushumi twâinkweto zabo ntituzacika.
28 Imyambi yabo iratyaye nâimiheto yabo yose irabanze, inzara zâamafarashi yabo zizamera nkâamasarabwayi, nâinziga zâamagare yabo zizagenda nka serwakira.
29 Kwivuga kwabo kuzaba nkâukwâintare, bazÄ«vuga nkâimigunzu yâintare. Ni koko bazÄ«vuga bafate umuhigo wabo bawujyane amahoro, kandi nta murengezi uzaba ahari.
30 Uwo munsi bazabahorereraho nkâuko inyanja ihorera uyirimo areba imusozi, akabona hari umwijima nâamakuba kandi umucyo wijimishijwe nâibicu byaho.