YESAYA 30
Kwiringira abâisi nta mumaro
1 â Abana bâabagome bazabona ishyanoâ, ni ko Uwiteka avuga, â Bagisha abandi inama batari jye bakifatanya nâabandi baretse Umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi.
2 Abahagurukira kujya muri Egiputa batangishije inama kugira ngo bisunge imbaraga za Farawo, bakiringira igicucu cya Egiputa.
3 Nuko izo mbaraga za Farawo zizabakoza isoni, no kwiringira igicucu cya Egiputa kuzababera ikimwaro,
4 kuko abatware babo bari i Sowani, nâintumwa zabo zikaba zigeze i Hanesi.
5 Bose bazakorwa nâisoni kuko bazasanga ari abantu batabasha kubagirira umumaro ntibabarengere, kandi nta kamaro, ahubwo ari abo kubakoza isoni no kubatukisha.â
6 Ibihanurirwa inyamaswa zâikusi. Banyura mu gihugu cyâamakuba nâuburibwe, aho intare yâingore nâiyâingabo zituruka, hakaba incira nâinzoka ziguruka zâubumara butwika, bahekesheje ubutunzi bwabo ku migongo yâindogobe nto, bashyize nâibintu byabo ku mapfupfu yâingamiya, babishyira abantu batazabagirira umumaro,
7 kuko imifashirize ya Egiputa ari nta kavuro, kandi nta cyo hamara, ni cyo gituma mpita izina Rahabu wicaye gusa.
8 Nuko genda ubyandikire ku gisate imbere yabo, ubyandike no mu gitabo, bibe ibyâigihe kizaza kugeza iteka ryose.
9 Kuko ari ubwoko bugoma, abana babeshya, abana badakunda kumva amategeko yâUwiteka,
10 babwira bamenya bati â Ntimukarebeâ, bakabwira nâabahanuzi bati â Ntimukaduhanurire ibyâukuri, ahubwo mujye mutubwiriza ibyoroheje muhanure ibinyoma,
11 muve mu nzira muteshuke, mutume Uwera wa Isirayeli atuvamo rwose.â
12 Nuko Uwera wa Isirayeli aravuze ngo â Kuko muhinyuye iri jambo, mukiringira agahato nâubugoryi mukaba ari byo mwishingikirizaho,
13 ni cyo gituma uku gikiranirwa kuzababera nkâinkike ihubanye igiye kugwa, nkâahabogamye ho ku nkike ndende, kugwa kwayo kuzatungurana kutajuyaje.
14 Kandi azakimena nkâuko inkono yâumubumbyi imeneka, yayimena atayibabarira, mu njyo zayo zose ntihasigare nâuruganzo rwayora umuriro mu ziko cyangwa rwadahishwa amazi mu iriba.â
Kugarukira Imana ni ko kudukiza
15 Uwiteka Imana, Uwera wa Isirayeli yavuze ati â Nimugaruka mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga, ariko mwaranze.
16 Ahubwo muravuga muti âOya, kuko tuziruka ku mafarashiâ. Ni koko ariko muzaba muhunze kandi muti âTuzagendera ku yâimbaragaâ. Ni koko nâabazabakurikira na bo bazaba abanyambaraga.
17 Abantu igihumbi bazirukanwa nâumuntu umwe ubakangisha, abantu batanu nibabakangisha muzahunga, kugeza ubwo muzasigara mumeze nkâigiti kirekire gishinze mu mpinga yâumusozi, cyangwa ibendera rishinze ku gasozi.â
18 Igituma Uwiteka yihangana ni ukugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abamutegereza bose.
19 Kuko abantu bazatura i Siyoni hâi Yerusalemu ntuzongera kurira, ntazabura kukugirira neza numutakira, nakumva azagusubiza.
20 Kandi nubwo Uwiteka akugaburira ibyokurya byâamakuba nâamazi yâagahimano, abakwigisha ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha,
21 kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti â Iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.â
22 Kandi muzahumanya ifeza itewe ku bishushanyo byawe bibajwe, nâizahabu zitewe ku bishushanyo byawe biyagijwe. Uzabijugunya rwose nkâikintu gihumanye ukibwire uti â Hoshi, vaho.â
23 Imbuto uzabiba mu butaka azazivubira imvura, kandi imyaka yâumwero wâubutaka izarumbuka ibe myinshi. Icyo gihe imikumbi yawe izarisha mu byanya bigari.
24 Inka nâindogobe nto bihinga bizarya ibyokurya birimo umunyu, bigosojwe intara nâinkĹko.
25 Ku munsi wâicyorezo ubwo iminara izariduka, ku kirunga cyose no ku musozi wose muremure hazaturuka imigezi nâamasĹko yâamazi.
26 Umwezi wâukwezi uzamera nkâumucyo wâizuba, kandi umucyo wâizuba uzongerwa karindwi uhwane nâumucyo wâiminsi irindwi, ubwo Uwiteka azapfuka ibisebe byâabantu be akavura nâinguma zabo.
27 Dore izina ryâUwiteka riraza rituruka kure, rigurumana uburakari bwe, ricumba umwotsi mwinshi, iminwa ye yuzuye uburakari nâururimi rwe rumeze nkâumuriro ukongora.
28 Umwuka we umeze nkâumugezi wuzuye ukagera mu ijosi, uzagosoza amahanga intara imaraho kandi icyuma nâumukoba biyobya bizaba mu nzasaya zâamahanga.
29 Nuko muzaririmba indirimbo nkâiyo baririmba nijoro ku munsi mukuru wera, muzagira nâumunezero wo mu mutima nkâuwâumuntu ufite umwironge, ajya ku musozi wâUwiteka gusanga Igitare cya Isirayeli.
30 Uwiteka azumvikanisha ijwi rye ryâicyubahiro, kandi kumanuka kâukuboko kwe azakwerekanisha uburakari bwe nâumujinya we, nâikirimi cyâumuriro ukongora nâinkubi yâumuyaga nâurubura.
31 Abashuri bazakurwa umutima nâijwi ryâUwiteka, azabakubita inkoni ye.
32 Kandi uko bazajya babakubita inkoni zitegetswe, izo bazaba bategetswe nâUwiteka, hazajya habaho ishako nâinanga, kandi azabarwanya intambara akorera ukuboko.
33 Tofeti hiteguwe uhereye kera, hiteguriwe umwami. Uwiteka yahagize harehare kandi hagari, ikome ryâaho ni umuriro nâinkwi nyinshi, umwuka wâUwiteka umeze nkâumugezi wâamazuku ari wo urikongeza.