YESAYA 29
Abayuda bahanirwa uburyarya
1 Yewe Ariyeli, Ariyeli umudugudu Dawidi yagize urugerero, umwaka nimuwukurikize uwundi, nimugire ibirori bihererekanye,
2 ariko nzaherako ngirire Ariyeli nabi, maze hazabe kurira no kuboroga, nyamara Ariyeli hazambera Ariyeli.
3 Nzakugerereza impande zose nkugoteshe ibihome, nkurundeho ibyo kugusenyera.
4 Nuko uzacishwa bugufi uzavugira mu butaka, amagambo yawe azaba aturuka hasi mu mukungugu, ijwi ryawe rizamera nkâiryâumushitsi, rituruke mu butaka ryongorerere mu mukungugu.
5 Ariko ingabo zâababisha bawe zizaba zimeze nkâumukungugu, nâingabo zâabanyamwaga zizamera nkâumurama utumuka. Ni koko, ni ko bizaba muri ako kanya.
6 Uwiteka Nyiringabo azamuteza guhinda kwâinkuba nâumushyitsi wâisi nâumuriri ukomeye, na serwakira nâinkubi yâumuyaga, nâikirimi cyâumuriro ukongora.
7 Ingabo zâamahanga yose zirwanye Ariyeli, abamurwaniriza bose hamwe nâigihome cye bakamurushya, bizaba nkâinzozi cyangwa kwerekwa kwa nijoro.
8 Nuko bizamera nkâushonje arota arya akaramuka afite inzara, cyangwa nkâufite inyota uko arota anywa akaramuka arembye, agifite inyota. Uko ni ko ingabo zâamahanga yose zirwanya umusozi wa Siyoni zizamera.
9 Nimube muretse mutangare, muhumirize amaso mube impumyi. Basinze batanyoye, baradandabirana batanyoye igisindisha
10 kuko Uwiteka abasutseho umwuka wâibitotsi byinshi, agahuma amaso yanyu, ari yo bahanuzi, agatwikira nâimitwe yanyu, ari yo aberekwa.
11 Kwerekwa kose kwabahindukiye nkâamagambo yo mu gitabo gifatanishijwe ikimenyetso, iyo bagihaye umuntu wigishijwe bati â Soma iki gitaboâ, akabasubiza ati â Simbasha kugisoma kuko gifatanishijwe ikimenyetsoâ,
12 maze bakagiha utigishijwe bati â Soma iki gitaboâ, akabasubiza ati â Reka da! Sinigishijwe.â
13 Umwami aravuga ati â Kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo nâiminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ryâabantu bigishijwe,
14 nuko rero ngiye gukora umurimo utangaza muri ubu bwoko. Ni umurimo utangaje rwose kandi ni urujijo: ubwenge bwâabanyabwenge babo buzarimbuka, nâubuhanga bwâabahanga babo buzahishwa.â
15 Bazabona ishyano abashakira ikuzimu aho guhisha Uwiteka inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati â Ni nde utureba?â Kandi bati â Utuzi ni nde?â
16 Ariko mufudika ibintu rwose. Mbese umubumbyi mwamuhwanya nâibumba bigatuma ikibindi cyihakana uwakibumbye ko atari we wakibumbye? Cyangwa se icyaremwe cyakwihakana uwakiremye ko atazi ubwenge?
17 Hasigaye akanya gato i Lebanoni hakaba umurima wera cyane, kandi umurima wera cyane bazawita ishyamba.
18 Uwo munsi igipfamatwi kizumva amagambo yo mu gitabo, nâimpumyi zizahumuka zikire ubuhumyi nâumwijima.
19 Kandi abagwaneza na bo bazagwiza umunezero wo kunezererwa mu Uwiteka, nâabakene bo mu bantu bazishimira Uwera wa Isirayeli.
20 Kuko umunyamwaga ahindutse ubusa, nâumukobanyi ashizeho, nâabashaka ibyo gukiranirwa bose bararimbutse.
21 Ni bo bacumuza umuntu mu ijambo, kandi ĹŤburanira mu muharuro bamutega umutego, umukiranutsi bakamuyobesha ikitagira umumaro.
22 Ni cyo gituma Uwiteka wacunguye Aburahamu avugira inzu ya Yakobo ati â Noneho Yakobo ntazakorwa nâisoni, kandi mu maso he ntihazasuherwa.
23 Kandi we nâabana be nibabona ibyo nkorera muri bo bazeza izina ryanjye. Ni koko bazeza Uwera wa Yakobo kandi bazatinya Imana ya Isirayeli,
24 nâabayoba mu mitima na bo bazahinduka abajijutse, nâabinuba bazemera kubwirizwa.â