YESAYA 28
Imana iburira Abefurayimu
1 Ikamba ryâubwibone bwâabasinzi bo mu Befurayimu rizabona ishyano, nâururabyo rwâubwiza bwâicyubahiro cye rurabye ruri mu mutwe wâikibaya kirumbuka cyâabagushwa na vino, na rwo rubone ishyano.
2 Dore Uwiteka afite umunyamaboko wâintwari, ni we uzabakubita hasi cyane nkâamahindu yâurubura, nkâamashahi arimbura nâamazi menshi yâumwuzure arenga inkombe.
3 Maze ikamba ryâubwibone bwâabasinzi bo mu Befurayimu rizakandagirwa.
4 Kandi ururabyo rwâubwiza bwâicyubahiro cye rurabye rwo mu mutwe wâikibaya kirumbuka, na rwo ruzamera nkâimbuto yâumutini inetse mbere icyi kitarasohora. Uyibonye arayisoroma, yabona igeze mu ntoki ze akayiyongobeza rwose.
5 Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse ikamba ryâicyubahiro nâumurimbo,
6 nâuwicara ku ntebe agaca imanza azamubera umwuka uca imanza zitabera, kandi abantu be azababera imbaraga baneshe urugamba rugeze mu marembo.
7 Ariko nâAbayuda na bo baradandabiranywa na vino, igisindisha kirabayobeje. Umutambyi nâumuhanuzi baradandabiranywa nâigisindisha, vino ibamazeho bayobejwe nâigishindisha. Iyo bagiye guhanura baradandabirana, iyo bagiye guca imanza barategwa.
8 Ameza yose yuzuyeho ibirutsi nâimyanda, nta heza na hato.
9 Azigisha nde ubwenge? Kandi uwo azamenyesha ubutumwa ni nde? Ni abavuye ku ibere bacutse?
10 Kuko ibye ari ugutoza itegeko rikurikirwa nâirindi, itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, nâumurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya.
11 Ahubwo azavuganira nâubu bwoko mu kanwa kâabanyamahanga bâurundi rurimi,
12 ubwo bwoko ni bwo yabwiye ati â Uku ni ko kuruhuka mureke urushye aruhuke, aho ni ho buruhukiro.â Ariko banga kumva.
13 Ni cyo gituma kuri bo ijambo ryâUwiteka rizaba itegeko ku itegeko, umurongo ku murongo, nâumurongo ku murongo, aha bikeya, hariya bikeya, bagende bagwe ngazi bavunike, bategwe bafatwe.
Ibuye rikomeza impfuruka
14 Nuko rero nimwumve ijambo ryâUwiteka mwa bakobanyi mwe, bategeka ubu bwoko buri i Yerusalemu.
15 Mugira ngo â Twasezeranye isezerano nâurupfuâ, kandi ngo â Twuzuye nâikuzimu. Ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, ntibizatugeraho kuko twiboneye ubuhungiro mu binyoma tukaba twihishe mu buryarya.â
16 Ni cyo gitumye Umwami Imana ivuga iti â Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ryâurufatiro ryageragejwe, ibuye rikomeza impfuruka ryâigiciro cyinshi rishikamye cyane, kandi uwizera ntazahutiraho.
17 Kandi imanza zitabera ni zo nzagira umugozi ugera, no gukiranuka nzakugira timazi.â Amahindu azatsemba ibinyoma muhungiramo, kandi amazi azasendera mu bwihisho.
18 Maze isezerano mwasezeranye nâurupfu rizapfa, kandi ubumwe mufitanye nâikuzimu ntibuzahama, ahubwo ibyago nibisandara bigahitanya igihugu, buzabakandagirira hasi.
19 Uko bizajya binyuramo bizabafata, kuko bizajya binyuramo uko bukeye ku manywa na nijoro, kandi kumenya ubutumwa kuzaba gutera ubwoba gusa.
20 Erega, urutara ni rugufi umuntu atarambirizaho, kandi ikirago ni intambure kitakwira umuntu!
21 Uwiteka azahaguruka nkâuko yahagurutse ku musozi Perasimu, azarakara nkâuko yarakariye mu kibaya cyâi Gibeyoni ngo akore umurimo we, ari wo murimo we wâinzaduka, uwo murimo we wâinzaduka azawusohoza.
22 Nuko mwe kugumya gukobana, kugira ngo ingoyi zanyu zitarushaho gukanaga, kuko numvise yuko ibyo Umwami Uwiteka Nyiringabo yagambiriye ari ukumaraho isi yose.
23 Nimutege amatwi munyumve, nimwumvirize mwumve amagambo yanjye.
24 Urimira kuzabiba, ahora arima iteka, ahora acoca amasinde iteka?
25 Iyo amaze kuyasanza ntaherako akamisha uburo, akabiba kumino, akabiba ingano mu mirongo, na sayiri akayibiba ahayikwiriye, akabiba na kusemati ku mbibi zaho?
26 Kuko Imana ye imwerekÄra ikamwigisha neza.
27 Uburo ntibuhuzwa imihuzo yâubugi, na kumino ntihonyozwa uruziga rwâigare, ahubwo uburo buhuzwa inkoni, na kumino ihuzwa inshyimbo.
28 Ingano zâumutsima umuntu ntiyahora azihura gusa ahubwo arazihera, kandi nubwo uruziga rwâigare rye nâinzara zâamafarashi ye bizihonyora, ntazisya ngo azinoze.
29 Nâibyo na byo bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, umujyanama utangaza agasumbya abantu bose ubwenge.