YEREMIYA 51
Iherezo ryâi Babuloni
1 Uku ni ko Uwiteka avuga ati â Dore ngiye kubyukiriza i Babuloni nâabatuye i Lebukamayi umuyaga urimbura.
2 Kandi nzohereza abagosozi i Babuloni bahagosore, igihugu cyabo bagisigemo ubusa, kuko ku munsi wâamakuba bazahatera bahaturutse impande zose.
3 Umufozi wâumuheto ye gufora umuheto we, ye gutabara yambaye umwambaro we wâibyuma, kandi namwe mwe kugirira impuhwe abasore baho, mutsembeho rwose nâingabo zaho zose.
4 Uko ni ko abishwe bazagwa mu gihugu cyâAbakaludaya, nâabasogotewe mu nzira zaho bakagwa.
5 Kuko Abisirayeli nâAbayuda bataretswe nâImana yabo Uwiteka Nyiringabo, nubwo igihugu cyabo cyuzuyemo ibicumuro bacumuye ku Uwera wa Isirayeli.
6 Nimuhunge muve muri Babuloni umuntu wese akize amagara ye, muticwa muhowe igicumuro cyaho kuko ari igihe cyo guhĆra kâUwiteka, azahitura ibihakwiriye.
7 I Babuloni hahoze ari igikombe cyâizahabu mu ntoki zâUwiteka, hashindishaga isi yose. Amahanga yanyoye kuri vino yaho, ni cyo cyatumye amahanga asara.
8 I Babuloni haguye hatunguwe hararimburwa, nimuhaborogere mushake umuti wo kuvura uburibwe bwaho, ahari hakira.
9 Twashatse gukiza i Babuloni ariko ntibyashobotse, nimuhareke kandi umuntu wese asubire mu gihugu cyâiwabo, kuko urubanza rwaho rwageze mu ijuru, rwarazamutse rugera mu kirere cyo hejuru.
10 â Uwiteka yagaragaje gukiranuka kwacu, nimuze tumenyeshe i Siyoni umurimo wâUwiteka Imana yacu.
11 â Nimutyaze imyambi mutware ingabo muzikomeje, Uwiteka yabyukije imitima yâabami bâAbamedi, kuko imigambi ye iri kuri Babuloni ngo aharimbure, kuko ari uguhĆra kâUwiteka ahĆrera urusengero rwe.
12 Nimushinge ibendera ku nkike zâi Babuloni, mushyireho abarinzi bafite amaboko mushyireho nâabararirizi, muringanize abo kujya mu bico, kuko Uwiteka yagambiriye ibyo yavuze ku baturage bâi Babuloni akabisohoza.
13 Yewe utuye ku mazi menshi, wagwije ubutunzi bwinshi, iherezo ryawe rirageze, rihwanye nâuburakari bwawe.
14 Uwiteka Nyiringabo arirahiye ati âNi ukuri nzakudendezaho ingabo zimeze nkâubuzikira zikuvuzeho induru.â
15 â Yaremesheje isi ububasha bwe, yakomeresheje isi ubwenge bwe, kandi ubuhanga bwe ni bwo yabambishije ijuru.
16 Iyo aranguruye ijwi rye mu ijuru haba guhorera kwâamazi menshi, kandi atuma ibihu bizamuka biva ku mpera zâisi. Aremera imirabyo kugusha imvura kandi agakura umuyaga mu bubiko bwe.
17 Umuntu wese ahindutse nkâinka abuze ubwenge, umucuzi wâizahabu wese akojejwe isoni nâigishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwuka kigira.
18 Ni ibyâubusa, ni umurimo wâubushukanyi, mu gihe cyo guhanwa kwabyo bizatsembwaho.
19 Uri umwandu wa Yakobo ntameze nkâibyo, kuko ari we Banze ryâibintu byose, kandi Isirayeli ni umuryango wâumwandu we, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.
20 â Uri intorezo yanjye ndwanisha, uri nâintwaro zâintambara, kuko ari wowe nzacagaguza amahanga kandi ni wowe nzarimburisha ibihugu.
21 Ni wowe nzavunagurisha ifarashi nâuyigenderaho,
22 ni wowe nzavunagurisha igare ryâintambara nâĆ«rigenderamo, ni wowe nzavunagurisha abagabo nâabagore, ni wowe nzavunagurisha abasaza nâingaragu, ni wowe nzavunagurisha abasore nâinkumi.
23 Ni wowe nzavunagurisha umwungeri nâumukumbi we, ni wowe nzavunagurisha umuhinzi nâinka ze zihinga, ni wowe nzavunagurisha abategeka nâibisonga.
24 â Nzitura i Babuloni nâabatuye i Bukaludaya bose inabi yabo yose bakoreye imbere yanyu i Siyoni. Ni ko Uwiteka avuga.
25 â Dore ndakwanze wa musozi urimbura we, ni ko Uwiteka urimbura isi yose avuga, nzakuramburiraho ukuboko kwanjye, nguhirike uve mu bitare ugwe mu manga, kandi nzaguhindura umuyonga.
26 Kandi nta buye ryâimpfuruka bazakuvanamo habe nâibuye ryâurufatiro, ahubwo uzahora uba amatongo iteka ryose. Ni ko Uwiteka avuga.
27 â Nimushinge ibendera mu gihugu muvugirize impanda mu mahanga, mutegurire amahanga yo kuhatera. Nimuhakoranyirize abami bo muri Ararati nâabâi Mini, nâabo muri Ashikenazi ngo bahatere, muhategekere umugaba, muhateze amafarashi azamuka nkâubuzikira.
28 Nimuteguze amahanga azahatera, abami bâAbamedi nâabategeka babo nâibisonga byabo byose, nâibihugu byose bitegekwa na bo.
29 Nuko igihugu kiratigita kigira umubabaro, kuko imigambi Uwiteka yagambiriye kuri Babuloni igihamye yo guhindura igihugu cyâi Babuloni amatongo, ntikigire ugituramo.
30 Intwari zâi Babuloni zatinye kurwana zihamira mu bihome byazo, intege zazo zaracitse zihindutse nkâizâabagore, ubuturo bwaho buratwitswe, imyugariro yaho iravunaguritse.
31 Intumwa yâimpayamaguru iziruka isanganire mugenzi wayo, nâimbitsi isanganire mugenzi wayo ngo zibikire umwami wâi Babuloni yuko umurwa we wafashwe impande zose,
32 ngo ibyambu byakinzwe, nâicyanya cyâimbingo na cyo baragitwitse, kandi ingabo zaho zihiye ubwoba.â
33 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti â Umukobwa wâi Babuloni ameze nkâimbuga ihurirwaho mu gihe cyâihura, hasigaye igihe gito, igihe cyâisarura rye kikagera.
34 Nebukadinezari umwami wâi Babuloni yarandÄ«ye, yarampondaguye, yangize ikibumbano kirimo ubusa, yamize nkâikiyoka, inda ye yayujujemo ibiryoshye byanjye, yaranyirukanye.
35 Urugomo nagiriwe nâurwagiriwe umubiri wanjye rube kuri Babuloni. Uko ni ko umuturage wâi Siyoni azavuga, kandi utuye i Yerusalemu na we ati âAmaraso yanjye azakore ku batuye i Bukaludaya.â â
36 Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo â Dore ngiye kukuburanira kandi nguhĆrere, nzakamya inyanja yaho nâamasĆko yaho nyazibe.
37 I Babuloni hazahinduka ibirundo nâubuturo bwâimbwebwe nâigitangarirwa nâicyimyozwa, nta wuzahatura.
38 Bazatontomera icyarimwe nkâintare, bazakankama nkâimigunzu yâintare.
39 Nibamara gushyuha nzabaremera ibirori mbasindishe, kugira ngo bishime basinzire ubutazakanguka. Ni ko Uwiteka avuga.
40 Nzabamanukana nkâabana bâintama bajyanywe mu rubagiro, nkâamasekurume yâintama nâayâihene.
41 â Yemwe i Sheshaki ko hanyazwe! Harafashwe kandi ari ho hari inyamibwa yâisi yose! Yemwe, i Babuloni ko hahindutse amatongo mu yandi mahanga!
42 Inyanja yasendereye irengera i Babuloni, harenzweho nâumuraba wayo mwinshi.
43 Imidugudu yaho yahindutse amatongo nâumukakaro nâikidaturwa, igihugu kitabamo umuntu kandi ntihagire umwana wâumuntu ukinyuramo.
44 Kandi nzahanira Beli i Babuloni, nzavana mu kanwa ke ibyo yamize bunguri, kandi amahanga ntazongera kumuhombokeraho ukundi. Ni ukuri inkike zâi Babuloni zizariduka.
45 â Bwoko bwanjye, nimuhasohokemo, umuntu wese yikize uburakari bwâUwiteka bukaze.
46 Imitima yanyu ye gucogora kandi mwe gutinya impuha zizumvikana mu gihugu, kuko mu mwaka umwe hazaza impuha kandi mu mwaka uzaba hanyuma hakaza izindi mpuha nâurugomo mu gihugu, umutware agatera undi.
47 Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo bibajwe byâi Babuloni, igihugu cyaho cyose kizakozwa isoni kandi abaho bishwe bose ni ho bazagwa.
48 Maze ijuru nâisi nâibirimo byose bizishima kuri Babuloni bivuze impundu, kuko abanyazi bazahatera baturutse ikasikazi. Ni ko Uwiteka avuga.
49 Nkâuko i Babuloni hagushije abishwe ba Isirayeli ni ko abishwe bo mu gihugu cyose ari ho bazagwa.
50 â Yemwe abacitse ku icumu mwe, nimugende mwe gutindiganya, mwibuke Uwiteka mukiri kure kandi mutekereze i Yerusalemu.
51 â Dukozwe nâisoni kuko twiyumviseho ibigawa, isoni zitwuzuye mu maso kuko abanyamahanga binjiye mu buturo bwera bwo mu nzu yâUwiteka.â
52 Uwiteka aravuga ati â Nuko dore iminsi izaza, ubwo nzahana ibishushanyo byaho bibajwe, kandi mu gihugu cyaho cyose hazaba imiborogo yâinkomere.
53 Naho i Babuloni hazamuka hakajya ejuru kandi naho hakomeza ibihome byo gukomera kwaho, nyamara abarimbuzi banturutseho bazahatera. Ni ko Uwiteka avuga.
54 â Ijwi ryo gutaka rije riturutse i Babuloni, nâiryo kurimbuka gukomeye rije riturutse mu gihugu cyâAbakaludaya!
55 Uwiteka aranyaga i Babuloni, acubye ijwi ryaho rikomeye kandi imiraba yaho irahorera nkâamazi menshi, amajwi yayo arahorera
56 kuko umurimbuzi ageze i Babuloni, kandi intwari zaho zirafashwe, nâimiheto yabo iravunaguritse kuko Uwiteka ari Imana yitĆ«ra, ni ukuri izitĆ«ra.
57 Kandi nzasindisha ibikomangoma byaho nâabanyabwenge baho, abategeka baho nâibisonga byaho nâintwari zaho, na bo bazasinzira ubudakanguka.â Byavuzwe nâUmwami, izina rye ni Uwiteka Nyiringabo.
58 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati â Inkike ngari zâi Babuloni zizasenywa rwose, nâamarembo yaho maremare azatwikwa, amoko azaba yararuhijwe nâubusa nâamahanga na yo azaba yararuhiye umuriro, kandi bazacogora.â
Yeremiya yandika ibyo yahanuriye i Babuloni mu gitabo
59 Ijambo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya mwene Neriya mwene Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiya umwami wâu Buyuda i Babuloni, mu mwaka wa kane wo ku ngoma ye. Seraya uwo yari umutware wâabashashi.
60 Maze Yeremiya yandika mu gitabo ibibi byose bizatera i Babuloni, ndetse nâamagambo yose yanditswe yerekeye kuri Babuloni.
61 Yeremiya abwira Seraya ati â Nugera i Babuloni ntukabure kuhasomera ayo magambo yose, kandi uzavuge uti
62 âYewe Uwiteka wavuze ibyâaha hantu, ibyo kuharimbura ko hatazagira uhaba, ari umuntu cyangwa itungo, ahubwo ko hazaba amatongo iteka ryose.â
63 Nuko nurangiza gusoma iki gitabo uzagihambireho ibuye, ukijugunye mu ruzi Ufurate hagati 64maze uvuge uti âUku ni ko i Babuloni hazazika kandi ntihazongera kubyuka hazize ibyago nzahateza, na bo bazacika intege.â â Iyo ni yo ndunduro yâamagambo ya Yeremiya.