YEREMIYA 52
Sedekiya ajyanwa i Babuloni ho imbohe(2 Abami 24.18--25.7)
1 Sedekiya yimye amaze imyaka makumyabiri nâumwe avutse, amara imyaka cumi nâumwe akiri ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Hamutali, yari umukobwa wa Yeremiya wâi Libuna.
2 Akorera ibibi imbere yâUwiteka, nkâuko Yehoyakimu yagenje kose.
3 Uburakari bwâUwiteka bwageze i Yerusalemu nâi Buyuda, kugeza ubwo yabirukanye ngo bamuve imbere. Sedekiya agomera umwami wâi Babuloni.
4 Nuko mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi wâuko kwezi, Nebukadinezari umwami wâi Babuloni we nâingabo ze zose batera i Yerusalemu barahagerereza, bahubaka ibihome impande zose.
5 Nuko umurwa uragotwa birinda bigeza mu mwaka wa cumi nâumwe wâUmwami Sedekiya.
6 Mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda wâuko kwezi, inzara iba icyago mu murwa, kandi abantu bo mu gihugu bari babuze ibyokurya.
7 Maze umurwa ucikamo icyuho, ingabo zose zirahunga ziva mu murwa nijoro, zinyura mu nzira yo mu irembo riri hagati yâinkike zombi riri ku murima wâumwami, zerekera mu Araba, (na bo Abakaludaya bari bagose umudugudu).
8 Maze ingabo zâAbakaludaya zikurikira Umwami Sedekiya zimufatira mu bisiza byâi Yeriko, ingabo za Sedekiya zose ziherako ziramuhÄna ziratatana.
9 Maze zifata Umwami Sedekiya zimushyira umwami wâi Babuloni i Ribula mu gihugu cyâi Hamati, maze amucira urubanza.
10 Nuko umwami wâi Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye, nâibikomangoma byâi Buyuda byose abyicira i Ribula.
11 Maze anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu amujyana i Babuloni, amushyira mu nzu yâimbohe arinda agwamo.
Nebukadinezari anyaga ibintu byo mu nzu yâImana, babijyana i Babuloni(2 Abami 25.8-17)
12 Nuko mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wa cumi wâuko kwezi, ari mu mwaka wa cumi nâicyenda wa Nebukadinezari umwami wâi Babuloni, Nebuzaradani umutware wâabarinzi wari igisonga cyâumwami wâi Babuloni, aza i Yerusalemu.
13 Atwika inzu yâUwiteka nâingoro yâumwami nâamazu yâi Yerusalemu yose, nâinzu yâumuntu ukomeye wese, arayitwika yose.
14 Ingabo zose zâAbakaludaya zari kumwe nâumutware wâabarinzi, zisenya inkike zose zari zikikije i Yerusalemu.
15 Maze Nebuzaradani umutware wâabarinzi ajyana abinazi bo mu bantu baho ari imbohe, nâabacitse ku icumu bari basigaye mu murwa nâimpunzi zacikiye ku mwami wâi Babuloni, nâabandi bantu bari basigaye.
16 Ariko Nebuzaradani umutware wâabarinzi asiga abinazi bo mu gihugu ngo bakenure inzabibu, babe nâabahinzi.
17 Maze Abakaludaya bamenagura inkingi zâimiringa zari mu nzu yâUwiteka, nâibitereko nâigikarabiro kidendeje cyâumuringa cyo mu nzu yâUwiteka, bajyana imiringa yabyo yose i Babuloni.
18 Bajyana nâibibindi nâibyuma byo kuyora ivu, nâibifashi nâimbehe nâindosho nâibintu byâimiringa bakoreshaga byose.
19 Nâibikombe nâibyotero nâinzabya nâibyungu, nâibitereko byâamatabaza nâindosho nâudukombe, ibintu byâizahabu nâibyâifeza, umutware wâabarinzi arabijyana.
20 Inkingi zombi nâigikarabiro kidendeje, nâamapfizi cumi nâabiri yâimiringa yari munsi yâibitereko, ibyo Umwami Salomo yari yakoreye gushyira mu nzu yâUwiteka, imiringa yabyo ntiyagiraga akagero.
21 Inkingi na zo zari imiheha, uburebure bwâinkingi imwe bwari mikono cumi nâumunani. Umugozi wari uyisanganije wari mikono cumi nâibiri, nâumubyimba wâumuringa wari ufite intoki enye,
22 kandi umutwe wayo wacuzwe mu muringa. Uburebure bwâumutwe wayo bwari mikono itanu hasobekeranijeho ibisa nâurushundura, hariho nâamakomamanga byose byari imiringa, inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo nâamakomamanga.
23 Mu mbavu zayo hari amakomamanga mirongo urwenda nâatandatu, nâamakomamanga yari ahunzwe ku rushundura yari ijana.
Abaturage bâi Buyuda bajyanwa i Babuloni(2 Abami 25.18-21,27-30)
24 Umutware wâabarinzi ajyana Seraya umutambyi mukuru, na Zefaniya umutambyi wa kabiri nâabakumirizi batatu,
25 no mu murwa ahakura umutware wategekaga ingabo, nâabantu barindwi bo mu babanaga nâumwami babonetse mu murwa, nâumwanditsi wâumugaba wâingabo wandikaga abantu bo mu gihugu, nâabantu mirongo itandatu bo mu gihugu babonetse mu murwa.
26 Maze Nebuzaradani umutware wâabarinzi arabajyana, abashyira umwami wâi Babuloni i Ribula.
27 Umwami wâi Babuloni arabakubita, abicira i Ribula mu gihugu cyâi Hamati. Nuko Abayuda bavanwa mu gihugu cyabo bajyanwa ari imbohe.
28 Umubare wâabantu Nebukadinezari yajyanye ari imbohe ni uyu: mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu.
29 Mu mwaka wa cumi nâumunani wa Nebukadinezari yajyanye imbohe akuye i Yerusalemu, abantu magana inani na mirongo itatu na babiri.
30 Mu mwaka wa makumyabiri nâitatu wa Nebukadinezari, Nebuzaradani umutware wâabarinzi yajyanye Abayuda magana arindwi na mirongo ine na batanu ari imbohe, abantu bose hamwe bari ibihumbi bine na magana atandatu.
31 Mu mwaka wa mirongo itatu nâirindwi Yehoyakini umwami wâu Buyuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi nâabiri, ku munsi wa makumyabiri nâitanu wako, Evilimerodaki umwami wâi Babuloni, mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami wâu Buyuda icyubahiro, amuvana mu nzu yâimbohe,
32 amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha izâabandi bami bamubagaho i Babuloni.
33 Amukura mu myambaro yâimbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubaho kwe.
34 Umwami wâi Babuloni yamuhaga ibimutunga, igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubaho kwe arinda atanga.