YEREMIYA 50
Ibyago bizagera kuri Babuloni nâAbakaludaya
1 Ijambo Uwiteka yavuze kuri Babuloni no ku gihugu cyâAbakaludaya, arivugisha umuhanuzi Yeremiya.
2 Nimurimenyeshe mu mahanga, muryamamaze kandi mushinge ibendera, muryamamaze mwe kurihisha muti â I Babuloni hanyazwe, Beli yakojejwe isoni, Merodaki yakutse umutima, ibishushanyo bye byamwajwe, ibigirwamana bye byamenaguritse.
3 â Kuko ikasikazi haturutse ishyanga rimuteye, rizahindura igihugu cye amatongo kandi nta wuzakibamo, si abantu si amatungo, byose byahunze.
4 â Muri iyo minsi no muri icyo gihe, ni ko Uwiteka avuga, aba Isirayeli bazaza bari kumwe nâaba Yuda, bazagenda barira bashaka Uwiteka Imana yabo.
5 Bazayoboza i Siyoni baherekeje amaso bati âNimuze mwiyuzuze nâUwiteka, musezerane isezerano ryâiteka ritazibagirana.â
6 â Ubwoko bwanjye bwabaye intama zazimiye zijimijwe nâabungeri bazo, bazirorongotaniriza mu misozi ziva ku musozi umwe zikajya ku wundi, zibagiwe ikiraro cyazo.
7 Abazibonye bose baraziriye, abanzi bazo bakavuga bati âNta rubanza ruturiho kuko bacumuye ku Uwiteka, ari we buturo bwo gukiranuka kandi ari we byiringiro bya ba sekuruza.â
8 â Nimuhunge muve muri Babuloni, muve mu gihugu cyâAbakaludaya mumere nkâamasekurume yâihene ajya imbere yâimikumbi.
9 Kuko ngiye gukoranya amahanga akomeye aturutse mu gihugu cyâikasikazi, nyateze i Babuloni bahateze urugamba. Hazaherako hahindĆ«rwe, imyambi yabo izaba imeze nkâiyâintwari yâumukogoto, nta wuzagaruka ubusa.
10 Kandi i Bukaludaya hazaba umunyago, abahanyaga bose bazahÄga. Ni ko Uwiteka avuga.
11 â Naho mwanezerewe, naho mwishimye mwa banyaga umwandu wanjye mwe, nubwo mwabyibushye nkâishashi yahuwe mu rwuri, mukivuga nkâamafarashi akomeye,
12 nyoko azakozwa isoni rwose, uwababyaye azamwara. Dore azahinduka uwâinyuma mu mahanga, amere nkâigihugu cyâubukuna kidaturwa kandi gikakaye.
13 Ntihazaturwa ku bwâuburakari bwâUwiteka, ahubwo hazaba amatongo rwose. Uzanyura i Babuloni wese azatangara yimyoze, abonye ibyago byaho byose.
14 â Nimuteze urugamba rwo kugota i Babuloni mwa bafozi bâumuheto mwese, nimuharase mwe kuziganya imyambi, kuko hacumuye ku Uwiteka.
15 Nimuhasakurizeho impande zose harayobotse, ibihome byaho byaraguye, inkike zaho zarasenyuts, kuko ari uguhĆra ku Uwiteka. NimuhahĆre muhagenzereze nkâuko hagiriye abandi.
16 Ababibyi bâi Babuloni nâabatemesha imihoro mu gihe cyâisarura mubamareyo. Gutinya inkota irimbura bizatuma umuntu wese asubira mu bwoko bwe, kandi umuntu wese azahungira mu gihugu cyâiwabo.â
Abisirayeli bazakizwa
17 Isirayeli ni intama yazimiye, intare zaramwirukanye: ubwa mbere yariwe nâumwami wo mu Ashuri, none ubuheruka Nebukadinezari umwami wâi Babuloni yamuvunnye amagufwa.
18 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo â Dore ngiye guhana umwami wâi Babuloni nâigihugu cye nkâuko nahannye umwami wo mu Ashuri.
19 Na we Isirayeli nzamugarura mu kiraro cye, azaragirwa i Karumeli nâi Bashani, kandi ubugingo bwe buzaragira mu mpinga zâimisozi ya Efurayimu nâi Galeyadi.
20 Muri iyo minsi no muri icyo gihe, igicumuro cya Isirayeli kizashakwa kibure, nâibyaha bya Yuda na byo ntibizaboneka, kuko nzababarira abo nasize mbarokoye.â Ni ko Uwiteka avuga.
Uko i Babuloni hazatsindwa
21 Zamuka utere igihugu cyâi Meratayimu, ugitere utere nâabaturage bâi Pekodi, ubice kandi ubarimbure rwose, ubakurikirane, ukore uko ibyo nagutegetse byose biri. Ni ko Uwiteka avuga.
22 Urusaku rwâintambara ruri mu gihugu, ni urwo kurimbura gukomeye.
23 Yemwe, inyundo yâisi yose ko yacitse igatÄna! I Babuloni hahindutse amatongo mu yandi mahanga!
24 Naguteze umutego none uwuguyemo yewe Babuloni, kandi ntiwabimenye, wabonetsweho kurwanya Uwiteka maze urafatwa.
25 Uwiteka yakinguye ububiko bwe bwâintwaro avanamo intwaro zâuburakari bwe, kuko Umwami Uwiteka Nyiringabo afite umurimo wo gukora mu gihugu cyâAbakaludaya.
26 Nimuze muhatere muturutse hose mukingure ibigega byaho, muhahindure ibirundo, muharimbure rwose mwe kugira icyaho musiga.
27 Mukembe amapfizi yaho yose, muyamanure ajye mu ibagiro. Babonye ishyano kuko igihe cyabo kigeze, nâumunsi wo guhanwa kwabo!
28 Ijwi ryâimpunzi zirokotse mu gihugu cyâi Babuloni ryumvikanye rimenyesha i Siyoni guhĆra kâUwiteka Imana yacu, ihĆrera urusengero rwayo.
29 Nimuhamagare abarashi batere i Babuloni, abafozi bâimiheto bose. Muteze urugamba muhagote ntihagire nâumwe waho usimbuka, muhiture ibihwanye nâimirimo yaho, uko hagenje kose abe ari ko muhagenzereza, kuko hagize ubwibone hagasuzugura Uwiteka, Uwera wa Isirayeli.
30 Ni cyo gituma abasore baho bazagwa mu nzira zaho, kandi muri uwo munsi ingabo zaho zose zizaceba. Ni ko Uwiteka avuga.
31 Dore uranyiteje yewe mwibone we, kuko umunsi wawe ugeze, igihe nzaguhanaho. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
32 Umwibone azasitara agwe kandi nta wuzamubyutsa, nzakongeza umuriro mu midugudu ye maze utwike abamukikije bose.
33 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati â Aba Isirayeli nâaba Yuda barenganirijwe hamwe, kandi ababajyanye ari imbohe barabakomeza, banga kubarekura ngo bagende.
34 Umucunguzi wabo arakomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye. Azababuranira rwose kugira ngo aruhure isi, kandi atere impagarara abatuye i Babuloni.
35 â Inkota igeze ku Bakaludaya no ku batuye i Babuloni, no ku bikomangoma byaho no ku banyabwenge baho. Ni ko Uwiteka avuga.
36 Inkota igeze ku bīrasi kandi bazahinduka abapfapfa, inkota igeze ku ntwari zaho kandi zizashoberwa.
37 Inkota igeze ku mafarashi yabo no ku magare yabo, no ku ruvange rwâabanyamahanga babarimo, bazaba nkâabagore. Inkota igeze ku butunzi bwaho, kandi bazanyagwa.
38 Izuba rigeze ku mazi yaho kandi azakama, kuko ari igihugu cyâibishushanyo bibajwe kandi ibigirwamana byabo byabatwaye umutima.
39 â Ni cyo gituma inyamaswa zo mu kidaturwa nâamasega ari ho bizaba, nâimbuni zizahaba kandi ntihazongera guturwamo iteka ryose, ntabwo hazaturwamo uko ibihe biha ibindi.
40 Uko Imana yarimbuye i Sodomu nâi Gomora nâimidugudu yegeranye na ho, ni ko na ho nta muntu uzahatura, kandi nta mwana wâumuntu uzahasuhukira. Ni ko Uwiteka avuga.
41 â Dore haje ubwoko buturutse ikasikazi, kandi ubwoko bukomeye nâabami benshi bazahagurutswa bava mu mpera zâisi.
42 Bitwaje imiheto nâamacumu, ni inkazi ntibababarira. Ijwi ryabo rihorera nkâinyanja kandi bagendera ku mafarashi, umuntu wese ateje urugamba nkâumuntu ugiye mu ntambara, baraguteye wa mukobwa wâi Babuloni we.
43 Umwami wâi Babuloni yumvise inkuru zabo maze amaboko ye araraba, kwiheba kumugeraho nâumubabaro nkâuwâumugore uri ku nda.
44 â Dore azazamuka ameze nkâintare ava ku mwuzure wa Yorodani atere ubuturo bukomeye, ariko nzabubirukanamo mbatunguye, uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni nde uhwanye nanjye? Ni nde tuzahana isÄngo, nâumwungeri uzanyimÄ«ra ni nde?â
45 Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Babuloni nâimigambi yagambiriye ku gihugu cyâAbakaludaya. Ni ukuri bazabakurura babajyane kure, ndetse nâabato bo mu mukumbi. Ni ukuri ubuturo bwabo azabuhindurira amatongo hejuru yabo.
46 Isi itigiswa nâurusaku rwo kunyagwa kwâi Babuloni, kandi gutaka kumvikana mu mahanga.