YEREMIYA 49
Ibyago byâAbamoni
1 Ibya bene Amoni. Uku ni ko Uwiteka avuga ati â Mbese Isirayeli nta bahungu agira? Nta wo kumucikĆ«ra afite? Noneho ni iki cyatumye Malukamu ari we uzungĆ«ra i Gadi, nâabantu be bagatura mu midugudu yaho?
2 Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru yâintambara numvisha i Raba yâAbamoni, kandi hazahinduka ikirundo cyâamatongo nâabakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga.
3 Boroga Heshiboni we, kuko Ayi hahindutse amatongo. Yemwe bakobwa bâi Raba mwe, nimurire mukenyere ibigunira, muboroge mwirukire hirya no hino mu nzitiro, kuko Malukamu azajyanwa ari imbohe, abatambyi be nâibikomangoma bye bari kumwe na we.
4 Ni iki gituma wÄ«rÄtana imibande yawe nâumubande wawe urumbuka, wa mukobwa usubira inyuma we? Yiringiraga ubutunzi bwe ati âNi nde uzantera?â
5 Umwami Uwiteka Nyiringabo aravuga ati âDore ngiye kugutera ubwoba buzaturuka mu bagukikije bose, kandi muzirukanwa umuntu wese aboneze inzira yâimbere ye, nta wuzaboneka wo guhungĆ«ra impunzi.â
6 â Ariko hanyuma nzagarura imbohe zâAbamoni.â Ni ko Uwiteka avuga.
Ibyago bya Edomu
7 Ibya Edomu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati â Mbese nta bwenge bukiri i Temani? Inama zâabajijjutse zarabuze? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5
8 Ubwenge bwabo buraheze? Nimuhindukire muhunge mujye kuba mu bwihisho bwa kure mwa baturage bâi Dedani mwe, kuko igihe nikigera nzatera Esawu mbone kumusÄ«ga icyago cye.
9 Abasaruzi bâimizabibu baje iwawe, ntibasiga ibyo guhumbwa? Ibisambo bya nijoro ntibyakwiba bikageza ubwo byihaza?
10 Ariko nasahuye Esawu, nahishuye aho yahishaga kandi ntazabasha kwihisha. Urubyaro rwe rwararimbutse, na bene se nâabaturanyi be, na we ntakiriho.
11 Siga impfubyi zawe nzazirera, nâabapfakazi bawe banyizere.â
12 Kuko Uwiteka avuga ngo â Dore abatari bakwiriye kunywera kuri icyo gikombe ni ukuri bazakinyweraho. Mbese harya ni wowe wagenda udahanwe? Ntuzagenda udahanwe, ahubwo uzakinyweraho ni ukuri.
13 Uwiteka aravuga ati âNdirahiye yuko i Bosira hazahinduka igitangarirwa nâigiteye isoni, nâamatongo nâigicibwa, kandi imidugudu yaho yose izahora ari amatongo.â
14 â Numvise inkuru ziturutse ku Uwiteka, intumwa yatumwe mu mahanga ngo âNimuteranire hamwe mumutere, muhururire kurwana.â
15 Dore nakugize muto mu banyamahanga nâinsuzugurwa mu bantu.
16 Ku bwâigitinyiro cyawe ubwibone bwâumutima wawe bwaragushutse, yewe uba mu masenga we, ukigumira mu mpinga yâumusozi. Nâaho icyari cyawe wacyarika hejuru nkâigisiga, na ho nzahakumanura. Ni ko Uwiteka avuga.
17 â Kandi Edomu hazaba igitangarirwa, uzahanyura wese azatangara yimyoze abitewe nâibyago byaho byose.
18 Nkâuko i Sodomu nâi Gomora nâimidugudu yari ihegereye yubitswe, ni ko nta muntu uzahaba kandi nta mwana wâumuntu uzahasuhukira.â Ni ko Uwiteka avuga.
19 â Dore azazamuka ameze nkâintare ava ku mwuzure wa Yorodani atere ubuturo bukomeye, kuko nzabubirukanamo mbatunguye, uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni nde uhwanye nanjye? Ni nde tuzahÄna isango, nâumwungeri uzanyÄ«mÄ«ra ni nde?â
20 Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Edomu, nâimigambi yagambiriye ku baturage bâi Temani. Ni ukuri bazabakurura babajyane kure, ndetse nâabato bo mu mukumbi. Ni ukuri ubuturo bwabo azabuhindurira amatongo hejuru yabo.
21 Isi itigiswa nâurusaku rwo kugwa kwabo, barataka urusaku rwabo rwumvikanye rugera no ku Nyanja Itukura.
22 Umva azazamuka aguruka nkâigisiga, abambire amababa kuri Bosira ahagwe hejuru, kandi muri uwo munsi umutima wâintwari zo muri Edomu uzaba nkâuwâumugore uri ku nda.
Ibyago byâi Damasiko
23 Ibyâi Damasiko. I Hamati no mu Arupadi hakojejwe isoni kuko bumvise inkuru mbi bakiheba, mu nyanja hari agahinda ntibasha gutuza.
24 I Damasiko hacitse intege, abaho bahindura imigongo barahunga kandi barahinda umushyitsi, gushoberwa nâumubabaro bihafashe nkâuko bifata umugore uri ku nda.
25 Umurwa ushimwa wanezezaga ko waretswe!
26 Ni cyo kizatuma abasore baho bagwa mu nzira zaho, nâingabo zose zizacuba muri uwo munsi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
27 Kandi nzashumika inkike zâi Damasiko, umuriro ukongore ingoro za Benihadadi.
Ibyago byâi Kedari
28 Ibyâi Kedari nâubwami bwa Hasori, Nebukadinezari umwami wâi Babuloni yatsinze. Uku ni ko Uwiteka avuga ati â Nimuhaguruke, muzamuke mutere i Kedari, murimbure abana bâiburasirazuba.
29 Bazanyaga amahema yabo nâimikumbi yabo, bazajyana inyegamo zabo nâibintu byabo byose nâingamiya zabo ho iminyago, bazarangurura bababwire bati âIbiteye ubwoba biri impande zose!â
30 â Nimuhunge mujye kure, mube mu bwihisho bwa kure mwa baturage bâi Hasori mwe, ni ko Uwiteka avuga, kuko Nebukadinezari umwami wâi Babuloni yagiye inama iberekeyeho, kandi yagambiriye kubatera.
31 Nimuhaguruke muzamuke mutere ubwoko buguwe neza butagira icyo bwikanga, butagira amarembo yugarirwa habe nâibihindizo, bwituriye ukwabwo. Ni ko Uwiteka avuga.
32 â Kandi ingamiya zabo zizajyanwa nâamatungo yabo atabarika azaba iminyago, nanjye nzatatanyiriza mu birere byose abiyogoshesha ingohe zâumusatsi wabo, nzabateza ibyago bibaturutse impande zose. Ni ko Uwiteka avuga.
33 Nâi Hasori hazaba ubuturo bwâimbwebwe, hazahora ari amatongo iteka, nta muntu uzahatura kandi nta mwana wâumuntu uzahasuhukira.â
Ibyago bya Elamu
34 Ijambo ryâUwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye kuri Elamu, Sedekiya umwami wâu Buyuda atangiye kwima riti
35 â Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati âDore ngiye kuvuna imiheto yâAbanyelamu, ari zo ntwaro zabakomezaga cyane.
36 Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu birere bine byâijuru, kandi nzabatataniriza muri ibyo birere byose, ndetse nta shyanga ibicibwa bya Elamu bitazageramo.
37 Nzatera aba Elamu kwihebera imbere yâabanzi babo nâimbere yâabahiga ubugingo bwabo, kandi nzabateza ibibi ndetse nâuburakari bwanjye bukaze, ni ko Uwiteka avuga, nzabakurikiza inkota ngeze ubwo nzaba maze kubarimbura,
38 kandi nzatereka intebe yanjye yâubwami muri Elamu, nzaharimburira umwami wabo nâibikomangoma. Ni ko Uwiteka avuga.
39 Ariko mu minsi yâimperuka nzagarura imbohe za Elamu.â â Ni ko Uwiteka avuga.