YEREMIYA 48
Ibyago byâi Mowabu
1 Ibyâi Mowabu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti â I Nebo habonye ishyano, kuko hahinduwe amatongo! I Kiriyatayimu hakozwe nâisoni harahindĆ«we, i Misigabu hakozwe nâisoni harashenywe. 2.8-11
2 Ishimwe ryâi Mowabu ntirikiriho, i Heshiboni bigiriye imigambi yo kuhagirira nabi bati âNimuze tubatsembeho he kuba ubwoko.â Nawe Madimeni uzacecekeshwa, uzakurikirwa nâinkota.
3 Ijwi ryo gutaka riturutse i Horonayimu, ryo kunyagwa no kurimbuka gukomeye.
4 â I Mowabu hararimbuwe, abana bato baho batumye gutaka kumvikana,
5 kuko bazajya i Luhiti bagakomeza kurira bazamuka, bakamanuka i Horonayimu bumva amaganya nâumuborogo byatewe no kurimbuka.
6 Nimuhunge mwikize, mumere nâinkokĆre yo mu butayu.
7 â Kuko wiringiye imirimo yawe nâubutunzi bwawe nawe uzafatwa, kandi Kemoshi azajyanwa ari imbohe ari kumwe nâabatambyi be nâibikomangoma bye.
8 Kandi umunyazi azatera umudugudu wose, nta mudugudu nâumwe uzarokoka. Ikibaya na cyo kizashiraho, nâigisiza kizarimburwa nkâuko Uwiteka yabivuze.
9 Ha Mowabu amababa kugira ngo aguruke ahunge, kuko imidugudu ye igiye guhinduka amatongo ntigire uyituramo.
10 â Havumwe ukora umurimo wâUwiteka agononwa, kandi havumwe uwima inkota ye amaraso.
11 â Mowabu yaguwe neza uhereye mu buto bwe, yaruhutse nka vino yâumurerwe icayutse idacuranurwa mu bibindi, ndetse ntabwo yigeze kujyanwa ho imbohe. Ni cyo cyatumye agumana uburyohe yahoranye, kandi impumuro ye ntiyahindutse ukundi.â
12 Uwiteka aravuga ati â Iminsi izaza, ubwo nzamwoherezaho abo kumucuranura kandi bazamusuka, bazamena ibiri mu bibindi bye bamenagure nâibicuma byabo.
13 Kandi Mowabu azakozwa isoni na Kemoshi, nkâuko abâinzu ya Isirayeli bakojejwe isoni nâi Beteli bizeraga.
14 Mwavuga mute muti âTuri abagabo bakomeye, turi nâintwari mu ntambara?â
15 Mowabu hahindutse amatongo batwaraniye mu midugudu yaho, abasore baho bâintore bamanutse baraboreza. Ni ko Umwami witwa Uwiteka Nyiringabo avuga.
16 Ibyago bya Mowabu bigiye kuza, nâumubabaro we ugize umwete wo kumugeraho.
17 â Abamukikije mwese nimumuririre, nâabazi izina rye mwese muvuge muti âYa nshyimbo ikomeye ko yavunitse! Yari inkoni nziza!â
18 Yewe mukobwa utuye i Diboni we, manuka uve mu bwiza bwawe wicare wicwa nâinyota, kuko uwanyaze Mowabu aguteye amaze kurimbura ibihome byawe.
19 Yewe utuye mu Aroweri we, hagarara iruhande rwâinzira witegereze, ubaze umugabo ucitse nâumugore uhunga uti âByagenze bite?â
20 I Mowabu hakojejwe isoni kuko hashenywe, nimuboroge murire, mubivuge muri Arunoni yuko i Mowabu hahindutse amatongo.
21 â Urubanza rugeze mu gihugu cyâigisiza, i Holoni nâi Yahazi nâi MefÄti,
22 nâi Diboni nâi Nebo nâi Betidibulatayimu,
23 nâi Kiriyatayimu nâi Betigamuli nâi Betimewoni,
24 nâi Keriyoti nâi Bosira, no mu midugudu yose yo mu gihugu cyâi Mowabu, iya kure nâiyo hafi.
25 Ihembe rya Mowabu riracitse nâukuboko kwe kuravunitse. Ni ko Uwiteka avuga.
26 â Nimumusindishe kuko yÄ«rÄse ku Uwiteka, Mowabu na we azigaragura mu birutsi bye abe uwo gusekwa.
27 Mbese Isirayeli ntiyakubereye uwo gusekwa kuko yafatanywe nâabambuzi, kuko iyo umuvuze hose uzunguza umutwe.
28 â Yemwe abatuye i Mowabu mwe, nimuve mu midugudu mube mu bihanamanga, mumere nkâinuma yaritse icyari cyayo ku munwa wâamasenga.
29 Twumvise ubwibone bwa Mowabu yuko yibona cyane, tumenya kwÄ«rÄta kwe nâubwibone bwe no gukobana kwe no kwirarira kâumutima we.â
30 Uwiteka aravuga ngo â Nzi uburakari bwe yuko ari ubusa, kwirarira kwe nta cyo kumaze.
31 Ni cyo gituma nzaborogera Mowabu. Ni ukuri nzaririra i Mowabu hose, abantu bâi Kiriheresi bazaborogerwa.
32 Yewe wa ruzabibu rwâi Sibuma we, nzakuririra kuruta uko naririye i Yazeri. Amashami yawe yarengaga inyanja akagera ku nyanja yâi Yazeri, umunyazi yiroshye mu myaka yawe yo mu cyi no mu nzabibu zawe.
33 Kwishima nâumunezero byakuwe mu murima urumbuka no mu gihugu cyâi Mowabu, natumye vino ibura mu mivure: nta wuzenga asakuza kandi naho basakuza, ntiruzaba urusaku rwâimpundu.
34 â Gutaka kwâi Heshiboni kwarumvikanye kugera muri Eleyale ndetse nâi Yahazi, uhereye i Sowari ukageza i Horonayimu no muri Egulatishelishiya, kuko nâamazi yâi Nimurimu na yo azakama.
35 Maze kandi i Mowabu, utambirira mu Ngoro nzahamuca, nâuwosereza ibigirwamana imibavu na we nzatuma atahaba. Ni ko Uwiteka avuga.
36 â Ni cyo gituma umutima wanjye uririra Mowabu nkâumwirongi, kandi umutima wanjye uririra abantu bâi Kiriheresi nkâumwirongi. Ni cyo gituma ubukungu yari yungutse bushizeho,
37 umutwe wose uriho ibiharanjongo nâubwanwa bwose bwogoshwe nâibiganza byose biriho imikwaru, bagakenyera ibigunira mu rukenyerero.
38 Hejuru yâamazu yose yâi Mowabu no mu nzira zaho hose hari imiborogo, kuko najanjaguye Mowabu nkâikibumbano kigawe. Ni ko Uwiteka avuga.
39 Yemwe, ko yavunitse! Ko bataka! Ko Mowabu yahinduye umugongo akozwe nâisoni! Ni ko Mowabu azaba urwâamenyo nâigiteye ubwoba mu baturanyi be bose.â
40 Uku ni ko Uwiteka avuga ati â Dore azagaruka nkâigisiga, amababa ye ayaramburire kuri Mowabu.
41 I Keriyoti harahindĆ«we nâibihome biratunguwe, kandi uwo munsi umutima wâintwari zâi Mowabu uzamera nkâuwâumugore uri ku nda.
42 Kandi Abamowabu bazarimburwa be kuba ubwoko, kuko bÄ«rÄse ku Uwiteka.
43 Ibitera ubwoba nâurwobo nâimitego bikugezeho, wa muturage wâi Mowabu we. Ni ko Uwiteka avuga.
44 Uhunga ibitera ubwoba azagwa mu rwobo, nâĆ«zamuka ngo ave mu rwobo azagwa mu mutego, kuko nzazanira Mowabu uwo mwaka wo guhanwa kwabo. Ni ko Uwiteka avuga.
45 â Impunzi zahagaze mu gicucu cyâi Heshiboni zirembye, kuko umuriro uje uturutse i Heshiboni nâikirimi cyâumuriro giturutse muri Sihoni, gitwika inkike zâi Mowabu no mu gitwariro cyâabanyarusaku.
46 Ubonye ishyano Mowabu we! Ubwoko bwa Kemoshi burarimbutse kuko abahungu bawe bajyanywe ari imbohe, abakobwa bawe na bo bakagenda ari abanyagano.
47 â Ariko mu minsi yâimperuka nzagarura abâi Mowabu bajyanywe ari imbohe, ni ko Uwiteka avuga, ni ho urubanza rwa Mowabu rugeze.â