YEREMIYA 43
Yeremiya ajyanwa muri Egiputa ku gahato
1 Yeremiya amaze kubwira abantu bose amagambo yose Uwiteka Imana yabo yari yamubatumyeho uko angana,
2 Azariya mwene Hoshaya na Yohanani mwene Kareya nâabibone bose, babwira Yeremiya bati â Uravuga ibinyoma. Uwiteka Imana yacu ntiyagutumye kuvuga ngo âNtimuzajye muri Egiputa ngo mutureyo.â
3 Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we utukugabiza kugira ngo dutangwe mu maboko yâAbakaludaya batwice, kandi batujyane i Babuloni turi imbohe.â
4 Nuko Yohanani mwene Kareya nâabatware bâingabo bose na rubanda rwose, banga kumvira ijwi ryâUwiteka ngo bature mu gihugu cyâu Buyuda.
5 Ahubwo Yohanani mwene Kareya nâabatware bâingabo bose bajyana abasigaye bâi Buyuda bose, bari bagarutse bavuye mu mahanga yose aho bari baratatanirijwe bazanywe no gutura mu gihugu cyâu Buyuda:
6 si abagabo si abagore, si abana si abakobwa bâumwami, umuntu wese Nebuzaradani umutware wâabarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, hamwe nâumuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya.
7 Nuko bajya mu gihugu cya Egiputa kuko banze kumvira ijwi ryâUwiteka, maze bagera nâi Tahapanesi.
8 Maze ijambo ryâUwiteka riza kuri Yeremiya ari i Tahapanesi riti
9 â Itorere amabuye manini, uyahishe rwihishwa munsi yâamatafari ashashe ku irembo ryâinzu ya Farawo i Tahapanesi abantu bâi Buyuda babireba, maze ubabwire uti
10 âUku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Ngiye gutuma nzane Nebukadinezari umwami wâi Babuloni umugaragu wanjye, intebe ye nyitereke hejuru yâayo mabuye nahishe, na we azabamba ihema rye ryâubwami hejuru yayo.
11 Nuko azaza yubike igihugu cya Egiputa maze abo gupfa bazicwa, abo kujyanwa ari imbohe bazagenda ari imbohe, nâabo kwicishwa inkota bazicishwa inkota.
12 Kandi nzakongeza umuriro mu ndaro zâibigirwamana byo muri Egiputa, na we azabitwika abijyane ho iminyago. Azirimbanisha ibyo mu gihugu cya Egiputa nkâuko umwungeri yambara umwambaro we, kandi azahava amahoro.
13 Azamenagura nâinkingi zâamabuye ziri i Betishemeshi ho mu gihugu cya Egiputa, kandi indaro zâibigirwamana byo muri Egiputa azazitwika.â â