YEREMIYA 42
Yohanani agisha Yeremiya inama zâImana
1 Maze abatware bâingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya nâabantu bose, uhereye ku muto hanyuma yâabandi ukageza ku mukuru uruta abandi, basanga umuhanuzi Yeremiya baramwegera bati
2 â Turagusaba dukundire kugutakambira kugira ngo udusabire ku Uwiteka Imana yawe, nâaba bose basigaye kuko twari benshi, noneho dusigaye turi bake nkâuko utureba uku,
3 kugira ngo Uwiteka Imana yawe itwereke inzira dukwiriye kunyuramo nâuko dukwiriye kugenza.â
4 Nuko umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati â Ndabumvise yemwe, ngiye gusaba Uwiteka Imana yanyu nkâuko mwavuze kandi icyo Uwiteka azabasubiza cyose nzakibamenyesha, sinzagira icyo mbahisha.â
5 Maze babwira Yeremiya bati â Uwiteka natubere umuhamya wâukuri kandi wizerwa, nitudasohoza amagambo Uwiteka Imana yawe izakudutumaho yose
6 naho yaba meza cyangwa mabi. Tuzumvira ijwi ryâUwiteka Imana yacu tugutumyeho, kugira ngo tumererwe neza tubitewe nâuko twumviye ijwi ryâUwiteka Imana yacu.â
7 Nuko hashize iminsi cumi, ijambo ryâUwiteka riza kuri Yeremiya.
8 Maze ahamagara Yohanani mwene Kareya nâabatware bâingabo bose bari kumwe na we, nâabantu bose uhereye ku muto hanyuma yâabandi ukageza ku mukuru uruta abandi,
9 arababwira ati â Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli, iyo mwantumyeho kuyibingingira ivuga iti
10 âNimukomeza kuguma muri iki gihugu ni ho nzabubaka kandi sinzabasenya, nzabashoresha imizi kandi sinzabarandura kuko nicujije ikibi nabagiriye.
11 Ntimugatinye umwami wâi Babuloni, uwo mutinya ntimukamutinye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbarokore mubakize.
12 Kandi nzabaha igikundiro kugira ngo abababarire, abagarure mu gihugu cyanyu.â
13 â Ariko nimuvuga muti âNtituzatura muri iki gihuguâ, ntimwumvire ijwi ryâUwiteka Imana yanyu mukavuga muti
14 âOya ahubwo tuzigira mu gihugu cya Egiputa aho tutazabona intambara, habe no kumva ijwi ryâimpanda ndetse ntituhabure nâibyokurya, aho ni ho tuzaturaâ,
15 nuko noneho nimwumve ijambo ryâUwiteka yemwe abasigaye i Buyuda mwe, uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti âNimuba mugamije rwose kujya muri Egiputa kugira ngo mwimukireyo,
16 mumenye ko ya nkota mwatinyaga izabafatira mu gihugu cya Egiputa, kandi nâinzara yabateraga ubwoba izabakurikiranayo, ni ho muzagwa.
17 Ni ko bizaba ku bantu bose bazaba bagamije kujya muri Egiputa kugira ngo bimukireyo, bazicwa nâinkota nâinzara nâicyorezo, kandi nta nâumwe wo muri bo uzarokoka ngo akire ibyago nzabateza.â
18 â Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti âNkâuko umujinya wanjye nâuburakari bwanjye bukaze byaroshywe ku baturage bâi Yerusalemu, ni ko namwe uburakari bwanjye bukaze buzabarohwaho mugeze muri Egiputa, kandi muzaba ibivume nâigitangarirwa, nâibicibwa nâigiteye isoni, kandi ntabwo muzongera kureba aha hantu ukundi.â
19 â Uwiteka yavuze ibyanyu yemwe abasigaye bâi Buyuda mwe, âNtimujye muri Egiputa.â Mubimenye rwose yuko nabihanangirije cyane uyu munsi.
20 Mwarariganije mu mitima yanyu mukantuma ku Uwiteka Imana yanyu muti âUdusabire ku Uwiteka Imana yacu, kandi icyo Uwiteka Imana yacu izavuga cyose uzakitubwire, natwe tuzagikora.â
21 None nakibabwiye ariko ntimwumviye ijwi ryâUwiteka Imana yanyu ryâibyo yabantumyeho byose.
22 Nuko mumenye rwose ko muzicirwa nâinkota nâinzara nâicyorezo aho mushaka kujya gutura.â