YEREMIYA 41
Ishimayeli yica Gedaliya nâabandi benshi
1 Nuko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama wâigikomangoma, kandi umutware ukomeye mu batware bâumwami, azana nâabantu cumi kwa Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, arabagaburira barahasangirira.
2 Maze Ishimayeli mwene Netaniya nâabantu cumi bari kumwe na we, barahagaruka bicisha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani inkota. Nuko baramwica kandi ari we umwami wâi Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu.
3 Ishimayeli yica nâAbayuda bose bari kumwe na Gedaliya i Misipa, hamwe nâingabo zâAbakaludaya zari zihari.
4 Amaze kabiri yishe Gedaliya kandi nta wubizi, haza abantu mirongo inani bavuye i Shekemu,
5 nâi Shilo nâi Samariya baje biyogoshesheje ubwanwa, bambaye imyambaro ishishimuye, bisharambuye ku mubiri, bafite amaturo yâifu nâimibavu mu ntoki babizanye mu nzu yâUwiteka.
6 Nuko Ishimayeli mwene Netaniya ava i Misipa ajya kubasanganira agenda arira inzira yose, bagihura arababwira ati â Nimuze tujye kwa Gedaliya mwene Ahikamu.â
7 Nuko bageze mu mudugudu hagati, Ishimayeli mwene Netaniya nâabantu be bica ba bandi babata mu rwobo.
8 Ariko hari abantu cumi babonetse muri bo babwiye Ishimayeli bati â Ntutwice kuko dufite imyaka twahishe mu gasozi yâingano na sayiri, nâamavuta ya elayo nâubuki.â Nuko arabareka ntiyabicana na bene wabo.
9 Urwobo (ni rwo rwacukujwe nâUmwami Asa kuko yatinyaga BÄsha umwami wa Isirayeli), Ishimayeli mwene Netaniya yarutayemo intumbi zâabantu yabanje kwica zose hamwe nâiya Gedaliya, azigerekeranije nâintumbi zâabo yishe hanyuma ruruzura.
10 Maze Ishimayeli ajyana abasigaye i Misipa bose ari imbohe, ndetse nâabakobwa bâumwami nâabantu bose bari basigaye i Misipa, abo Nebuzaradani umutware wâabarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu. Ishimayeli mwene Netaniya abajyana ari imbohe, arahaguruka kugira ngo acikire muri bene Amoni.
Yohanani agarura imbohe Ishimayeli yari yacikanye
11 Yohanani mwene Kareya nâabatware bose bâingabo bari kumwe na we, bumvise ishyano Ishimayeli mwene Netaniya yakoze,
12 baherako batabarana nâingabo zabo zose bajya kurwana na Ishimayeli mwene Netaniya, bamusanga ku bidendezi binini biri i Gibewoni.
13 Nuko abantu bose bari kumwe na Ishimayeli babonye Yohanani mwene Kareya, nâabatware bâingabo bose bari kumwe na we barishima.
14 Maze abantu bose Ishimayeli yajyanye ari imbohe abakuye i Misipa barahindukira, baragaruka basanga Yohanani mwene Kareya.
15 Ariko Ishimayeli mwene Netaniya ahunga Yohanani ari kumwe nâabantu munani, ajya kwa bene Amoni.
16 Yohanani mwene Kareya nâabatware bâingabo bose bari kumwe na we, baherako bajyana abantu basigaye bose, abo yakijije Ishimayeli mwene Netaniya ari bo bari bavuye i Misipa, Ishimayeli amaze kwica Gedaliya mwene Ahikamu. Yohanani arabagarura abavanye i Gibewoni, hari ingabo zâintambara, nâabagore nâabana nâinkone.
17 Maze barahaguruka batura i Gerutikimuhamu aherekeye i Betelehemu, bashaka kujya muri Egiputa
18 ku bwâAbakaludaya, kuko babatinyaga babitewe nâuko Ishimayeli mwene Netaniya yari yishe Gedaliya mwene Ahikamu, uwo umwami wâi Babuloni yari yagize umutegeka mu gihugu.