YEREMIYA 40
Yeremiya atura i Misipa
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, Nebuzaradani umutware wâabarinzi amaze kumurekura ngo ave i Rama, ubwo yari amujyanye aboheshejwe iminyururu amuvanye mu zindi mbohe zose zâi Yerusalemu nâi Buyuda, zagiye ari iminyago i Babuloni.
2 Umutware wâabarinzi ajyana Yeremiya aramubwira ati â Uwiteka Imana yawe ni yo yategekeye aha hantu ibi byago,
3 kandi Uwiteka yarabisohoje agenza uko yabivuze, kuko mwacumuye ku Uwiteka kandi ntimwumvira ijwi rye, ni cyo gitumye ibyo bibageraho.
4 Noneho rero uyu munsi ndakubohora ngukureho iminyururu iri ku maboko yawe. Nushaka ko tujyana i Babuloni uze tugende, nzakugirira neza, ariko nudashaka ko tujyanayo urorere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe, aho ubona hakubonereye abe ari ho ujya.â
5 Nuko Nebuzaradani ataragenda agitindiganije aramubwira ati â Noneho rero subirayo usange Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, uwo umwami wâi Babuloni yagize umutegeka wâimidugudu yâu Buyuda ubane na we no muri rubanda, cyangwa ujye aho ubona hagutunganiye hose.â Nuko umutware wâabarinzi amuha impamba nâimpano, aramurekura aragenda.
6 Maze Yeremiya asanga Gedaliya mwene Ahikamu i Misipa, kandi abana na we muri rubanda rwari rusigaye mu gihugu.
Gedaliya yegurirwa igihugu(2 Abami 25.22-24)
7 Nuko abatware bâingabo zari mu misozi, bo ubwabo nâabantu babo bumvise yuko umwami wâi Babuloni yagize Gedaliya mwene Ahikamu umutegeka mu gihugu, akamuha abagabo nâabagore nâabana nâabatindi bo mu gihugu, abatari bajyanywe ho imbohe i Babuloni,
8 baherako basanga Gedaliya i Misipa. Amazina yabo ni aya: Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani na Yonatani bene Kareya, na Sheraya mwene Tanihumeti na bene Efayi bâi Netofa, na Yezaniya umwana wâumuntu wâi MÄka bo nâabantu babo.
9 Nuko Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani arabarahira bo nâabantu babo ati â Ntimutinye kuyoboka Abakaludaya, mube mu gihugu muyoboke umwami wâi Babuloni, kandi muzaba amahoro.
10 Nanjye ubwanjye nzaba i Misipa mbahakirwe ku Bakaludaya bazaza kudusĆ«ra: ariko mwebweho musarure imizabibu nâamatunda byo mu cyi nâamavuta ya elayo, mubyuzuze ibibindi byanyu kandi mube mu midugudu yanyu mwahindĆ«ye.â
11 Na bo Abayuda bose bahoze i Mowabu, no muri bene Amoni no mu Edomu nâabari mu bihugu byose, bumvise ko umwami wâi Babuloni yasize abarokotse i Buyuda, akabaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo abatware,
12 nuko Abayuda bose baragaruka bavuye aho bari batatanirijwe hose, baza mu gihugu cyâu Buyuda kwa Gedaliya i Misipa, basarura imizabibu nâamatunda byo mu cyi byinshi cyane.
Gedaliya aburirwa yanga kubyemera
13 Maze kandi Yohanani mwene Kareya nâabatware bâingabo zari mu misozi bose, basanga Gedaliya i Misipa baramubwira bati
14 â Mbese ntuzi yuko BÄlisi umwami wa bene Amoni yohereje Ishimayeli mwene Netaniya ngo akwice?â Ariko Gedaliya mwene Ahikamu ntiyabyemera.
15 Maze Yohanani mwene Kareya abwirira Gedaliya i Misipa rwihishwa ati â Ndagusaba undeke njye kwica Ishimayeli mwene Netaniya, kandi nta wuzabimenya. Kuki yarinda kukwica byatuma Abayuda bose bagukoraniyeho batatana, nâabasigaye bâi Buyuda bashira?â
16 Ariko Gedaliya mwene Ahikamu abwira Yohanani mwene Kareya ati â Uramenye ntuzakore ibyo kuko umubeshyeye.â