YEREMIYA 39
Yerusalemu ihindƫrwa Sedekiya arafatwa
1 Mu mwaka wa cyenda wa Sedekiya umwami wâu Buyuda, mu kwezi kwa cumi, Nebukadinezari umwami wâi Babuloni yaje azanye nâingabo ze zose, atera i Yerusalemu arahakuba.
2 Mu mwaka wa cumi nâumwe wa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku munsi wa cyenda wako, umurwa wacitsemo icyuho.
3 Bamaze kuwuhindĆ«ra, ibikomangoma byose byâumwami wâi Babuloni biwinjiramo, byicara mu irembo ryo hagati. Amazina yabyo ni Nerugali Shareseri na Samugarinebo, na Sarusekimu na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu nâibindi bikomangoma byose byâumwami wâi Babuloni.
4 Nuko Sedekiya umwami wâu Buyuda nâingabo zose babibonye baherako barahunga, bava mu murwa nijoro banyura mu nzira yo mu murima wâumwami, ku irembo ryo hagati yâinkike zombi. Umwami ubwe awuvamo ahunga, ajya aherekeye mu Araba.
5 Ariko ingabo zâAbakaludaya zirabakurikira zifatira Sedekiya mu bibaya byâi Yeriko, zimaze kumufata zimushyira Nebukadinezari umwami wâi Babuloni ari i Ribula mu gihugu cyâi Hamati, maze amucira urubanza.
6 Nuko umwami wâi Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya mu maso ye i Ribula, maze umwami wâi Babuloni yica nâimfura zose zâi Buyuda.
7 Kandi anogora Sedekiya mo amaso, amubohesha iminyururu ngo amujyane i Babuloni.
8 Kandi Abakaludaya batwika ingoro yâumwami nâamazu ya rubanda, basenya nâinkike zâi Yerusalemu.
9 Maze Nebuzaradani umutware wâabarinzi ajyana abantu basigaye mu murwa ari imbohe, nâimpunzi zamucikiyeho nâabarokotse mu bantu bari basigaye.
10 Ariko Nebuzaradani umutware wâabarinzi asiga mu gihugu cyâu Buyuda abantu bâabinazi batagira icyo bafite, abaha inzabibu hamwe nâimirima.
11 Nuko Nebukadinezari umwami wâi Babuloni, ategeka Nebuzaradani umutware wâabarinzi ibya Yeremiya ati
12 â Umujyane, umumenye ntugire icyo umutwara, ahubwo icyo azakubwira abe ari cyo uzamukorera.â
13 Nuko Nebuzaradani umutware wâabarinzi na Nebushazibani na Rabusarisi, na Nerugali Shareseri na Rabumagu nâabatware bakomeye bâumwami wâi Babuloni bose,
14 batuma gukura Yeremiya mu rugo rwâinzu yâimbohe, bamushyira Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo bamuheke bamusubize iwe. Nuko ageze mu bantu baho arahatura.
15 Ijambo ryâUwiteka ryaje kuri Yeremiya, ubwo yari abohewe mu rugo rwâinzu yâimbohe riti
16 â Genda ubwire Ebedimeleki Umunyetiyopiya uti âUku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Dore ngiye gusohoreza uyu murwa amagambo nawuvuzeho yo kuwutera ibyago atari ayo kuwukiza, kandi uzabireba uwo munsi bisohoye.
17 Ariko wowe ho kuri uwo munsi nzagukiza, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntuzatangwa mu maboko yâabantu utinya.
18 Ni ukuri nzagukiza kandi ntuzicishwa inkota, ahubwo ubugingo bwawe uzabutabarura, kuko wanyiringiye.ââ Ni ko Uwiteka avuga.