YEREMIYA 44
Yeremiya ahanurira Abayuda bari muri Egiputa
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya ryerekeye ku Bayuda bose bari batuye mu gihugu cya Egiputa, abatuye i Migidoli nâi Tahapanesi, nâi Nofu no mu gihugu cyâi Patirosi riti
2 â Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti âMwabonye ibyago byose nateje i Yerusalemu nâimidugudu yose yâu Buyuda, kandi dore ubu ni amatongo nta wuyituyemo
3 bitewe nâibibi byabo, ibyo bakoze kugira ngo bandakaze bakajya kosa imibavu bakorera izindi mana batazi, ari bo cyangwa mwe cyangwa ba se.â
4 Nyamara nabatumagaho abagaragu banjye bose bâabahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti âNtimugakore icyo kizira nanga.â
5 Ariko ntibarakumvira, habe no gutega amatwi ngo bahindukire bave mu bibi byabo ngo be kosereza izindi mana imibavu.
6 Ni cyo cyatumye umujinya wanjye nâuburakari bwanjye bisukwa ku midugudu yâu Buyuda no mu nzira zâi Yerusalemu bikahakongerezwa, hagasenywa hagahinduka amatongo nkâuko biri nâuyu munsi.
7 â Noneho uku ni ko Uwiteka Imana Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti âNi iki gituma mukorera ubugingo bwanyu iki kibi gikomeye, mukitsembamo umugabo nâumugore, umwana muto nâuwonka ngo bacibwe i Buyuda, ntimugire uwo musigarana?
8 Kuko mundakarisha imirimo yâamaboko yanyu, mwosereza izindi mana imibavu mu gihugu cya Egiputa aho mwaziye gutura, bituma mucibwa mukaba ibivume nâibiteye isoni mu mahanga yose yo mu isi.
9 Mbese mwibagiwe ibibi bya ba sogokuruza, nâibibi byâabami bâu Buyuda nâibibi byâabagore babo, nâibibi byanyu ubwanyu nâibibi byâabagore banyu, ibyo bakoreye mu gihugu cyâu Buyuda no mu nzira zâi Yerusalemu?
10 Ndetse kugeza ubu ntibaricisha bugufi, ntibaratinya kandi ntibaragendera mu mategeko yanjye cyangwa mu mateka yanjye, ayo nashyize imbere yanyu nâimbere ya ba sogokuruza.â
11 â Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuga iti âDore maramaje kuzabagirira nabi, ndetse nâabâi Buyuda bose nzabaca.
12 Maze nâabasigaye bâi Buyuda, bagamije kujya muri Egiputa ngo batureyo, nzabafata bose barimburwe. Mu gihugu cya Egiputa ni ho bazagwa barimbuwe nâinkota nâinzara, uhereye ku muto hanyuma yâabandi ukageza ku mukuru uruta abandi, bazapfa bazize inkota nâinzara, bazaba ibivume nâibitangarirwa, nâibicibwa nâibiteye isoni.
13 Ni ukuri abatuye mu gihugu cya Egiputa nzabahana nkâuko nahannye i Yerusalemu, mbahanishe inkota nâinzara nâicyorezo,
14 bitume hatagira uwo mu basigaye bâi Buyuda bagiye mu gihugu cya Egiputa ngo batureyo uzabirokoka ngo asigare, asubire mu gihugu cyâu Buyuda aho bifuza gusubira ngo bahature, kuko ari nta wuzasubirayo keretse impunzi.â â
15 Maze abantu bose bari bazi ko abagore babo bosereza izindi mana imibavu, nâabandi bagore bari bahagaze aho bari iteraniro rinini, ndetse abantu bose batuye mu gihugu cya Egiputa i Patirosi, basubiza Yeremiya bati
16 â Ntabwo tuzakumvira mu byo watubwiye mu izina ryâUwiteka byose
17 Ahubwo tuzasohoza rwose ijambo ryose ryavuye mu kanwa kacu, ryo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo yâibyokunywa, nkâuko twagenje twe na ba sogokuruza, nâabami bacu nâibikomangoma byacu tukiri mu midugudu yâu Buyuda no mu nzira zâi Yerusalemu, kuko ari ho twabonaga ibyokurya byinshi tugahirwa, tutagira ikibi tubona.
18 Ariko uhereye igihe turorereye kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu no kumusukira amaturo yâibyokunywa, twabuze byose turimburwa nâinkota nâinzara.
19 â Kandi igihe twoserezaga umugabekazi wo mu ijuru imibavu, tukamusukira amaturo yâibyokunywa, mbese twamuvugiraga imitsima tukamuramya, tukamusukira amaturo yâibyokunywa, abagabo bacu badahari?â
20 Maze Yeremiya abaza abantu bose, abagabo nâabagore bamusubije batyo ati
21 â Mbese imibavu mwoshereje mu midugudu yâu Buyuda no mu nzira zâi Yerusalemu, mwe na ba sogokuruza nâabami banyu, nâibikomangoma byanyu na rubanda rwo mu gihugu, Uwiteka ntarakabyibuka ngo bimugere ku mutima?
22 Uwiteka ntiyabasha kongera kwihanganira imirimo yanyu mibi nâibizira mwakoze, ni cyo gituma igihugu cyanyu cyahindutse amatongo nâigitangarirwa, nâikivume kitagira ugituyemo nkâuko bikiri nâuyu munsi.
23 Mwosaga imibavu, mugacumura ku Uwiteka kandi ntimwumvire ijwi ryâUwiteka, habe no kugendera mu mategeko ye no mu mateka ye no mu byo yahamije.Ibyo ni byo byabazaniye ibi byago nkâuko biri nâuyu munsi.â
24 Nuko Yeremiya arongera abwira abantu bose nâabagore bose ati â Nimwumve ijambo ryâUwiteka, yemwe abâi Buyuda mwese abari mu gihugu cya Egiputa.
25 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti âMwe nâabagore banyu, mwese mwavugishije indimi zanyu mubisohoza nâamaboko yanyu muti: Rwose tuzasohoza imihigo yacu twahize yo kosereza umugabekazi wo mu ijuru imibavu, no kumusukira amaturo yâibyokunywaâ, nuko nimukomeze imihigo yanyu kandi muyisohoze.
26 Nuko rero nimwumve ijambo ryâUwiteka, mwe abâi Buyuda mwese mutuye mu gihugu cya Egiputa: âDore narahiye izina ryanjye rikomeye, ni ko Uwiteka avuga, yuko izina ryanjye ritazongera kuvugwa ukundi nâakanwa kâumuntu wese wâi Buyuda uri mu gihugu cyose cya Egiputa, ngo avuge ati: Ndahiye Uwiteka uhoraho.â
27 Dore mbahanzeho amaso ngo mbagirire nabi, si ukubagirira neza. Kandi abantu bâi Buyuda bose bari mu gihugu cya Egiputa bazarimburwa nâinkota nâinzara, kugeza ubwo bazashiraho rwose.
28 Ariko abazacika ku icumu bazava mu gihugu cya Egiputa basubire mu gihugu cyâu Buyuda ari bake, nuko abasigaye bâi Buyuda bose bari baragiye mu gihugu cya Egiputa guturayo, bazamenya ijambo rihamye iryo ari ryo yuko ari iryanjye cyangwa iryabo.
29 Kandi Uwiteka aravuga ngo ikizababera ikimenyetso, ni uko nzabahanira hano kugira ngo mumenye yuko amagambo yanjye azahama akabasohozaho ikibi.
30 Uku ni ko Uwiteka avuga ati âDore Farawo Hofura umwami wa Egiputa, ngiye kumugabiza ababisha be, mushyire mu maboko yâabahiga ubugingo bwe, nkâuko nashyize Sedekiya umwami wâu Buyuda mu maboko ya Nebukadinezari umwami wâi Babuloni, wari umwanzi we wahigaga ubugingo bwe.â â