YEREMIYA 35
Bene Rekabu banga kuva ku isezerano rya sekuruza
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami wâu Buyuda riti
2 â Jya mu muryango wâAbarekabu uvugane na bo kandi ubazane mu nzu yâUwiteka, mu cyumba kimwe cyo muri yo maze ubahe vino banywe.â
3 Nuko nzana na YÄzaniya mwene Yeremiya, mwene Habaziniya na bene se, nâabahungu be bose nâumuryango wose wâAbarekabu,
4 mbazana mu nzu yâUwiteka mu cyumba cya bene HanÄni mwene Igidaliya umuntu wâImana, cyari gihereranye nâicyumba cyâibikomangoma kiri hejuru yâicyumba cya MÄseya mwene Shalumu, umunyagihe.
5 Maze ntereka imbere yâabahungu bâumuryango wâAbarekabu ibicuma byuzuyemo vino hamwe nâibikombe, ndababwira nti â Nimunywe vino.â
6 Ariko barahakana bati â Ntituyinywa kuko Yonadabu mwene Rekabu sogokuruza wacu yadutegetse ati âNtimuzanywe vino, ari mwe cyangwa abana banyu iteka ryose.
7 Kandi ntimuzubake nâamazu, ntimuzabibe imbuto habe no gutera inzabibu cyangwa kuzigira, ahubwo muzaba mu mahema iminsi yoze muzaba muriho, kugira ngo mumare iminsi myinshi mu gihugu mwimukiyemo.â
8 Natwe twumviye itegeko rya Yonadabu mwene Rekabu, sogokuruza wacu ryâibyo yadutegetse byose, kugira ngo tutanywa vino mu minsi yose, twese nâabagore bacu nâabahungu bacu nâabakobwa bacu,
9 ntitwiyubakire nâamazu yo kubamo. Nuko nta nzabibu tugira nta nâimirima habe nâimbuto,
10 ahubwo tuba mu mahema tukumvira tugakora ibyo sogokuruza wacu Yonadabu yadutegetse byose.
11 Ariko igihe Nebukadinezari umwami wâi Babuloni yateraga iki gihugu twaravuze tuti âNimuze tujye i Yerusalemu duhunge ingabo zâAbakaludaya, duhinge nâingabo zâAbasiriya.â Ni cyo gituma dutuye i Yerusalemu.â
12 Maze ijambo ryâUwiteka riza kuri Yeremiya riti
13 â Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo genda ubwire abantu bâi Buyuda nâabatuye i Yerusalemu uti âMbese ntimuzemera kwigishwa ngo mwumvire amagambo yanjye? Ni ko Uwiteka abaza.
14 Amagambo ya Yonadabu mwene Rekabu, ayo yategetse abahungu be ngo be kunywa vino yarasohojwe, kugeza na bugingo nâubu ntibayinywa kuko bumviye itegeko rya sekuruza. Ariko jye navuganye namwe nkazinduka kare nkababwira, ntimurakanyumvira.
15 Kandi nabatumyeho nâabagaragu banjye bâabahanuzi, nkazinduka kare nkabatuma nti: Nimugaruke umuntu wese areke inzira ye mbi, mwihane imirimo yanyu kandi mwe gukurikira izindi mana ngo muzikorere, ni ho muzaba mu gihugu nabahaye mwe na ba sogokuruza, ariko ntimwanteze amatwi, habe no kunyumvira.
16 Mubonye bene Yonadabu mwene Rekabu basohoje itegeko sekuruza yabategetse, ariko ubu bwoko bwo ntibunyumvira.â
17 Ni cyo gituma Uwiteka Imana Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo âDore ngiye guteza u Buyuda nâabatuye i Yerusalemu bose ibyago byose nabavuzeho, kuko navuganaga na bo ntibanyumvire, kandi nabahamagara ntibitabe.â â
18 Maze Yeremiya abwira abâumuryango wâAbarekabu ati â Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ngo kuko mwumviye itegeko rya sogokuruza wanyu Yonadabu, mugakomeza amategeko ye yose kandi mugakora ibyo yabategetse byose,
19 ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo âNtabwo Yonadabu mwene Rekabu azabura umwana wo kunkorera iteka ryose.â â