YEREMIYA 36
Yeremiya yandikisha Baruki amagambo yâubuhanuzi bwe
1 Mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami wâu Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
2 â Enda umuzingo wâigitabo, ucyandikemo amagambo yose nakubwiye nguhanisha Isirayeli na Yuda nâamahanga yose, uhereye igihe navuganye nawe ku ngoma ya Yosiya kugeza ubu.
3 Ahari abâinzu ya Yuda bazumva ibyago byose ngambiriye kubagiririra bibatere kugaruka, umuntu wese areke inzira ye mbi kugira ngo mbone kubababarira igicumuro cyabo nâicyaha cyabo.â
4 Nuko Yeremiya ahamagara Baruki mwene Neriya, Baruki aherako yandika mu muzingo wâigitabo amagambo yose ava mu kanwa ka Yeremiya, ayo Uwiteka yari yamubwiye.
5 Maze Yeremiya ategeka Baruki ati â Ndi imbohe simbasha kujya mu nzu yâUwiteka,
6 nuko ba ari wowe ugenda usome amagambo Uwiteka yavugiraga mu kanwa kanjye akandikwa muri uwo muzingo, uyasomere mu matwi ya rubanda uri mu nzu yâUwiteka ku munsi wo kwiyiriza ubusa, kandi uyasomere no mu maso yâabâi Buyuda bose bavuye mu midugudu yabo.
7 Ahari aho kwinginga kwabo kwagera ku Uwiteka, umuntu wese akareka inzira ye mbi kuko uburakari nâumujinya Uwiteka yahanuriye ubu bwoko bikomeye.â
8 Nuko Baruki mwene Neriya abigenza nkâuko umuhanuzi Yeremiya yabimutegetse byose, asoma amagambo yâUwiteka yanditswe mu gitabo, ayasomera mu nzu yâUwiteka.
9 Maze mu mwaka wa gatanu wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami wâu Buyuda, mu kwezi kwa cyenda, abantu bâi Yerusalemu bose nâabantu bose bari baje i Yerusalemu bavuye mu midugudu yâu Buyuda, biha kwiyiriza ubusa imbere yâUwiteka.
10 Baruki aherako asoma mu gitabo amagambo ya Yeremiya ari mu nzu yâUwiteka, mu cyumba cya Gemariya mwene Shafani wâumwanditsi mu nkike yo haruguru, mu irebe ryâumuryango mushya wâinzu yâUwiteka, ayasomera imbere ya rubanda rwose.
11 Nuko Mikaya mwene Gemariya mwene Shafani, yumvise amagambo yâUwiteka yose yanditse mu gitabo,
12 aherako aramanuka ajya mu ngoro yâumwami mu cyumba cyâumwanditsi, asanga ibikomangoma byose ari ho byicaye, Elishama wâumwanditsi na Delaya mwene Shemaya, na Elunatani mwene Akibori na Gemariya mwene Shafani, na Sedekiya mwene Hananiya nâibikomangoma byose,
13 maze Mikaya abamenyesha amagambo yose yumvise ubwo Baruki yasomaga igitabo akumvisha rubanda.
14 Maze ibikomangoma byose bituma Yehudi mwene Netaniya, mwene Shelemiya mwene Kushi kuri Baruki bati â Enda umuzingo wasomeye mu matwi ya rubanda uze witabe.â Nuko Baruki mwene Neriya aherako yenda umuzingo, arabitaba.
15 Baramubwira bati â Nuko icara, uyadusomere twumve.â Arayabasomera.
16 Nuko bamaze kumva amagambo yose, bararebana bafite ubwoba babwira Baruki bati â Ni ukuri tuzabwira umwami ayo magambo yose.â
17 Maze babaza Baruki bati â Tubwire uko wanditse ayo magambo yose Yeremiya yakwandikishije?â
18 Baruki arabasubiza ati â Yambwiraga ayo magambo yose ari imbere yanjye, nkayandikisha wino mu gitabo.â
19 Ibikomangoma bibwira Baruki biti â Genda wihishe wowe na Yeremiya hatagira umuntu umenya aho muri.â
Igitabo gisomerwa umwami, aragica aragitwika
20 Maze basanga umwami mu gikari, ariko umuzingo bari bawushyize mu cyumba cya Elishama wâumwanditsi, babwira umwami amagambo yose.
21 Nuko umwami atuma Yehudi kuzana umuzingo, awukura muri icyo cyumba cya Elishama wâumwanditsi, maze Yehudi awusomera umwami nâibikomangoma byose byari bihagaze iruhande rwâumwami.
22 Umwami yari yicaye mu nzu yâitumba, hari mu kwezi kwa cyenda, hari umuriro wakaga mu ziko imbere ye.
23 Yehudi amaze gusoma ibisate bitatu cyangwa bine, umwami abicisha icyuma abijugunya mu muriro wo mu ziko, abigenza atyo kugeza ubwo umuzingo wose washiriye mu muriro wo mu ziko.
24 Kandi ntibyabatera ubwoba, ntibatanyagura nâimyambaro yabo, ari umwami habe nâabagaragu be bumvise ayo magambo yose.
25 Nyamara Elunatani na Delaya na Gemariya bari binginze umwami ngo ye gutwika umuzingo, ariko ntiyabakundira.
26 Maze umwami ategeka YeramÄli umwana wâumwami na Seraya mwene Aziriyeli, na Shelemiya mwene AbudÄli gufata Baruki wâumwanditsi nâumuhanuzi Yeremiya, ariko Uwiteka yarabahishe.
Imana itegeka Yeremiya kwandika ikindi gitabo
27 Umwami amaze gutwika umuzingo, nâamagambo Baruki yari yanditse uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, ijambo ryâUwiteka riza kuri Yeremiya riti
28 â Ongera wende undi muzingo, uwandikemo amagambo yose yari mu muzingo wa mbere, uwo Yehoyakimu umwami wâu Buyuda yatwitse.
29 Na Yehoyakimu umwami wâu Buyuda umuhanurire uti âUku ni ko Uwiteka avuga ngo: Watwitse wa muzingo kandi urabaza uti â Kuki wanditsemo ngo: Ni ukuri umwami wâi Babuloni azaza kurimbura iki gihugu, kandi azatuma abantu nâamatungo bishiraho?â
30 Ni cyo gituma Uwiteka ahanurira Yehoyakimu umwami wâu Buyuda ngo: Ntazagira uwo gusubira ku ngoma ya Dawidi, kandi intumbi ye izanama ku gasozi ku cyokere cyâizuba ryâamanywa no mu mbeho yâijoro.
31 Kandi nzamuhana we nâurubyaro rwe nâabagaragu be mbahoye gukiranirwa kwabo, kandi bo nâabatuye i Yerusalemu nâabantu bâi Buyuda nzabateza ibyago byose nabageneye, kuko banze kunyumvira.ââ
32 Maze Yeremiya yenda undi muzingo awuha Baruki wâumwanditsi mwene Neriya, awandikamo amagambo yose uko yavaga mu kanwa ka Yeremiya, ayari yanditswe mu gitabo Yehoyakimu umwami wâu Buyuda yatwitse, kandi yongeraho andi magambo menshi ahwanye nâayo.