YEREMIYA 34
Nebukadinezari agota i Yerusalemu
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, igihe Nebukadinezari umwami wâi Babuloni nâingabo ze zose, nâibihugu byose byâabami bo mu isi byategekwaga na we, nâamoko yose byarwanyaga i Yerusalemu nâimidugudu yaho yose riti
2 â Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Genda ubwire Sedekiya umwami wâu Buyuda uti âUku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko yâumwami wâi Babuloni, azawutwika
3 kandi ntuzamuva mu maboko, ni ukuri uzafatwa kandi uzashyirwa mu maboko ye. Amaso yawe azarebana nâayâumwami wâi Babuloni kandi muzavugana muhanganye, kandi uzajya nâi Babuloni.
4 Nyamara wumve ijambo ryâUwiteka yewe Sedekiya mwami wâu Buyuda, uku ni ko Uwiteka akuvugaho ngo:
5 ntuzicwa nâinkota uzapfa neza. kandi uko bosereje imibavu ba sogokuruza abami bakubanjirije, ni ko nawe bazakosereza bakuririre bati â Ayii Nyagasani!â Iryo jambo ni jye urivuze.â â Ni ko Uwiteka avuga.
6 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Sedekiya umwami wâu Buyuda ayo magambo yose bari i Yerusalemu,
7 igihe ingabo zâumwami wâi Babuloni zarwanyaga i Yerusalemu, nâimidugudu yâu Buyuda yose yari yasigaye yâi Lakishi na Azeka, kuko ari yo yari yasigaye yo mu midugudu yâibihome yâi Buyuda.
Abayuda banga kureka abaretwa babo
8 Ijambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka, ubwo Umwami Sedekiya yari amaze gusezerana nâabantu bose bari i Yerusalemu, no kubamenyesha ko bavanywe ku buretwa,
9 ngo umuntu wese areke umuretwa wâumugabo areke nâumuja we, ari Umuheburayo cyangwa Umuheburayokazi yigendere, he kugira Umuyuda mwene wabo bagira umuretwa.
10 Ibikomangoma byose na rubanda rwose baramwumvira, umuntu wese yumva iryo sezerano ryo kureka umuretwa we, ari umugabo ari nâumuja we ngo be kubagira abaretwa ahubwo babareke. Nuko bemera kubareka.
11 Ariko hanyuma bisubiraho bagarura abaretwa nâabaja bari baretse, bongera kubagira abaretwa nâabaja.
12 Nuko ijambo ryâUwiteka riza kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka riti
13 â Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti âNasezeranye isezerano na ba sogokuruza, igihe nabakuraga mu gihugu cya Egiputa mu nzu yâuburetwa, ngo
14 uko imyaka irindwi ishize muzajye mureka umuntu wese wâUmuheburayo mwene wanyu, wari waguze ari umugurano kandi yari agukoreye imyaka itandatu, uzamureke aruhuke.â Nyamara ba sogokuruza ntibanyumviye, habe no gutega amatwi.
15 Mwari muhindukiye mukora ibintunganiye, umuntu wese akamenyesha mugenzi we ko akuwe ku buretwa, kandi mwari mwasezeraniye imbere yanjye mu nzu yitirirwe izina ryanjye,
16 ariko mwisubiyeho musuzuguza izina ryanjye, umuntu wese agarura umuretwa we, nâumuntu wese umuja we, abo mwari mwaretse ngo baruhuke. Mwabasubije ku buretwa kugira ngo bababere abaretwa nâabaja.
17 â Ni cyo gituma Uwiteka avuga ngo âNtimwanyumviye ngo mwamamaze gukuraho uburetwa, umuntu wese ngo areke mwene wabo cyangwa mugenzi we. Dore ndabamenyesha ko ngiye kureka inkota nâicyorezo nâinzara bibatere, nzatuma muteraganwa hirya no hino mu bihugu byose byâabami bo mu isi.â Ni ko Uwiteka avuga.
18 âNzatanga abantu bishe isezerano ryanjye, ntibasohoze amagambo yâisezerano basezeraniye imbere yanjye, igihe baciye ikimasa mo kabiri bakanyura hagati yâibice byacyo,
19 ibikomangoma byâi Buyuda nâibikomangoma byâi Yerusalemu, nâinkone nâabatambyi na rubanda rwose rwo mu gihugu banyuze hagati yâibice byâikimasa.
20 Nzabashyira mu maboko yâababisha babo, no mu maboko yâabahiga ubugingo bwabo, kandi intumbi zabo zizaba ikiryo cyâibisiga byo mu kirere nâicyâinyamaswa zo mu ishyamba.
21 Kandi Sedekiya umwami wâu Buyuda nâibikomangoma bye, nzabashyira mu maboko yâababisha babo no mu maboko yâabahiga ubugingo bwabo, no mu maboko yâingabo zâumwami wâi Babuloni, izo nasubijeyo nzibakijije.
22 Dore ngiye gutegeka nzigaruze kuri uyu murwa, kandi zizawurwanya ziwuhindĹŤre ziwutwike, kandi imidugudu yâu Buyuda nzayihindura amatongo, ntihazaturwa.â â Ni ko Uwiteka avuga.