YEREMIYA 33
Amahoro azagaruka ubwo ishami rya Dawidi rizumbura
1 Ijambo ryâUwiteka ryaje kuri Yeremiya ubwa kabiri, agikingiraniwe mu gikari cyâinzu yâimbohe riti
2 â Uku ni ko Uwiteka avuga ari we ugira icyo akora, ari we ukirema akagikomeza, Uwiteka ni ryo zina rye aravuga ngo
3 âNtabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.â
4 Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ibyâamazu yo muri uyu murwa, nâibyâinzu zâamanyumba zâabami bâu Buyuda, byasenyewe kugira ngo babone uko barwanya aburirira ku birundo bitwaje inkota
5 iti âBaje kurwanya Abakaludaya ariko bazahagwiza intumbi zâabantu, abo nicishije uburakari bwanjye nâumujinya wanjye, kandi ibyaha byabo ari byo byanteye kwima uyu murwa amaso.
6 Ariko rero nzabazanira kumera neza nâagakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro nâukuri bisesekaye.
7 Kandi nzatuma abajyanywe ari imbohe ba Yuda nâaba Isirayeli bagaruka, kandi nzabubaka nka mbere.
8 Nzabeza mbakureho ibibi byabo byose bancumuyeho, kandi nzabababarira ibicumuro byabo byose, ibyo bancumuyeho nâibyo bakoze bangomera.
9 Kandi uyu murwa uzambera izina rinezereye, iryâishimwe nâicyubahiro imbere yâamahanga yâisi yose azumva ibyiza mbagirira byose, kandi bazatinya bahindishwe umushyitsi nâineza yose nâamahoro yose nywuhaye.â
10 â Uku ni ko Uwiteka avuga ati âAha hantu, aho muvuga ngo ni amatongo hatakiba umuntu bona nâamatungo, ndetse no mu midugudu yâu Buyuda no mu nzira zâi Yerusalemu zasibye, zitakinyurwamo nâumuntu cyangwa umuturage cyangwa itungo,
11 aho hantu hazongera kumvikana ijwi ryo kwishima nâijwi ryâumunezero, ijwi ryâumukwe nâijwi ryâumugeni, ijwi ryâabavuga bati: Nimuhimbaze Uwiteka Nyiringabo kuko Uwiteka ari mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.Nâijwi ryâabazana ibitambo byo gushima mu nzu yâUwiteka, kuko nzagarura abo mu gihugu bagiye ari imbohe bakaba nka mbere.â Ni ko Uwiteka avuga. 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; 136.1
12 â Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati âAha hantu habaye amatongo, hatakigira umuntu cyangwa itungo no mu midugudu yaho yose, hazongera kuba ibiraro byâabashumba aho bazacyura imikumbi yabo.
13 Mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya, no mu midugudu yâikusi no mu gihugu cya Benyamini, nâaherekeye i Yerusalemu no mu midugudu yâu Buyuda, intama zizasubira kunyura munsi yâukuboko kwa nyirazo azibara.â Ni ko Uwiteka avuga.
14 â Uwiteka aravuga ati âDore iminsi izaza, nzasohoza rya jambo ryiza nasezeraniye inzu ya Isirayeli nâinzu ya Yuda.
15 Muri iyo minsi no muri icyo gihe, nzumburira Dawidi ishami ryo gukiranuka, kandi rizasohoza imanza zitabera no gukiranuka mu gihugu.
16 Muri iyo minsi Yuda azakizwa nâi Yerusalemu hazaba amahoro, kandi iri ni ryo zina hazitwa: Uwiteka Gukiranuka kwacu.â
17 Kuko Uwiteka avuze ngo âNtabwo Dawidi azabura uwo kuraga ingoma ya Isirayeli,
18 nâabatambyi bâAbalewi na bo ntibazabura umuntu imbere yanjye wo gutamba ibitambo byoswa, nâuwo kosa amaturo yâifu nâuwo kujya atamba iteka.â â
19 Maze ijambo ryâUwiteka riza kuri Yeremiya riti
20 â Uku ni ko Uwiteka avuga ngo âNimubasha gukuraho isezerano ryanjye ryâumunsi nâisezerano ryanjye ryâijoro, kugira ngo umunsi nâijoro bitazaboneka mu gihe cyabyo,
21 ni ho isezerano nasezeranije Dawidi umugaragu wanjye ryakuka ngo ye kugira umwana azaraga ingoma ye, ndetse nâiryâabatambyi bâAbalewi abagaragu banjye.
22 Nkâuko ingabo zo mu ijuru zitabasha kubarika, nâumusenyi wo ku nyanja uko utabasha kugerwa, ni ko nzagwiza urubyaro rwa Dawidi umugaragu wanjye, nâAbalewi bankorera.â â
23 Ijambo ryâUwiteka riza kuri Yeremiya riti
24 â Mbese ntiwumvise icyo ubwo bwoko bwavuze? Ngo âYa miryango ibiri Uwiteka yari yitoranyirije yayiciye.â Uko ni ko bahinyura abantu banjye, kugira ngo barorere kuba ubwoko bukiriho.
25 Uku ni ko Uwiteka avuga ngo âIsezerano ryanjye ryâumunsi nâijoro nirikuka, kandi niba ntatanze nâamategeko yo gutegeka ijuru nâisi,
26 ni ho naca urubyaro rwa Yakobo nâurwa Dawidi umugaragu wanjye, kugira ngo ne gutora abo mu rubyaro rwe gutegeka urubyaro rwa Aburahamu na Isaka na Yakobo, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe kandi mbagirire imbabazi.â â