YEREMIYA 32
Yeremiya ategekwa kugura umurima muri Anatoti
1 Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka mu mwaka wa cumi wa Sedekiya umwami wâu Buyuda, wari umwaka wa cumi nâumunani wa Nebukadinezari.
2 Nuko icyo gihe ingabo zâumwami wâi Babuloni ni bwo zagose i Yerusalemu, kandi umuhanuzi Yeremiya yari akingiraniwe mu gikari cyâinzu yâimbohe iri mu rugo rwâumwami wâu Buyuda,
3 kuko Sedekiya umwami wâu Buyuda yari yamufunze. Umwami yaramubajije ati â Ni iki gituma uhanura utyo uti âUku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore nzatanga uyu murwa mu maboko yâumwami wâi Babuloni kandi azawigarurira,
4 na we Sedekiya umwami wâAbayuda ntazava mu maboko yâAbakaludaya ahubwo azagabizwa umwami wâi Babuloni, bazavugana bahanganye barebana mu maso,
5 kandi azajyana Sedekiya i Babuloni, ni ho azaguma kugeza ubwo nzamugenderera. Ni ko Uwiteka avuga, nubwo murwanya Abakaludaya, ntimuzahirwa?â â
6 Yeremiya aravuga ati â Ijambo ryâUwiteka ryanjeho riti
7 âDore HanamÄli mwene Shalumu so wanyu azagusanga ati: Tugure umurima wanjye uri mu Anatoti, kuko ari wowe ufite ubutware bwo kuwugura.â
8 Bukeye HanamÄli mwene data wacu ansanga mu gikari cyâinzu yâimbohe, nkâuko ijambo ryâUwiteka ryari riri arambwira ati âNdakwinginga, ugure umurima wanjye uri muri Anatoti mu gihugu cya Benyamini, kuko ari wowe ubasha kuwuzungura kandi ubutware bwo kuwugura ari wowe ubufite, uwigurire.â Nuko menya ko rya jambo ryavuye ku Uwiteka.
9 Maze ngura wa murima uri muri Anatoti na HanamÄli mwene data wacu, mugerera ibiguzi shekeli cumi nâindwi zâifeza.
10 Maze nandika urwandiko rwâisezerano ndushyiraho icyitegererezo cyanjye cyâubushishi, ntora abagabo mugerera ifeza ku minzani.
11 Njyana urwandiko rwâubuguzi, rwari rwashyizweho icyitegererezo cyâubushishi uko amategeko nâimigenzo biri, nâurundi rudafatanishijwe ubushishi.
12 Maze urwandiko ruhamya ko nguze nduha Baruki mwene Neriya mwene Mahaseya, imbere ya HanamÄli mwene data wacu nâimbere yâabagabo banditse urwandiko rwâubuguzi, kandi nâimbere yâAbayuda bose bari bicaye mu gikari cyâinzu yâimbohe.
13 Maze ntegekera Baruki imbere yabo nti
14 âUku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Enda izi nzandiko zâubuguzi, urwashyizweho ikimenyetso cyâubushishi nâurutagishyizweho, uzishyire mu kibindi cyâibumba kugira ngo zihamare iminsi myinshi.â
15 Kuko uku ari ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti âAmazu nâimirima nâinzabibu byo muri iki gihugu bizongera bigurwe.â
16 â Nuko maze guha Baruki mwene Neriya urwandiko rwâubuguzi, nasabye Uwiteka mvuga nti
17 âYewe Mwami Uwiteka, dore ni wowe waremesheje ijuru nâisi ububasha bwawe bukomeye nâukuboko kwawe kurambuye, nta kintu na kimwe kikunanira.
18 Ugirira imbabazi abantu ibihumbi kandi uhanira abana ibyaha bya ba se hanyuma yabo, uri Imana nkuru ikomeye, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina ryawe.
19 Ushobora inama kandi no mu mirimo uyikomeyemo, amaso yawe areba inzira zâabantu zose, ugaha umuntu wese ibihwanye nâimigenzereze ye nâibihwanye nâimbuto zâimirimo ye.
20 Ni wowe washyize ibimenyetso nâibitangaza mu gihugu cya Egiputa, mu Bisirayeli no mu bandi na nâubu ukibikora, kandi wihesheje izina nkâuko biri nâuyu munsi.
21 Ni wowe wakuje ubwoko bwawe Isirayeli mu gihugu cya Egiputa ibimenyetso nâibitangaza, nâukuboko gukomeye nâukuboko kurambuye nâibiteye ubwoba bishishana
22 maze ubaha iki gihugu, icyo warahiye ba sekuruza ko uzakibaha, igihugu cyâamata nâubuki.
23 Bakijyamo baragihindƫra ariko ntibarakumvira ijwi ryawe, habe no kugendera mu mategeko yawe, mu byo wabategetse byose nta cyo bakoze, ni cyo cyatumye ubateza ibyo byago byose.
24 â âDore ibirundo byo kuririraho, umenye ko bazanywe no guhindĆ«ra umurwa kandi umurwa ugabijwe Abakaludaya bawuteye, kuko hatejwe inkota nâinzara nâicyorezo, kandi ibyo wavuze birasohoye dore nawe urabiruzi.
25 Kandi warambwiye Mwami Uwiteka uti: Igurire uwo murima ifeza kandi witorere abagabo, kandi umurwa utanzwe mu maboko yâAbakaludaya.â â
26 Maze ijambo ryâUwiteka riza kuri Yeremiya riti
27 â Dore ndi Uwiteka Imana yâibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?
28 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati âDore ngiye gutanga uyu murwa mu maboko yâAbakaludaya, no mu maboko ya Nebukadinezari umwami wâi Babuloni kandi azawuhindĆ«ra,
29 kandi Abakaludaya barwanye uyu murwa. Bazaza bawutwike bawutwikane nâamazu, ayo bajyaga bosererezaho BÄli imibavu, bagasukira izindi mana amaturo yâibinyobwa kugira ngo bandakaze.â
30 Kuko Abisirayeli nâAbayuda bakoreye ibibi gusa imbere yanjye uhereye mu buto bwabo, Abisirayeli bahora banyendereza bakandakaza ku bwâimirimo yâamaboko yabo. Ni ko Uwiteka avuga.
31 Erega uyu murwa wambereye agateramujinya nâuburakari, uhereye umunsi bawubatse ukageza na bugingo nâubu kugira ngo nywukure imbere yanjye,
32 mpoye Abisirayeli nâAbayuda ibyaha byose bakoreye kundakaza, bo nâabami babo nâibikomangoma byabo, nâabatambyi babo nâabahanuzi babo, nâabantu bâi Buyuda nâabatuye i Yerusalemu.
33 Kandi aho kumpangaho amaso banteye umugongo, nubwo nabigishaga nkazinduka kare nkabigisha ntibarakumvira, kugira ngo bemere kwigishwa.
34 Ahubwo bahagaritse ibizira byabo mu nzu yitirirwa izina ryanjye, kugira ngo bayanduze.
35 Kandi bubatse ingoro za BÄli, iziri mu gikombe cya mwene Hinomu kugira ngo banyuzurize Moleki abahungu babo nâabakobwa babo mu muriro, icyo ntari nabategetse habe no gutekereza, yuko bakora icyo kizira bagacumuza Yuda.â
Imana isezeranya abantu bayo kuzabagirira imbabazi
36 Ni cyo gituma noneho Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga ibyâuyu murwa, uwo muvuga ngo ushyirishijwe mu maboko yâumwami wâi Babuloni inkota nâinzara nâicyorezo iti
37 â Dore ngiye kubakoraniriza hamwe mbakuye mu bihugu byose aho nari nabatatanirije, mbitewe nâuburakari bwanjye nâumujinya wanjye ndetse nâumujinya ukaze, kandi nzabagarura ino mpabatuze amahoro.
38 Na bo bazaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo,
39 nzabaha imitima ihuje nâinzira imwe babone kunyubaha iteka ryose, kugira ngo bibabere ibyiza bo nâabana babo bazabakurikira.
40 Kandi nzasezerana na bo isezerano rihoraho yuko ari ntabwo nzabata ngo ndeke kubagirira neza, nzabatera kunyubaha mu mitima yabo kugira ngo batanyimƫra.
41 Ni ukuri nzanezezwa no kubagirira neza, rwose nzabatera bamere muri iki gihugu, mbishyizeho umutima wanjye wose nâubugingo bwanjye bwose.â
42 Uku ni ko Uwiteka avuga ati â Nkâuko nateje ubu bwoko ibyo byago bikomeye byose, ni ko nzabasohoreza ibyiza nabasezeraniye byose.
43 Maze imirima izagurwa muri iki gihugu, icyo muhinyura ngo âNi amatongo, nta muntu ukikibamo, haba nâamatungo, kigabijwe Abakaludaya.â
44 Abantu bazagura imirima ifeza, bandike inzandiko zâubuguzi bazishyireho icyitegererezo cyâubushishi, bitorere abagabo mu gihugu cya Benyamini nâimisozi ikikije i Yerusalemu no mu midugudu yâu Buyuda, mu midugudu yo mu misozi miremire no mu midugudu yo mu bibaya no mu midugudu yâikusi, kuko nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe.â Ni ko Uwiteka avuga.