YEREMIYA 31
Imana izagirana isezerano rishya nâabantu bayo
1 Uwiteka aravuga ati â Icyo gihe nzaba Imana yâimiryango ya Isirayeli yose, na bo bazaba ubwoko bwanjye.
2 Uku ni ko Uwiteka avuga ati âAbantu barokotse inkota baboneye ubuntu mu butayu, ari bo Bisirayeli igihe nari ngiye kubaruhura.â â
3 Uwiteka yambonekeye kera ati â Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza.
4 Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino zâabanezerewe.
5 Uzongera gutera inzabibu ku misozi yâi Samariya. abatezi bazatera kandi bazanezezwa nâimbuto zazo.
6 Kuko hazabaho umunsi ubwo abarinzi bazarangururira ku misozi ya Efurayimu bati âNimuhaguruke tuzamuke tujye i Siyoni, dusange Uwiteka Imana yacu.â â
7 Uku ni ko Uwiteka avuga ati â Nimuririmbire Imana ku bwa Yakobo mufite umunezero, muyirangururire murangaje imbere yâabanyamahanga, mwamamaze muhimbaze muti âUwiteka, kiza ubwoko bwawe bwâAbisirayeli barokotse.â
8 Dore nzabazana mbakuye mu gihugu cyâikasikazi, mbakoranirize hamwe mbavanye ku mpera zâisi, barimo impumyi nâibirema nâabagore batwite ndetse nâabaramukwa, abazagaruka aha bazaba ari iteraniro rinini.
9 Bazaza barira kandi nzabayobora mbamaze agahinda, nzabanyuza ku migezi yâamazi mu nzira igororotse batazasitariramo, kuko mbereye Isirayeli umubyeyi na we Efurayimu akaba ari imfura yanjye.
10 â Nimwumve ijambo ryâUwiteka mwa mahanga mwe, muryamamaze mu birwa biri kure muti âUwatatanije Isirayeli ni we uzabakoraniriza hamwe, akabaragira nkâumwungeri uragira umukumbi we.â
11 Kuko Uwiteka yacunguye Yakobo, akamubatura mu maboko yâuwamurushaga gukomera,
12 na bo bazaza baririmbire mu mpinga yâi Siyoni bashikiye ubuntu bwâUwiteka, ndetse bahasange ingano na vino nâamavuta ya elayo, nâubwagazi bwâumukumbi nâubwâubushyo, ubugingo bwabo buzamera nkâumurima wavomewe, kandi ntabwo bazasubira kugira umubabaro.
13 Maze umwari azishima abyine, abasore nâabasaza bazishimira hamwe, kuko umuborogo wabo nzawuhindura umunezero, kandi nzabahumuriza mbatere kunezerwa mu kigwi cyâumubabaro wabo.
14 Ubugingo bwâabatambyi nzabuhagisha ibibyibushye, kandi ubwoko bwanjye buzahazwa nâubuntu bwanjye.â Ni ko Uwiteka avuga.
15 Uku ni ko Uwiteka avuga ati â Ijwi ryumvikaniye i Rama ryâumuborogo no kurira gushavuye: ni irya Rasheli yaririraga abana be, yanga guhozwa ku bwabo kuko batakiriho.â
16 Uku ni ko Uwiteka avuga ati â Hoza ijwi ryawe we kuboroga, nâamaso yawe ye gushokamo amarira kuko umurimo wawe uzaguhesha ingororano, ni ko Uwiteka avuga, kandi bazagaruka bave mu gihugu cyâababisha.
17 Kuko hariho ibyiringiro byâamaherezo yawe, kandi abana bawe bazagaruka mu rugabano rwabo. Ni ko Uwiteka avuga.
18 â Erega numvise Efurayimu yiganyira ati âWarampannye mpanwa nkâikimasa kitamenyereye guhingishwa. Ungarure mbone kugaruka, kuko uri Uwiteka Imana yanjye.
19 Ni ukuri namaze guhindurwa ndihana kandi namaze no kwigishwa nikubita ku matako, naramwaye ndetse nkorwa nâisoni kuko nari mfite umugayo wâubusore bwanjye.â
20 â Mbese Efurayimu si umwana wanjye nkunda? Si umwana ufite igikundiro se? Kuko iteka ryose iyo ngize icyo muvugaho mugaya ndushaho kumwibuka, ni cyo gituma umutima wanjye umufitiye agahinda. Ni ukuri nzamugirira imbabazi. Ni ko Uwiteka avuga.
21 â Wishingire ibimenyetso byâinzira, wishakire ibikuyobora werekeze umutima ku nzira nyabagendwa, ya nzira wanyuzemo. Garuka wa mwari wa Isirayeli we, usubire muri iyi midugudu yawe.
22 Uzakora hirya no hino uzahereze he, wa mukobwa wasubiye inyuma we? Kuko Uwiteka yaremye ikintu gishya mu isi, umugore azashaka umugabo.â
23 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti â Bazongera kuramutsa iyi ndamutso mu gihugu cyâu Buyuda no mu midugudu yaho, ubwo nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe ngo âUwiteka aguhire wa buturo burimo gukiranuka we, wa musozi uriho kwera we!â
24 Kandi abâi Buyuda nâabâimidugudu yaho yose bazahabana, abahinzi nâabaragiye imikumbi
25 kuko nahagije ubugingo burembye, nâubugingo bufite agahinda bwose narabukamaze.â
26 Mperako ndakanguka, nsanga ibitotsi byanjye byanguye neza.
27 Uwiteka aravuga ati â Dore iminsi izaza, nzabiba mu nzu ya Isirayeli no mu nzu ya Yuda imbuto zâabantu nâimbuto zâamatungo.
28 Nuko uko nabahanzeho amaso kugira ngo ndandure, nsenye, nubike, ndimbure, mbabaze, ni ko nzabahangaho amaso kugira ngo nubake kandi ntere. Ni ko Uwiteka avuga.
29 Iyo minsi ntibazongera kuvuga bati âBa data bariye imizabibu ikarishye, kandi amenyo yâabana ni yo arurirwa.â
30 Ahubwo umuntu wese azapfa azize igicumuro cye, umuntu wese uriye imizabibu ikarishye ni we amenyo ye azarurirwa.â
31 Uwiteka aravuga ati â Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya nâinzu ya Isirayeli nâinzu ya Yuda,
32 ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongĹreye. Ni ko Uwiteka avuga.
33 Ariko isezerano nzasezerana nâinzu ya Isirayeli hanyuma yâiyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo âNzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.â
34 Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, nâumuntu wese uwo bava inda imwe ati âMenya Uwitekaâ, kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma yâabandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.â
35 Uko ni ko Uwiteka avuga watanze izuba kuba umucyo wâamanywa, washyizeho amategeko kugira ngo ukwezi nâinyenyeri bimurikire ijoro, utera inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati
36 â Ayo mategeko nakuka imbere yanjye, ni ko Uwiteka avuga, urubyaro rwa Isirayeli na rwo ruzaba rutakiri ubwoko imbere yanjye iteka ryose.
37 Uku ni ko Uwiteka avuga ati âIjuru riri hejuru nibishoboka ko rigerwa, kandi imfatiro zo hasi mu isi nibishoboka ko zirondorwa, ni bwo nzaca urubyaro rwa Isirayeli rwose nduhoye ibyo bakoze byose.â Ni ko Uwiteka avuga.
38 â Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, uyu murwa uzubakwa ube uwâUwiteka, uhereye ku munara wa HananÄli ukageza ku irembo ryo mu ruhetero rwâinkike.
39 Kandi umugozi ugereshwa uzaramburwa ugere ku musozi wâi Garebu, uzazenguruka ugere i Gowa.
40 Kandi igikombe cyose cyâintumbi gishyirwamo intumbi kikamenwamo ivu, nâimirima yose yerekeye ku mugezi wâi Kidironi no ku ruhetero rwâirembo ryâamafarashi aherekeye iburasirazuba, hazaba aherejwe Uwiteka. Ntihazongera kurandurwa cyangwa gusenywa ukundi.â