YEREMIYA 30
Yeremiya ategekwa kwandika byose mu gitabo; Imana isezerana kuzakiza Abayuda bagasubira mu gihugu cyabo
1 Ijambo ryâUwiteka ryaje kuri Yeremiya riti
2 â Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti âAndika mu gitabo amagambo yose nakubwiraga.
3 Dore igihe kizaza, nzagarura abantu banjye ba Isirayeli nâabâi Buyuda bajyanywe ari imbohe, kandi nzatuma bagaruka mu gihugu nahaye ba sekuruza, babe ba nyiracyo.â â Ni ko Uwiteka avuga.
4 Aya ni yo magambo Uwiteka yavuze kuri Isirayeli nâu Buyuda.
5 Uku ni ko Uwiteka avuga ati â Twumvise ijwi rizanywe nâumushyitsi nâubwoba, si iryâamahoro.
6 Nimubaze noneho murebe ko hari umugabo ugira ibise byo kubyara. None se ni iki gituma umugabo wese yifata mu mugongo nkâumugore uri ku nda, mu maso hose hagasuherwa?
7 Ayii, uwo munsi urakomeye nta wundi umeze nka wo! Ni igihe cyâumubabaro wa Yakobo ariko azakirokokamo.
8 â Kandi kuri uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzavuna imbago yashyize ku ijosi ryawe, nzaguca ku ngoyi. Abanyamahanga ntibazamugira ikiretwa ukundi,
9 ahubwo bazakorera Uwiteka Imana yabo na Dawidi umwami wabo, uwo nzabimikira.
10 Nuko rero ntutinye Yakobo we, mugaragu wanjye, ni ko Uwiteka avuga, nawe Isirayeli ntiwihebe, kuko dore nzagukiza nkuvanye kure nâurubyaro rwawe ndukure mu gihugu cyâuburetwa bwabo, kandi Yakobo azagaruka, ashyikije umutima mu nda kandi aruhutse, nta wuzamutera ubwoba.
11 Kuko ndi kumwe nawe, ni ko Uwiteka avuga, ngira ngo ngukize, kandi nzatsemba rwose amahanga yose aho nabatatanirije ariko weho sinzagutsemba rwose, ahubwo nzaguhana uko bikwiriye kandi ntabwo nakureka ntaguhannye.â
12 Uku ni ko Uwiteka avuga ati â Uruguma rwawe si urwo gukira, nâigisebe cyawe kiraryana.
13 Nta wo kukurengera uhari kugira ngo upfukwe, nta miti yo kukuvura ufite.
14 Abakunzi bawe bose barakwirengagije ntibakigushaka, kuko nagukomerekeje uruguma rwâubwanzi nâigihano cyâumunyarugomo, nguhoye gukiranirwa kwawe gukabije kuko ibyaha byawe byagwiriye.
15 Kuki utakishwa nâuruguma rwawe? Kuribwa kwawe si uko gukira. Ibyo nabiguteje nguhoye gukiranirwa kwawe gukabije, kuko ibyaha byawe byagwiriye.
16 Icyakora abakurimbura bose bazarimburwa, kandi abanzi bawe bose uko bangana bazajyanwa ari imbohe, nâabakunyaga bazanyagwa, nâabagusahura bose na bo nzabatanga basahurwe.
17 Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati âHano nâi Siyoni, hatagira uhitaho.â â
18 Uku ni ko Uwiteka avuga ati â Dore ngiye kugarura abo mu mahema ya Yakobo mbakure mu buretwa, kandi nzagirira imbabazi ubuturo bwe. Na wo umurwa uzubakwa ku birundo byâaho amazu yabo yasenyukiye, kandi inyumba izubakwa nkâuko yari isanzwe.
19 Hazavamo gushima nâijwi ryâabanezerewe, kandi nzabagwiza ntibazaba bake, kandi nzabubahiriza ntibazaba aboroheje.
20 Nâabana babo bazamera nkâuko bari bameze ubwa mbere, nâiteraniro ryabo rizakomerere imbere yanjye, kandi nzahana abababonerana bose.
21 Kandi umwami wabo azakomoka muri bo, nâumutegetsi wabo azava muri bo, nzamwiyegereza na we nzatuma anyegera anshyikire. Ni nde watinyuka kunyegera? Ni ko Uwiteka abaza.
22 Nuko muzaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yanyu.â
23 Dore umugaru wâuburakari bwâUwiteka wabyutse umeze nka serwakira, uzagwa ku mutwe wâabanyabyaha. 24Uburakari bukaze bwâUwiteka ntibuzakimirana, keretse amaze gukora agasohoza ibyo yagambiriye mu mutima we, ibyo muzabimenya neza mu minsi yâimperuka.