YEREMIYA 29
Yeremiya ahanurira Abayuda ko bazatinda
1 Aya ni amagambo yo mu rwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, arwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe ari imbohe, no ku batambyi no ku bahanuzi no kuri rubanda rwose, abo Nebukadinezari yakuye i Yerusalemu akabajyana i Babuloni ari imbohe.
2 (Icyo gihe Umwami Yekoniya nâumugabekazi, nâinkone nâibikomangoma byâi Buyuda nâi Yerusalemu, nâabanyabukorikori nâabacuzi bari bavuye i Yerusalemu).
3 Urwo rwandiko rujyanwa na Elasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilukiya, abo Sedekiya umwami wâu Buyuda yohereje i Babuloni kuri Nebukadinezari umwami wâi Babuloni ati
4 â Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ibwira abajyanywe ari imbohe bose, abo yateye kuvanwa i Yerusalemu bakajyanwa i Babuloni ari imbohe ati
5 âNimwiyubakire amazu muyabemo kandi muhinge imirima murye umwero wayo.
6 Mwishakire abagore mubyare abahungu nâabakobwa, kandi mushyingire abahungu banyu nâabakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu nâabakobwa, mubone kuhagwirira mwe kuzatuba.
7 Kandi umurwa nategetse ko bazabajyanaho muri imbohe muzawushakire kuba amahoro, muwusabire ku Uwiteka kuko mu mahoro yaho namwe muzagira amahoro.â â
8 Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti â Ntimukemere ko abahanuzi bo muri mwe babahanurira nâabapfumu banyu bakabayobya, kandi ntimukite ku nzozi mujya murota
9 kuko babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye, sinabatumye.â Ni ko Uwiteka avuga.
10 Ahubwo Uwiteka aravuga ati â Imyaka mirongo irindwi yahanuriwe i Babuloni nishira nzabagenderera, mbasohozeho ijambo ryanjye ryiza rituma mugaruka ino.
11 Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima wâibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga.
12 Kandi muzanyambaza, muzagenda munsenga nanjye nzabumvira.
13 Muzanshaka mumbone, nimunshakana umutima wanyu wose.
14 Nzabonwa namwe, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe, nzabakoranya mbakuye mu mahanga yose nâahantu hose, aho nari narabatatanyirije, ni ko Uwiteka avuga, kandi nzabagarura aho nabakuje mukajyanwa muri imbohe.â
15 Kuko mwavuze ngo â Uwiteka yatubyukirije abahanuzi i Babuloniâ,
16 uku ni ko Uwiteka avuga ibyâumwami wimye ingoma ya Dawidi, nâibyâabantu bose batuye muri uyu murwa, bene wanyu batajyanywe hamwe namwe muri imbohe.
17 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati â Dore nzabagabiza inkota nâinzara nâicyorezo, kandi nzabahindura nka za mbuto mbi zâumutini, zitaribwa kuko ari mbi.
18 Kandi nzabahigisha inkota nâinzara nâicyorezo, nzabatanga kugira ngo babateragane mu bihugu byose byo mu isi, babe ibivume nâibitangarirwa, nâibyimyozwa nâibiteye isoni mu mahanga yose nzaba mbatatanirijemo,
19 kuko batumviye amagambo yanjye, ni ko Uwiteka avuga, abo natumyeho abagaragu banjye bâabahanuzi nkazinduka kare ngatuma, ariko banze kumva. Ni ko Uwiteka avuga.
20 Nuko nimwumve ijambo ryâUwiteka, mwebwe abanyazwe ku muheto mwese abo nirukanishije i Yerusalemu mukajya i Babuloni.â
21 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga kuri Ahabu mwene Kolaya, no kuri Sedekiya mwene MÄseya babahanurira ibinyoma mu izina ryanjye ati â Dore nzabatanga mu maboko ya Nebukadinezari umwami wâi Babuloni, na we azabicira imbere yanyu.
22 kandi imbohe zose zâu Buyuda ziri i Babuloni zizabakurizaho kuba umuvumo bati âUwiteka arakugira nka Sedekiya na Ahabu, abo umwami wâi Babuloni yatwikishije umuriroâ,
23 kuko bakoze ibyâubupfapfa muri Isirayeli, bagasambanya abagore bâabaturanyi babo, bakavuga amagambo yâibinyoma mu izina ryanjye, ayo ntabategetse. Ni jye ubizi kandi ndi umushinja wabo.â Ni ko Uwiteka avuga.
24 Kandi ibya Shemaya wâi Nehelami uzavuga uti
25 â Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga ngo: Kuko wanditse inzandiko ubyihangiye, ukazoherereza abantu bari i Yerusalemu bose, na Zefaniya mwene MÄseya wâumutambyi nâabatambyi bose uti
26 âUwiteka yangize umutambyi mu kigwi cya Yehoyada umutambyi, kugira ngo habe abatware mu nzu yâUwiteka, ngo umuntu wese usaze akigira umuhanuzi mushyire mu mbago yâinzu yâimbohe.
27 None se ni iki gitumye udahana Yeremiya wo muri Anatoti wigira umuhanuzi wanyu,
28 kuko yadutumyeho i Babuloni ati: Uburetwa buzamara igihe kirekire, nimwiyubakire amazu muyabemo, muhinge imirima murye umwero wayo?â â
29 Nuko Zefaniya wâumutambyi asomera urwo rwandiko imbere yâumuhanuzi Yeremiya.
30 Maze ijambo ryâUwiteka riza kuri Yeremiya riti
31 â Utume ku mbohe zose uti: Uku ni ko Uwiteka avuga ibya Shemaya wâi Nehelami ngo âKuko Shemaya yabahanuriye kandi ntamutumye agatuma mwemera ibinyoma,
32 ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati: Dore nzahana Shemaya wâi Nehelami nâurubyaro rwe, ntazagira uwo mu rubyaro rwe uzaba muri ubu bwoko ngo ageze igihe cyo kubona ibyiza nzagirira ubwoko bwanjye, kuko yagomeshereje Uwiteka.â â Ni ko Uwiteka avuga.