YEREMIYA 26
Abatambyi nâabahanuzi bashaka kwica Yeremiya.
1 Mu itangira ryâingoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami wâu Buyuda, iri jambo ryaje riva ku Uwiteka riti
2 â Uku ni ko Uwiteka avuga ngo âGenda uhagarare mu rugo rwâinzu yâUwiteka, maze ubwire abâimidugudu yâu Buyuda yose bazanywe no gusengera mu nzu yâUwiteka, ubabwire amagambo yose nagutegetse kubabwira, ntugire ijambo usiga na rimwe.
3 Ahari bazakumvira umuntu wese ahindukire ave mu nzira ye mbi, kugira ngo mbone kureka ibibi nagambiriye kubagirira, mbahora ibyaha bakora mu mirimo yabo.â
4 â Kandi uzababwire uti âUku ni ko Uwiteka avuga ngo: Nimwanga kunyumvira ngo mugendere mu mategeko yanjye nabashyize imbere,
5 kandi ngo mwumvire amagambo yâabagaragu banjye bâabahanuzi nabatumyeho, ndetse nazindukaga kare nkabatuma ariko mukanga kunyumvira,
6 iyi nzu nzayihindura nkâi Shilo, uyu murwa nzawugira ikivume mu mahanga yose yo mu isi.â â
7 Nuko abatambyi nâabahanuzi nâabantu bose bumva Yeremiya avugira ayo magambo mu nzu yâUwiteka.
8 Yeremiya amaze kuvuga ibyo byose Uwiteka yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi nâabahanuzi na rubanda rwose baramufata bati â Turakwica nta kabuza.
9 Kuki wahanuye mu izina ryâUwiteka uti âIyi nzu izahinduka nkâi Shilo, nâuyu murwa uzaba umusaka udatuwemo?â â Abantu bose bakoranira kuri Yeremiya mu nzu yâUwiteka.
10 Ibikomangoma byâi Buyuda byumvise ibyo biherako biza mu nzu yâUwiteka bivuye ibwami, byicara mu irebe ryâumuryango mushya wâinzu yâUwiteka.
11 Maze abatambyi nâabahanuzi babwira ibikomangoma na rubanda rwose bati â Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko yahanuriye uyu murwa ibibi nkâuko mwabyiyumviye nâamatwi yanyu.â
12 Yeremiya aherako abwira ibikomangoma na rubanda rwose ati â Uwiteka yantumye guhanurira iyi nzu nâuyu murwa amagambo yose mwumvise.
13 Noneho nimutunganye inzira zanyu nâimirimo yanyu, kandi mwumvire ijwi ryâUwiteka Imana yanyu, na we Uwiteka azareka ikibi yabavuzeho.
14 Naho jye ngaho ndi mu maboko yanyu, mungirire uko mwibwira ko ari byiza kandi bitunganye.
15 Icyakora mumenye yuko nimunyica muzaba mwisize amaraso atariho urubanza, no kuri uyu murwa no ku baturage baho bose, kuko Uwiteka yabantumyeho koko kubabwira ayo magambo yose ngo munyumve.â
16 Maze ibikomangoma na rubanda rwose babwira abatambyi nâabahanuzi bati â Uyu muntu ntabwo akwiriye gupfa, kuko yatubwiriye mu izina ryâUwiteka Imana yacu.â
17 Nuko abakuru bamwe bo mu gihugu barahaguruka babwira iteraniro ryose ryâabantu bati
18 â Ku ngoma ya Hezekiya umwami wâAbayuda Mika wâi Moresheti yarahanuye, abwira abantu bâi Buyuda bose ati âUku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga: i Siyoni hazahingwa nkâumurima naho i Yerusalemu hazaba ibirundo byâimisaka, nâumusozi wubatsweho inzu yâUwiteka uzaba nkâaharengeye hose ho mu ishyamba.â
19 Hezekiya umwami wâu Buyuda nâabâi Buyuda bose, mbese aho baramwishe? Ntimuzi ko Hezekiya yubashye Uwiteka, agasaba Uwiteka imbabazi maze Uwiteka akareka ikibi yabavuzeho? Twakwica uyu twaba twikoreye ishyano rikomeye, ryatugera ku bugingo.
20 â Kandi hariho undi muntu wahanuye mu izina ryâUwiteka, ni Uriya mwene Shemaya wâi Kiriyatiyeyarimu. Na we yahanuriye uyu murwa nâiki gihugu amagambo ahwanye nâaya Yeremiya yose.
21 Umwami Yehoyakimu nâintwari ze zose nâibikomangoma byose bumvise amagambo ye, umwami aherako ashaka kumwica. Ariko Uriya abyumvise agira ubwoba arahunga, ajya muri Egiputa.
22 Nuko Umwami Yehoyakimu yohereza abantu muri Egiputa, Elunatani mwene Akibori nâabandi bantu bajyana na we muri Egiputa,
23 bakurayo Uriya bamuzanira Umwami Yehoyakimu amwicisha inkota, bajugunya intumbi ye mu mva za rubanda.â
24 Nuko rero Ahikamu mwene Shafani arengera Yeremiya, kugira ngo batamutanga mu maboko ya rubanda ngo bamwice.