YEREMIYA 27
Yeremiya agira umwami inama ngo ayoboke Nebukadinezari
1 Mu itangira ryâingoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami wâu Buyuda, iri jambo ryaje kuri Yeremiya riva ku Uwiteka ngo
2 â Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati: Ishakire ingoyi nâibiti byâimbago ubyishyire ku ijosi,
3 maze ubyoherereze umwami wo muri Edomu nâumwami wâi Mowabu, nâumwami wa bene Amoni, nâumwami wâi Tiro nâumwami wâi Sidoni, ubihaye intumwa zaje i Yerusalemu kwa Sedekiya umwami wâu Buyuda,
4 ubatume kuri ba shebuja uti âUku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana yâAbisirayeli ibabwira iti: Uku abe ari ko muzabwira ba shobuja muti:
5 Ni jye waremye isi nâabantu nâinyamaswa biri ku isi, mbiremesheje ububasha bwanjye bukomeye nâukuboko kwanjye kurambuye, kandi nkabyegurira uwo nshaka.
6 Nuko rero ibyo bihugu byose nabigabiye umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wâi Babuloni, nâamatungo yo mu misozi narayamuhaye ngo amukorere.
7 Kandi amahanga yose azamukorera, we nâumwana we nâumwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizazungurwa, ni bwo amahanga menshi nâabami bakomeye bazigabanya igihugu cye.â
8 â Nuko rero ubwoko nâigihugu bitazakorera uwo Nebukadinezari umwami wâi Babuloni, kandi ntibacishe ijosi bugufi ngo bamuyoboke, ubwo bwoko nzabuhanisha inkota nâinzara nâicyorezo, kugeza ubwo nzaba maze kubatsembesha amaboko ye.
9 Ariko mwebweho ntimukumvire abahanuzi banyu cyangwa abapfumu banyu, cyangwa inzozi zanyu cyangwa abacunnyi banyu ndetse nâabarozi banyu bababwira bati âNtabwo muzakorera umwami wâi Babuloniâ,
10 kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma kugira ngo mukurwe mu gihugu cyanyu mujye kure, kandi ngo mbirukane mujye kurimbuka.
11 Ariko ubwoko buzayoboka umwami wâi Babuloni bukamukorera, ubwo ni bwo nzarekera mu gihugu cyabwo, kandi buzagihinga bukibemo.â Ni ko Uwiteka avuga.
12 Maze mvugana na Sedekiya umwami wâu Buyuda, nkurikije ayo magambo yose nti â Nimuyoboke umwami wâi Babuloni mumukorere we nâabantu be, kugira ngo mubeho.
13 Kuki mwapfa wowe nâubwoko bwawe, muzize inkota nâinzara nâicyorezo, nkâuko Uwiteka yabivuze ku bwoko bwanga gukorera umwami wâi Babuloni?
14 Kandi ntimukumvire amagambo yâabahanuzi bababwira ngo âNtabwo muzakorera umwami wâi Babuloniâ, kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma
15 kandi ntabatumye, ahubwo bahanura ibinyoma mu izina ryanjye kugira ngo mbirukane, ngo mupfe mwe nâabahanuzi babahanurira.â Ni ko Uwiteka avuga.
16 Kandi nabwiye abatambyi nâubu bwoko bwose nti â Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Ntimukumvire amagambo yâabahanuzi babahanurira bati âDore ibyakoreshwaga byo mu nzu yâUwiteka bigiye kugarurwa vuba bivanwa i Babuloniâ, kuko babahanurira ibinyoma.
17 Ntimukabumvire, nimukorere umwami wâi Babuloni kandi muzabaho. Kuki uyu murwa wahinduka umusaka?
18 Naho rero niba ari abahanuzi, kandi ijambo ryâUwiteka rikaba riri kumwe na bo, nibinginge Uwiteka Nyiringabo kugira ngo ibikoreshwa byasigaye mu nzu yâUwiteka, no mu nzu yâumwami wâu Buyuda nâi Yerusalemu, bye kujyanwa i Babuloni.
19 Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ku nkingi no ku gikarabiro kidendeje, no ku bitereko no ku bikoreshwa byasigaye muri uyu murwa,
20 ibyo Nebukadinezari umwami wâi Babuloni atajyanye, igihe yajyanaga Yekoniya mwene Yehoyakimu umwami wâu Buyuda amukuye i Yerusalemu, akamujyana i Babuloni ari imbohe hamwe nâimfura zose zâi Buyuda nâi Yerusalemu:
21 ni ukuri uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga, ku bikoreshwa byasigaye mu nzu yâUwiteka no mu nzu yâumwami wâu Buyuda nâi Yerusalemu iti
22 âBizajyanwa i Babuloni kandi ni ho bizaguma kugeza umunsi nzajya kubyenda, nkabigarura nkabisubiza ahabyo.â â Ni ko Uwiteka avuga.